Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 51 - UKO IMANA YITA KU BAKENE

    Kugira ngo abantu babashe guterana baramye Imana, ndetse no kugira ngo abakene bafashwe, byabaye ngombwa ko hasabwa icyacumi cya kabiri ku byungutswe. Uwiteka yavuze ku byerekeye icya cumi cya mbere agira ati: “Abalewi dore mbahaye kimwe mu icumi cya byose kizatangwa n’Abisirayeli.” (Kubara 18:21). Naho ku byerekeye icyacumi cya kabiri cyo, Imana yarategetse iti: “Kandi uzajye urira imbere y’Uwiteka Imana yawe, ahantu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, kimwe mu icumi cy’amasaka yawe, n’icya vino yawe, n’icy’amavuta ya elayo yawe, n’uburiza bw’amashyo yawe n’ubw’imikumbi yawe, kugira ngo wige guhora wubaha Uwiteka Imana yawe.” (Gutegeka kwa kabiri 14:23, 29; 16:11-14). Mu gihe cy’imyaka ibiri basabwaga kuzana iki cyacumi cyangwa agaciro kacyo aho ubuturo bwera bwagombaga kubakwa. Nyuma yo guha Imana ituro ryo gushima, no guha umutambyi umugabane wihariye, abatangaga bagombaga gukoresha ibyari bisigaye mu birori byerekeranye n’imihango yo kuramya Imana yagombaga kubamo Umulewi, umusuhuke w’umunyamahanga, impfubyi n’umupfakazi. Uko ni ko ibintu byatangwaga biteganyirijwe amaturo yo gushima ndetse n’ibirori byo ku minsi mikuru y’umwaka, kandi abantu bazaga hafi y’abatambyi n’Abalewi kugira ngo bahabwe amabwiriza ndetse baterwe umwete mu murimo w’Imana.AA 365.1

    Nyamara, buri gihe mu mwaka wa gatatu, icyo cya cumi cya kabiri cyagombaga gukoreshwa mu rugo, mu kwakira Umulewi n’umukene nk’uko Mose yavuze ati: “Kugira ngo barire iwanyu bahage.” (Gutegeka kwa kabiri 26:12). Icyo cyacumi cyavagamo umutungo wo gufasha no kuzimanira abantu.AA 365.2

    Kandi hari n’ibindi byateganyirizwaga abakene. Nyuma yo kuzirikana ibyo Imana ishaka, nta kindi cyashyiraga hejuru amategeko yatanzwe na Mose kurusha umutima wo gutangana ubuntu, ubugwaneza ndetse n’urugwiro wagombaga kugaragarizwa abakene. Nubwo Imana yari yarasezeranye bikomeye guha ubwoko bwayo imigisha, ntabwo byari umugambi wayo ko ubukene bwabura kuba mu Bisiraheli. Yavuze ko abakene batazabura mu gihugu. Mu bwoko bwayo hashoboraga iteka guhora abantu batuma bugaragaza umutima wabwo w’ubugwaneza, no kugira ubuntu. Muri icyo gihe nk’uko bimeze n’ubu, abantu bagiraga ibyago, uburwayi no gutakaza umutungo wabo; nyamara igihe cyose bakurikizaga amabwiriza yatanzwe n’Imana, muri bo nta wasabirizaga, nta n’uwaburaga ibyokurya.AA 365.3

    Itegeko ry’Imana ryahaga abakene uburenganzira bwo kugira umugabane bahabwa ku byeraga mu butaka. Umuntu wabaga ashonje, yari afite uburenganzira bwo kujya mu murima w’umuturanyi we, mu murima w’ibiti by’amatunda, cyangwa mu ruzabibu, akarya ku mpeke cyangwa imbuto agahaga. Mu rwego rw’ubu burenganzira bwari bwaratanzwe ni ho abigishwa ba Yesu baciye mahundo y’impeke zari mu murima banyuragamo maze bararya kandi hari ku munsi w’Isabato.AA 365.4

    Ibihumbano kbyose byasigaye mu mirima bamaze gusarura, byaba iby’impeke n’inzabibu byari iby’abakene. Mose yaravuze ati: “Nusarura umurima wawe, ukibagirwa umuganda muri wo, ntuzasubireyo kuwenda,. .. Nukubitira umwelayo wawe kugusha imbuto zawo, ntuzasubire kwakura amashami yawo ubwa kabiri....Nusoroma imbuto z’‘uruzabibu rwawe, ntuzasubiremo guhumba, izisigaye zizabe iz’umusuhuke w’umunyamahanga n’iz’impfubyi n’iz’umupfakazi. Kandi ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa.” Gutegeka kwa Kabiri 24:19-22. Reba n’Abalewi 19:9,10.AA 365.5

    Buri mwaka wa karindwi hose abakene bagiraga ibyo bahabwa byihariye. Umwaka w’Isabato nk’uko bawitaga, watangiraga bamaze gusarura. Igihe habaga ari ku mwero, nyuma yo gusarura, abantu ntibagombaga kubiba; kandi ntibagombaga guhingira uruzabibu ku rugaryi; kandi ntibagombaga kwibwira yuko bashobora gusarura cyangwa ngo basorome imizabibu. Ibyeraga mu mirima bahitaga babiryaho bikiri bibisi, nyamara ntyibagombaga kugira ibyo basarura ngo bahunike. Umusaruro w’uwo mwaka wagombaga kurekerwa umusuhuke w’umunyamahanga, impfubyi, n’umupfakazi, ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi. Kuva 23:10, 11; Abalewi 25:5.AA 366.1

    Ariko se igihe igihugu cyeraga mu buryo abantu babonaga ibyokurya bibahagije gusa, babagaho bate mu mwaka batasaruyemo? Kuri iki kibazo, hari icyo isezerano ry’Imana ryari ryarateganyije. Imana yaravuze iti: “Nuko mu mwaka wa gatandatu nzajya mboherereza umugisha ntanga, ubutaka bubereremo uburumbuke bubatunge imyaka itatu. Kandi ku mwaka wa munani muzajye mubiba, murye ibigugu, mutarageza ku wa cyenda ngo musarure muzajya murya ibigugu.” Abalewi 25:21, 22.AA 366.2

    Kubahiriza umwaka mwaka wa karindwi wo guhara imyenda (umwaka w’Isabato) byagombaga kubera inyungu yaba imirima ndetse n’abantu. Ubutaka bwararaga ntibuhingwe umwaka umwe nyuma yaho bwareraga cyane birushije uko bwari busanzwe bwera. Abantu babaga baruhuwe imirimo ibagoye yo gukora mu mirima; kandi nubwo habaga hariho imirimo y’uburyo bwinshi yashoboraga gukorwa muri iki gihe, abantu bose banezezwaga no kwidagadura kwabaheshaga amahirwe yo kongera kubaka imbaraga z’umubiri bazakenera gukoresha mu myaka yagombaga gukurikiraho. Babonaga igihe kinini cyo gutekereza, gusenga no kuramya, igihe cyo kwiga inyigisho z’Uwiteka n’ibyo abasaba, ndetse n’igihe cyo kwigisha abo mu miryango yabo.AA 366.3

    Mu mwaka wa karindwi wo guhara imyenda, abaretwa b’Abaheburayo bahabwaga umudendezo, kandi ntibagombaga kwirukanwa nta mugabane bahawe. Imana yari yaratanze aya mabwiriza iti: “Kandi numuhara ngo agende agire umudendezo, ntuzarnuhare nta cyo umuhaye, ahubwo uzamuhe byinshi ku mukumbi wawe, no ku mbuga yawe uhuriraho, no ku muvure wawe wengeramo vino; uko Uwiteka Imana yawe yaguhaye umugisha, azabe ari ko umuha.” Gutegeka kwa Kabiri 15:13,14.AA 366.4

    Hari n’amabwiriza yihariye yari yaratanzwe yerekeye uko bagomba gufata inkoreragahato zatorotse. Ayo mabwiriza yari aya ngo: “Imbata icitse shebuja ikaguhungiraho ntuzayimusubize. Ibane namwe hagati muri mwe, aho izatoranya muri umwe mu midugudu yanyu, aho ikunze kuba ntuzayigirire nabi.” Gutegeka kwa kabiri 24:14,15.AA 366.5

    Ku bakene, umwaka wa karindwi wari umwaka wo guharirwa imyenda. Igihe cyose Abaheburayo bategekwaga gufasha abavandimwe babo bakennye babaguriza amafaranga nta nyungu babasaba. Kwaka umukene inyungu ku nguzanyo umuhaye byari bibujijwe cyane. “Mwene wanyu nakena, akananirizwa gukora n’intege nke imbere yawe, ujye umufasha, mubane nk’umunyamahanga n’umusuhuke ugusuhukiyeho. Ntukamwake inyungu cyangwa ibirenze, ahubwo utinye Imana yawe, kugira ngo mwene wanyu abone uko abana na we. Ntukamuguririze ifeza zawe kumwaka inyungu, cyangwa ibyo kurya byawe ngo uzamwake ibirenze.” Abalewi 25:35-37. Iyo umwenda utishyurwaga kugeza ku mwaka wo guhara imyenda, uwo mwenda wabaga utacyishyuwe. Abantu bari baraburiwe mu buryo bukomeye ko bagomba kwirinda kwima mwene wabo ibyamufasha ngo abeho. “Nihaba muri mwe umukene, ari umwe muri bene wanyu,...ntuzanangire umutima wawe, ntuzagundire ibyawe ngo ubyime mwene wanyu w’umukene. . . .Wirinde kwibwira icy’ubuntu buke uti: ‘Umwaka wa karindwi wo guhara imyenda urenda gutaha: bigatuma urebana imbabazi nke mwene wanyu w’umukene, ukanga kugira icyo umuha; adatakira Uwiteka akurega, ukagibwaho n’icyaha.” “Kuko ari nta bwo abakene bazashira mu gihugu, ni cyo gitumye ngutegeka nti: ‘Ntuzabure kuramburira iminwe mwene wanyu w’umukene w’umworo, uri mu gihugu cyawe,” “..ntuzabure kumuramburira iminwe, ntuzabure kumuguriza ibimumaze ubukene bw’icyo akeneye.” Gutegeka kwa Kabiri 15:7, 9, 11,8.AA 366.6

    Nta muntu n’umwe ukwiriye gutinya ko kuba umunyabuntu kwe bibasha kumutera ubukene. Uko byagenda kose kumvira amategeko y’Imana bitera kugubwa neza. Uwiteka yaravuze ati: “...uzaguriza amahanga menshi, ariko ntuzayaguzaho, kandi uzatwara amahanga menshi, ariko yo ntazagutwara.” Gutegeka kwa Kabiri 15:6.AA 367.1

    Nyuma y’ “amasabato arindwi y’imyaka,” “imyaka irindwi incuro ndwi,” habagaho umwaka ukomeye wo kurekura abaretwa, wiswe uwa yubile. “... uzajye uzerereza ihembe barivuze ijwi rirenga mu gihugu cyanyu cyose. Mujye mweza umwaka wa mirongo itanu, mu gihugu cyose, murangire abo muri cyo bose umudendezo. Uwo mwaka ujye ubabera uwa yubile, muri wo mujye musubiza umuntu wese asubire mu muryango we.” Abalewi 25:9,10.AA 367.2

    “Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi. . . ku munsi w’impongano,” ihembe rya yubile ryaravuzwaga. Mu gihugu cyose, aho Abayahudi babaga batuye hose, ijwi ry’ihembe ryarumvikanaga, rihamagarira abana ba Yakobo bose kwakira umwaka wo gutanga umudendezo. Ku munsi w’impongano, ibyaha by’Abisiraheli byarahongererwaga, kandi abantu bagombaga kwakira umwaka wa yubile banezerewe mu mitima.AA 367.3

    Nk’uko byagendaga mu mwaka wa karindwi wo guhara imyenda (umwaka w’isabato), igihugu nticyagombaga kubibwa cyangwa ngo gisarurwe, kandi ibyo cyeraga byose byari umutungo w’abakene bafitiye uburenganzira. Itsinda rimwe ry’inkoreragahato z’Abaheburayo (inkoreragahato zose zitabaga zarabonye umudendezo mu mwaka wa karindwi wo guhara imyenda), icyo gihe zahabwaga umudendezo. Ariko ikitari gisanzwe cyane mu mwaka wa yubile ni uko ubutaka n’ibiburiho bwagombaga gusubizwa uwari nyirabwo. Hakurikijwe amabwiriza yihariye yatanzwe n’Imana, igihugu cyari cyaragabanyijwemo imigabane. Nyuma yo kukigabanya, nta muntu wari ufite uburenganzira bwo kugurana gakondo ye. Nta n’ubwo yagombaga kugurisha ubutaka bwe keretse ari ubukene bubimuteye, kandi iyo byagendaga bityo, igihe cyose we ubwe cyangwa uwo mu muryango we yifuzaga kubucungura, uwabuguze ntiyagombaga kwanga kubusubiza. Iyo bwabaga budacunguwe, bwasubizwaga nyirabwo cyangwa abazungura be mu mwaka wa yubile.AA 367.4

    Uwiteka yabwiye Abisiraheli ati: “Ntimukagurishe burundu amasambu kuko ubutaka ari ubwanjye, namwe muzaba nk’abashyitsi bahatiwe.”(Abalewi 25:23). Abantu bagombaga kuzirikana ko bwabaga ari ubutaka bw’Imana bemerewe gutunga mu gihe runaka; ko ari yo nyirabwo ubifitiye uburenganzira, nyirabwo katanga ka mbere, kandi ko ishaka ko haba uburyo bwihariye bwo kuzirikana abakene n’abagize ingorane. Abantu bose bagombaga kuzirikana mu ntekerezo zabo ko abakene na bo bafite uburenganzira bwo kugira ubutaka mu isi y’Imana kimwe n’abakire. Uko ni ko Umuremyi wacu w’umunyampuhwe yateganyije kugira ngo yoroshye imibabaro, azane ibyiringiro, azane imyambi y’umucyo w’izuba mu mibereho y’abakene n’abihebye.AA 368.1

    Uwiteka yarwanyaga cyane gukabya gukunda ubutunzi n’ubutware. Hari ibyago bikomeye byajyaga gukomoka mu gukomeza kwirundanyirizaho ubutunzi kw’itsinda rimwe ry’abantu mu gihe irindi tsinda rirushaho gukena kandi rigasigingira. Iyo hatabaho ibintu bimwe bibujijwe, ubutware bw’abakire bwari guhabwa ijambo maze abakene bagafatwa nk’aho batareshya n’abavandimwe babo babarushije amahirwe, nubwo muri byose banganya agaciro n’abakire mu maso y’Imana. Kubona iryo kandamizwa byajyaga gutera uburakari itsinda ry’abakene. Hajyaga kubaho kwiheba no gutakaza icyizere byashoboraga gutuma umuryango mugari w’abantu utakaza imico mbonera maze ibyo bigakingurira amarembo urugomo rw’uburyo bwose. Amabwiriza Imana yashyizeho yari agamije uburinganire mu bantu. Ku rwego rukomeye, umwaka wo guharira imyenda na yubile byajyaga gufasha cyane mu gutunganya ibyangiritse hagati aho mu bukungu ku byerekeye imibereho myiza y’abaturage n’ubutegetsi bw’igihugu.AA 368.2

    Ayo mabwiriza yari abereyeho guhesha umugisha abakire kimwe n’abakene. Yagombaga kurwanya ubugugu no kwishyira hejuru, bityo agatoza abantu umutima mwiza w’ubugiraneza; kandi ku bwo gutera umutima w’ineza n’icyizere mu matsinda yose y’abantu, ayo mabwiriza yajyaga gutuma habaho gahunda mu muryango mugari w’abantu, ubutegetsi ntibuhungabane. Twese turi magirirane mu rugaga rugari rw’ikiremwamuntu, kandi icyo dushobora gukora cyose ngo cyungure abandi ndetse kibazahure, kizatugarukaho ubwacu ari imigisha. Itegeko ryo gukenerana rigera ku nzego zose z’abantu. Ntabwo abakene bakenera abakire kurusha uko abakire bakenera abakene. Nubwo itsinda ry’abakene risaba ku migisha Imana yahaye abaturanyi babo b’abakire, itsinda ry’abakire naryo rikenera imirimo ikoranwe ubudahemuka, imbaraga z’ubwonko n’amagufwa n’umubiri, kuko ari byo mutungo shingiro w’abakene.AA 368.3

    Abisiraheli basezeraniwe imigisha myinshi ariko ari uko bumviye amabwiriza y’Uwiteka. Uwiteka yaravuze ati: “Nzajya mbavubira imvura mu bihe byayo, ubutaka buzajya bwera imyaka yabwo, ibiti byo mu mirima bizajya byera imbuto zabyo. Ihura ryanyu rizageza mu isarura ry’inzabibu, iryo sarura rizageza mu ibiba. Mizajya murya ibyo kurya byanyu muhage, mube mu gihugu cyanyu amahoro. Kandi nzaha igihugu kugira amahoro, muzaryama ari ntawe ubateye ubwoba, kandi nzamaraho inyamaswa z’inkazi, kandi inkota ntizanyura mu gihugu cyanyu . . . Nzagendera hagati muri mwe mbe Imana yanyu, namwe mube ubwoko bwanjye . . . Ariko nimutanyumvira ntimwitondere ayo mategeko yose, . . . ahubwo mukica isezerano ryanjye: . . . Muzabibira ubusa kuko ababisha banyu ari bo bazabirya. Kandi nzahoza igitsure cyanjye kuri mwe, muzaneshwa n’ababisha banyu, muzatwarwa n’abanzi banyu, muzahunga ari ntawe ubirukana.” Abalewi 26:4-17.AA 368.4

    Hari abantu benshi bashega bavuga ko abantu bose bakwiriye kugira imigisha y’iki gihe gito ingana ikomoka ku Mana. Nyamara uyu ntabwo wari wo mugambi w’Umuremyi. Imibereho itandukanye ni bumwe mu buryo Imana iteganya bwo kugenzura no gukuza imico. Ariko Imana igamije ko abantu bafite ubutunzi bwo kuri iyi si biyumvamo ko ari ibisonga bishinzwe umutungo wayo, bakaba barawuragirijwe kugira ngo bawukoreshe kubw’ibyiza by’abababazwa n’abakene.AA 369.1

    Kristo yavuze yuko tuzahora turi kumwe n’abakene, kandi afatanya ibimushimisha n’iby’ubwoko bwe bubabazwa. Umutima w’Umucunguzi wacu uhora ufitiye impuhwe abatindi nyakujya n’abo mu rwego rwo hasi cyane mu bana be bo ku isi. Atubwira ko ari abamuhagarariye ku isi. Yabashyize hagati yacu kugira ngo akangure mu mitima yacu urukundo agirira abababara n’abarenganywa. Impuhwe n’ubugwaneza bibagaragarijwe byemerwa na Kristo nk’aho ari we bigiriwe.AA 369.2

    Mbega ukuntu isi muri iki gihe iba itandukanye n’uko imeze mu mico mbonera, mu by’umwuka, no mu bikorwa ku isi, iyaba amategeko Imana yatanze kugira ngo abakene bagirirwe neza yarakomeje gukurikizwa! Kwikanyiza no kwihugiraho ntibiba byaragaragaye nk’uko biri ubu, ahubwo buri muntu wese yari guharanira kuzirikana umunezero no kumererwa neza by’abandi; kandi ubukene bukabije bwabaye gikwira nk’uko bugaragara ahantu henshi muri iki gihe ntibwakabayeho.AA 369.3

    Amahame Imana yatanze, yajyaga kuburizamo ibibi bikabije byagiye mu bihe byose bikomoka ku karengane abakire bagirira abakene, ndetse n’urwikekwe n’urwango abakene banga abakire. Mu gihe ayo mahame ashobora kuburizamo kurundanya ubutunzi bwinshi ndetse no gukabya mu kwinezeza kutagira umupaka, yanakuraho ubujiji no gusigingira by’abantu ibihumbi n’ibihumbi bakora bahembwa intica ntikize kugira ngo abakire barundanye ubwo butunzi butagira ingano. Aya mahame yatanga umuti kuri ibyo bibazo bishaka kuzuza isi imivurungano no kumena amaraso.AA 369.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents