Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 34 - ABATASI CUMI NA BABIRI 12Iki gice gishingiye mu Kubara 13;14.

    Hashize iminsi cumi n’umwe bavuye ku musozi wa Horebu, Abaheburayo baganditse i Kadeshi, mu butayu bw’i Parani, hafi y’inkengero z’Igihugu cy’Isezerano. Aho ni ho abantu batangiye igitekerezo cy’uko hakwiriye koherezwa abatasi bakajya gutata icyo gihugu. Mose azana icyo gitekerezo imbere y’Uwiteka, maze Uwiteka arabibemerera, abaha n’amabwiriza y’uko hatoranywa umutware umwe muri buri muryango wo kujyana n’abandi gutata. Batoranya abagabo nk’uko bari babibwiwe, maze Mose abategeka kujya kureba icyo gihugu uko kimeze, ibyiza bikirimo ; ndetse n’abantu bagituyemo, ko ari abanyambaraga cyangwa abanyantegenke, ko ari benshi cyangwa bake. Bagombaga kureba n’imiterere y’ubutaka bwaho, uko burumbuka kandi bakazana zimwe mu mbuto zaho.AA 263.1

    Baragiye batata icyo gihugu cyose, binjirira ku rugabano rw’amajyepfo maze bakomeza berekeza mu majyaruguru. Bagarutse nyuma y’iminsi mirongo ine. Abisiraheli bose bari basabwe n’ibyiringiro bikomeye kandi bari bategerezanyije amatsiko menshi. Inkuru y’uko ba batasi bagarutse yakwirakwiye mu miryango kandi yakiranwa umunezero. Abantu basohotse bihuta bajya gusanganira izo ntumwa zari zashoboye kurokoka ibyago byajyaga kuzigeraho muri urwo rugendo. Abo batasi bazanye ingero z’amatunda zerekana uburumbuke bw’ubutaka bwaho. Cyari igihe cy’umwero w’inzabibu maze bazana ishami rihunze amaseri y’imizabibu rinini cyane ku buryo ryari rihetswe n’abagabo babiri. Bazanye no ku makomamanga no ku mbuto z’imitini byaheraga cyane.AA 263.2

    Abantu bashimishijwe n’uko bagiye kwigarurira igihugu cyiza bene ako kageni, maze batega amatwi bafite amatsiko cyane kugira ngo hatagira ijambo na rimwe ribacika igihe Mose yabwirwaga ibyaho. Ba batasi baratangiye bati: “Twageze mu gihugu wadutumyemo, ni ukuri koko ni icy’amata n’ubuki; ngizi imbuto zacyo.” Abantu bari bafite ishyushyu; bajyaga kumvira ijwi ry’Uwiteka babikunze maze bagahita bazamuka bakigarurira icyo gihugu batazuyaje. Ariko abatasi bamaze kuvuga ubwiza n’uburumbuke bw’icyo gihugu, bose uretse babiri gusa, bakuririje ingorane n’akaga byari kuba biri imbere y’Abisiraheli iyo biyemeza kwigarurira Kanani. Bavuze amoko y’abantu b’abanyambaraga bari batuye mu mpande zitandukanye z’icyo gihugu, kandi bavuga ko imijyi yaho igoteshejwe inkuta kandi ikomeye, kandi ko abantu bahatuye ari abanyambaraga ndetse ko kubatsinda bidashoboka. Bavuze kandi ko bahabonye abagabo b’ibihanda bakomoka kuri Anaki, kandi ko ntacyo bimaze gutekereza ibyo kwigarurira icyo gihugu.AA 263.3

    Noneho ibintu byarahindutse. Igihe ba batasi bavugaga ibyari mu mitima yabo itizera yari yuzuye gucika intege babitewe na Satani, ibyiringiro n’ubutwari byavuyeho bisimburwa no kwiheba gukomeye. Kutizera kwabo kwatumye abantu bijima, bityo ubushobozi bukomeye bw’Imana bwagiye kenshi bugaragarizwa ubwoko bwatoranyijwe, bwari bwibagiranye. Abantu ntibibutse, ntibatekereje ko Imana yari yarabayoboye muri urwo rugendo rurerure rutyo yashoboraga kubaha icyo gihugu nta kabuza. Ntabwo bibutse uko, mu buryo bw’igitangaza, Imana yari yarabakijije ababakoreshaga uburetwa, ibacira inzira mu nyanja, kandi irimbura ingabo za Farawo zari zibakurikiye. Birengagije Imana, maze bakora nk’aho bagomba kwishingikiriza ku mbaraga z’amaboko yabo gusa.AA 263.4

    Mu kutizera kwabo, bumvise ubushobozi bw’Imana bufite aho bugarukira, maze ntibiringira ukuboko kwari kwarabayoboye kugeza icyo gihe. Bongeye gukora ikosa bari barakoze ryo kwitotombera Mose na Aroni. Baravuze bati: “Aho ni ho ibyiringiro byacu bikomeye bigarukiye.” “Iki ni cyo gihugu twakoze urugendo tuva mu Misiri tuje kwigarurira.” Bashinje abayobozi babo kuba barabeshye abantu kandi ko bateje Abisiraheli ibyago.AA 264.1

    Abantu bakutse umutima muri uko gucika intege n’ubwihebe. Humvikanye amajwi y’umuborogo avanze no kwitotomba. Kalebu yumvise uko bimeze maze ahagararira ijambo ry’Imana ashize amanga, akora uko ashoboye kose kugira ngo avuguruze umwuka mubi wari utejwe na bagenzi be batari abizerwa. Mu kanya gato, abantu baracecetse kugira ngo batege amatwi amagambo y’ibyiringiro n’ubutwari yerekeye iby’icyo gihugu cyiza. Ntiyahakanye ibyari byavuzwe; inkike z’imijyi yaho zari ndende kandi Abanyakanani bari abanyambaraga. Ariko Imana yari yarasezeraniye Abisiraheli kubaha icyo gihugu. Kalebu yaravuze ati: “Tuzamuke nonaha, tuhahindure, kuko tubasha rwose kuhatsinda.”AA 264.2

    Ariko ba bandi cumi, baramurogoye berekana inzitizi mu buryo bubi kuruta uko bari babivuze mbere. Baravuze bati: “Ntitwabasha kuzamuka ngo turwanye abo bantu, kuko baturusha amaboko.. ..Kandi twabonyemo abantu barebare banini; Abanaki, bakomotse mu bantu barebare banini: twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo.” Kubara 13:31-33.AA 264.3

    Abo bagabo, bamaze gutafa icyerekezo kibi, barinangiye bahagurukira kurwanya Kalehu na Yosuwa, na Mose n’Imana. Intambwe yose bateraga yatumaga barushaho kwinangira. Bari biyemeje guca intege imbagara zose zigambirira kwigarurira Kanani. Bagoretse ukuri kugira ngo bashyigikire umwuka mubi bari bateje. Baravuze bati: “Ni igihugu cy’umwiryane..” Iyo ntiyari inkuru mbi gusa; ahubwo cyari n’ikinyoma. Ubwayo yarivuguruzaga. Abatasi bari bavuze ko icyo gihugu kirumbuka kandi ko ari cyiza, ko kirimo abantu barebare kandi banini. Ibyo byose ntibyajyaga gushoboka iyo ikirere cyaho kiba ari kibi kugeza ubwo kivugwa ko ari “icy’umwiryane.” Ariko iyo abantu barunduriye imitima yabo mu kutizera, bishyira aho bagengwa na Satani kandi nta muntu ubasha kumenya aho Satani azabageza.AA 264.4

    “Iteraniro ryose ritera hejuru, rirataka; abantu ijoro ryose bararira.” Kwigomeka no kwanga abategetsi ku mugaragaro byahereye ko bikurikiraho; kuko Satani ari we wari uyoboye kandi abantu basaga n’abatagitekereza. Batutse Mose na Aroni, bibagirwa ko Imana yumva amagambo yabo mabi, kandi ko Marayika w’Imana ari kumwe na bo akingirijwe n’inkingi y’igicu, areba uburyo bisihinga cyane ku bw’umujinya. Mu burakari bwinshi barasakuje bati : “Uwiteka atujyanira iki muri icyo gihugu kugira ngo tuhicirwe n’inkota? Abagore bacu n’abana bacu bazabe iminyago; ikiruta si uko twasubira mu Egiputa? Baravugana bati: ‘Twishyirireho umugaba dusubire mu Egiputa.” Ubwo ntibashinje Mose gusa kuba yarabashutse abasezeranira igihugu batashoboraga kwigarurira ahubwo ibyo babishinjaga n’Imana ubwayo. Bageze n’aho bagambirira kwishyiriraho umugaba wo kubayobora bagasubira mu gihugu bagiriyemo umubabaro kandi bagakoreshwa uburetwa, aho bari barakuwe n’ukuboko gukomeye kw’Ishoborabyose.AA 264.5

    Bumiwe kandi bacitse intege « Mose na Aroni bikubita hasi bubamye imbere y’iteraniro ry’Abisirayeli ryose ryari riteraniye aho, » bayobewe icyo bakora kugira ngo bakure mu bantu uwo mugambi uhutiyeho utewe n’amarangamutima. Kalebu na Yosuwa bagerageje gucubya izo mpagarara. Bashishimuye imyenda yabo bihutira kwisuka mu bantu maze amajwi yabo yumvikana arangurura gusumba urusaku rw’umuborogo n’umubabaro utewe no kwigomeka. Barababwiye bati : “Igihugu twaciyemo tugitata ni cyiza cyane. Niba Uwiteka atwishimira, azatujyana muri icyo gihugu, akiduhe; kandi ari igihugu cy’amata n’ubuki. Icyakora ntimugomere Uwiteka, kandi ntimutinye bene icyo gihugu, tuzabarya nk’imitsima, ntibagifite ikibakingira kandi Uwiteka ari mu ruhande rwacu ; ntimubatinye.”AA 265.1

    Abanyakanani bari barujuje igikombe cyo gukiranirwa kwabo, bityo Uhoraho ntiyari akibashije kubihanganira. Ubwo Imana yajyaga kubakuraho uburinzi bwayo, bari gutsindwa mu buryo bworoshye. Kubw’isezerano ry’Imana, icyo gihugu cyari cyarahawe Abisiraheli. Ariko inkuru y’ikinyoma y’abatasi batari abizerwa yaremewe, kandi kubera iyo nkuru, iteraniro ryose ryarayobejwe. Abagambanyi bari bakoze umurimo wabo. Kandi kubera kutizera kwabo kubi, n’iyo abo bagabo babiri bonyine bazana inkuru mbi maze abandi cumi bakabatera umwete wo kwigarurira icyo gihugu mu izina ry’Uwiteka, bajyaga gukurikiza inama y’abo babiri bakayirutisha iy’abandi cumi. Nyamara hari hariho abagabo babiri bahagarariye ukuri mu gihe abandi cumi bari bari ku ruhande rw’ubwigomeke.AA 265.2

    Ba batasi batizera basakuzaga cyane barwanya Yosuwa na Kalebu, ndetse batera hejuru ngo Kalebu na Yosuwa baterwe amabuye. Iyo nteko y’abantu bataye ubwenge yatoraguye amabuye yo kwicisha abo bagabo babiri b’indahemuka. Baje biruka basakuza nk’abasazi, maze ako kanya amabuye bari bafite abahubuka mu ntoke agwa hasi, maze bahinda umushyitsi bafite ubwoba. Imana yari ihitambitse kugira ngo iburizemo uwo mugambi wabo w’ubwicanyi. Ikuzo ryayo, risa n’umuriro ugurumana, ryamurikiye ihema ry’ibonaniro. Abantu bose babonye ikimenyetso cy’Uhoraho cyari gikomeye kuruta uko yari yarabihishuriye maze ntihagira uhangara gukomeza urugomo. Abatasi bazanye inkuru y’incamugongo bikubise hasi badagadwa maze bajya mu mahema yabo bahagira.AA 265.3

    Ubwo Mose arahaguruka yinjira mu ihema ry’ibonaniro. Uwiteka aramubwira ati: “Ndabateza mugiga, mbakureho umwandu wabo, nkugire ubwoko bubaruta ubwinshi, bubarusha amaboko.” Ariko na none Mose yingingira abantu be. Ntabwo yashoboraga kwemera ko barimbuka ngo ahindurwe ishyanga rikomeye. Yatakambiye Imana mu mbabazi zayo ati: “None imbaraga z’Umwami wanjye ziyerekane ko ari nyinshi, nk’uko wavuze uti: ‘Uwiteka atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi, ababarira gukiranirwa n’ibicumuro,...Babarira gukiranirwa k’ubu bwoko, nk’uko imbabazi zawe ari nyinshi , nk’uko wabubabariraga, uhereye igihe baviriye mu Egiputa, ukageza ubu.”AA 265.4

    Uwiteka asezerana kutarimbura Abisiraheli uwo mwanya; ariko ku bwo kutizera kwabo n’ubwoba bwabo ntiyabashaga kugaragaza imbaraga ze mu gutsinda abanzi babo. Bityo kubw’imbabazi ze, yababwiye gusubira inyuma bakerekeza ku Nyanja Itukura.AA 266.1

    Igihe abantu bigomekaga barasakuje bati: “Iyaba twaraguye muri ubu butayu!” Noneho iri sengesho ryagombaga gusubizwa. Uhoraho yaravuze ati: “Ndahiye guhoraho kwanjye yuko ntazabura kubagirira ibyo mwavugiye mu matwi yanjye. Intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu: ababazwe mwese, abamaze imyaka makumyabiri n’abayisagije mwese, ...Ariko abana banyu bato, mwavuze ko bazaba iminyago, abo ni bo nzakijyanamo, bamenye igihugu mwanze.” Maze Imana ivuga ibya Kalebu iti: “Keretse umugaragu wanjye Kalebu, kuko yari afite undi mutima agakurikira uko muyobora muri byose, nzamujyana mu gihugu yagiyemo, urubyaro rwe ruzakigira gakondo.” Nk’uko abatasi bagenze iminsi mirongo ine, ni ko Abisiraheli bagombaga kuzerera mu butayu imyaka mirongo ine.AA 266.2

    Igihe Mose yamenyeshaga abantu icyemezo n’Imana yafashe, urusaku rwabo rw’indengakamere rwahindutse umuborogo. Bamenye ko igihano cyabo cyari kibakwiriye. Abatasi cumi batiringiraga, Imana yarabahanye bicirwa na mugiga imbere y’Abisiraheli bose; maze abantu babibonye nabo babibonamo urubategereje.AA 266.3

    Ubwo noneho basaga n’aho bihannye inyifato yabo mbi by’ukuri; ariko batewe agahinda n’ingaruka y’ibibi byabo aho kugaterwa no kuba barabaye indashima ndetse no kutumvira kwabo. Babonye ko Uhoraho atadohoye ku mwanzuro yari yafashe, gukora ibyo bishakiye byongeye kubyuka maze bavuga yuko batongera gusubira mu butayu. Igihe Imana yabategekaga kuva mu gihugu cy’abanzi babo, yagerageje kwicisha bugufi kwabo isanga atari uk’ukuri. Bari bazi ko bakoze icyaha gikomeye ubwo bemereraga amarangamutima yabo yuzuye ubuhubutsi kubategeka ndetse n’igihe bashakaga kwica abatasi babiri babasabaga kumvira Imana. Ariko bari batewe ubwoba gusa no kubona ko bakoze ikosa rikomeye cyane, kandi ingaruka zaryo zari kubabera mbi cyane. Imitima yabo ntiyari yarahindutse, ahubwo bashakaga gusa urwitwazo rwabateye kongera kwigomeka muri ubwo buryo. Ibyo byabayeho igihe ubwo Mose abibwiwe n’Imana yabategekaga gusubira mu butayu.AA 266.4

    Iteka ryari riciwe rivuga ko Abisiraheli batagomba kwinjira muri Kanani imyaka mirongo ine itarashira rwari urucantege rukomeye kuri Mose na Aroni, Kalebu na Yosuwa; ariko bemeye icyemezo cy’Imana batitotombye. Ariko abari baragiye bivovotera ibyo Imana ibakorera kandi bakavuga ko ibyiza ari uko bakwisubirira mu Misiri, bararize ndetse baraboroga cyane ubwo babonaga batswe imigisha bari basuzuguye. Bari bitotombeye ubusa, none Imana yari ibahaye impamvu yo kuboroga. Iyo barizwa n’icyaha cyabo igihe cyabashyirwaga imbere nta cyo bahishwe, icyo gihano bahawe ntikiba cyarabayeho; ariko barijijwe n’iteka baciriweho. Agahinda kabo ntikari ako kwihana kandi ntikashoboraga gutuma iteka baciriweho rihindurwa.AA 266.5

    Iryo joro ryabaye iry’amaganya, ariko bukeye ibyiringiro biragaruka. Biyemeje gusibanganya ubugwari bwabo. Igihe Imana yababwiraga kuzamuka ngo bigarurire icyo gihugu bari baranze; kandi na none ubwo yari ibahaye amabwiriza yo gusubira inyurna na bwo barigometse. Biyemeje kwigarurira icyo gihugu bakagihundura; bityo Imana ikemera igikorwa cyabo maze igahindura umugambi yari ibafitiye.AA 267.1

    Imana yari yabahaye amahirwe n’inshingano byo kwinjira muri icyo ghugu igihe yari yateganyije, ariko ku bwo kwirengagiza kwabo babyihitiyemo, ubwo burenganzira bari bahawe barabwatswe. Satani yari yarageze ku mugambi we ababuza kwinjira i Kanani; none yabateraga gukora icyo Imana yari yababujije, kandi bari baranze kugikora ubwo Imana yabibasabaga. Uko ni ko umushukanyi mukuru yageze ku nsinzi akoresheje kubatera kwigomeka ubwa kabiri. Ntibari bariringiye ubushobozi bw’Imana bwo gukorana nabo mu kwigarurira Kanani; ariko noneho bishingikirizaga ku mbaraga zabo bwite kugira ngo barangize uwo murimo badafashijwe n’Imana. Baratatse bati: “Twacumuye ku Uwiteka, turazamuka turwane, dukore ibyo Uwiteka Imana yacu yadutegetse byose.” (Gutegeka kwa Kabiri 1:41). Uko ni ko kubwo kwigomeka bari babaye impumyi cyane! Uwiteka ntiyari yabategetse “kuzamuka ngo barwane.” Umugambi w’Imana ntiwari uw’uko bigarurira icyo gihugu binyuze mu ntambara, ahubwo uw’uko bacyigarurira kubwo kumvira amategeko yayo byuzuye.AA 267.2

    Nubwo imitima yabo itari yarahindutse, abantu bari baragejejwe aho babasha kwatura ibyaha byabo ndetse n’ubupfapfa bwo kwigomeka kwabo ubwo bumvaga inkuru izanywe n’abatasi. Noneho babonye agaciro k’umugisha bari baranze babihubukiye. Baratuye bavuga ko kutizera kwabo ari ko kwababujije kwinjira muri Kanani. Bazirikanye ko ari bo bafite ikosa atari Imana bashinjaga ko yananiwe kubasohoreza isezerano ryayo, maze baravuga bati: “Twakoze icyaha.” Nubwo kwicuza kwabo kutavuye ku kwihana nyakuri, kwerekanye ubutabera bw’Imana mu byo ibagirira.AA 267.3

    Uhoraho aracyakora mu buryo nk’ubwo ahesha izina rye ikuzo kandi abinyuza mu nzira yo kumenyesha abantu ubutabera bwe. Igihe abantu bavuga ko bakunda Imana bivovotera ubuntu bwayo, bagasuzugura amasezerano yayo, bakemera gushukwa, bakifatanya n’abamarayika babi kurwanya imigambi y’Imana, kenshi Imana igira icyo ikora muri ibyo kugira ngo igeze abo bantu aho bazemera icyaha cyabo kandi bakamenya ububi bw’imigirire yabo ndetse bakamenya n’ineza y’Imana mu byo ibagirira nubwo bataba bafite kwihana nyakuri. Uko ni ko Imana ikoresha abarwanya umurimo wayo kugira ngo igaragaze imirimo y’umwijima. Kandi nubwo umwuka uba wateye gukora ibibi uba utahindutse rwose, habaho kwatura kugaragaza ikuzo ry’Imana kandi kandi kugaragaza ukuri kw’abakozi bayo batemerwa kandi bavugwa uko batari. Uko ni ko bizaba igihe umujinya w’Imana uzasukwa ku iherezo. “Dore, Nyagasani azanye n’intore ze ibihumbi n’ibihumbi, aje gucira abantu bose urubanza no gushinja abatubaha Imana bose, ibyoo bakoze byo kuyisuzugura n’ibitutsi abanyabyaha bayitutse!” Yuda 14, 15. Buri munyabyaha wese azabona kandi asobanukirwe ubutabera buranga iteka aciriweho.AA 267.4

    Batitaye ku rubanza rw’Imana, Abisiraheli biteguye kujya kwigarurira Kanani. Bambariye urugamba bafata intwaro, mu mitekerereze yabo, bari biteguye rwose kurwana; ariko ntibari bashyitse rwose mu maso y’Imana n’abagaragu bayo bari bababaye cyane. Imyaka hafi mirongo ine igiye kurangira Uhoraho yategetse Abisiraheli kuzamuka bakigarurira Yeriko kandi yabasezeraniye ko azajyana nabo. Isanduku yarimo amategeko y’Imana yashyizwe imbere y’ingabo zabo. Abayobozi Imana yishyiriyeho bagombaga kuyobora ibyo bakora byose bashorewe n’Imana. Mu kuyoborwa muri ubwo buryo, nta kaga bajyaga guhura nako. Ariko noneho ubu, banyuranyije n’itegeko ry’Imana ndetse n’uko abayobozi babo bari bababujije bikomeye, baragiye bajya gusanganira ingabo z’abanzi babo nta sanduku y’isezerano bitwaje ndetse na Mose atari kumwe nabo.AA 267.5

    Impanda yo kubahagurutsa yaravuze maze Mose yihutira kubakurikira ababurira muri aya magambo ati: “Mucumurira iki itegeko ry’Uwiteka? Icyo mukora ntikiri bugende neza. Ntimuzamuke, kuko Uwiteka atari hagati muri mwe, mutaneshwa n’ababisha banyu. Muri busangeyo Abamaleki n’Abanyakanani mwicwe n’inkota.”AA 268.1

    Abanyakanani bari barumvise imbaraga zitangaje zarindaga ubwo bwoko kandi bari barumvise n’ibitangaza bikomeye bwari bwarakorewe, maze bahuruza ingabo zikomeye zo kwirukana ababateye. Izo ngabo zari ziteye ntizari zifite umugaba. Nta sengesho ryasenzwe kugira ngo Imana ihabe kunesha. Bahagurukanye umugambi w’ubwihebe wo guhindura ibyari byabavuzweho cyangwa bakagwa ku rugamba. Nubwo batari barigishijwe iby’intambara, bari imbaga y’abantu benshi bafite intwaro biringiye ko barasakiza abanzi babo bakabanesha. Ku bwo kwiyogeza byatumye basembura abanzi babo batari baratinyutse kubatera.AA 268.2

    Abanyakanani bari bahagaze ku kanunga kariho ibitare kagerwagaho n’abantu banyuze mu nzira iruhije. Umubare munini w’Abisiraheli washoboraga gutsinda abo banzi bikomeye. Bazamutse utuyira two kuri uwo musozi buhoro buhoro. Bari aho bagerwaho n’amabuye abanzi babo bari hejuru yabo bashoboraga kubatera. Amabuye manini yamanukaga avuza ubuhuha, maze aho anyuze agahitana uwo ahuye nayo. Ababashije kugera mu mpinga babaga bananijwe n’urugendo rwo kuzamuka. Basubizwaga inyuma bagatsimburwa bishwemo benshi. Aho basibaniye hari hanyanyagiye imirambo. Ingabo z’Abisiraheli zatsinze uruhenu. Kurimbuka n’urupfu ni byo byabaye ingaruka y’icyo gikorwa cy’ubwigomeke.AA 268.3

    Amaherezo bageze aho barambika intwaro, maze abarokotse “baragarutse, baririra imbere y’Uwiteka; ariko we ntiyabitaho ngo abatege amatwi.” (Gutegeka kwa kabiri 1:45). Kubw’uko gutsinda kwabo gukomeye, abanzi b’Abisiraheli bari barategereje izo ngabo zikomeye bahinda umushitsi, bahawe ubutwari bwo kubarwanya. Ibyo bari barumvise byose byerekeye ibitangaza Imana yari yarakoreye ubwoko bwayo, noneho babifashe nk’ibinyoma, maze bumva ko nta mpamvu yajyaga kuhatera ubwoba. Kubwo gutera Abanyakanani ubutwari no gushikama, uko kuneshwa kwa mbere kw’Abisiraheli kongeye ingorane nyinshi mu kwigarurira Kanani. Nta cyo Abisiraheli bari basigaje uretse guhungira abanzi babo bakomeye mu butayu, aho bari bazi yuko ab’icyo gisekuru bose bazapfira.AA 268.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents