Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 71 - ICYAHA CYA DAWIDI NO KWIHANA KWE48Iki gice gishingiye mu 2 Samweli 11; 12.

    Bibiliya ntivuga byinshi yogeza abantu. Muri yo ni hake havugwa iby’ingeso nziza n’iyo zaba ari iz’abantu b’imico myiza kuruta abandi bigeze babaho. Kuba ibyo bitaravuzwe bifite impamvu; kandi bifite icyo byigisha. Imico myiza yose abantu bagira ni impano y’Imana; ibikorwa byabo byiza babikesha ubuntu bw’Imana kubwa Kristo. Kubera ko byose babikesha Imana, ikuzo ry’icyo bari cyo cyose n’icyo bakora ni iry’Imana yonyine. Bo ni ibikoresho biri mu biganza by’Imana. Ikirenze ibi, nk’uko ibyigisho byose by’amateka ya Bibiliya byigisha, gusingiza no kogeza abantu ni akaga gakomeye, kuko iyo umuntu ageze aho atakibona ko yishingikirije ku Mana maze akiringira imbaraga ze, nta kabuza aragwa. Umuntu arwana n’abanzi bamurusha ubushobozi. “Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.” (Abefeso 6:12). Mu mbaraga zacu bwite kurwana iyo ntambara ntibyadushobokera; kandi ikintu icyo ari cyo cyose giteshura intekerezo z’umuntu ku Mana, ikintu cyose gitera umuntu kwikuza no kumva yihagije, kiba kidutegurira inzira yo kugwa burundu. Bibiliya yigisha kutiringira ubushobozi bw’umuntu maze igakangurira abantu kwiringira imbaraga y’Imana.AA 499.1

    Umutima wo kwiyemera no kwishyira hejuru ni wo waharuriye inzira kugwa kwa Dawidi. Kogezwa no gutwarwa kubera ubutegetsi ndetse no kwinezeza ntibyabuze kumugiraho ingaruka. Kugirana umushyikirano n’amahanga yari abakikije nabyo byongeye imbaraga y’ikibi. Nk’uko imico yari iganje mu bategetsi bo mu Burasirazuba yari iri, ibyaha rubanda rutababarirwaga iyo byakorwa n’umwami, we ntiyahanwaga. Umwami ntiyagombaga kwirinda ikibi nka rubanda rusanzwe. Ibyo byose byatumye Dawidi atumva neza ububi bukabije bw’icyaha nk’uko bikwiriye. Kandi aho kugira ngo yicishe bugufi yishingikirize ku mbaraga z’Uwiteka, yatangiye kwiringira ubwenge bwe n’ubushobozi bwe bwite. Igihe cyose Satani azashoboye gutandukanya umuntu n’Imana yo Soko rukumbi y’imbaraga, azabyutsa ibyifuzo bibi bya kamere y’umubiri. Ntabwo umurimo w’umwanzi uhutiraho; ntabwo mu bigaragara utangira mu buryo buteye ubwoba. Ahubwo uza mu ibanga ushegesha ibihome by’amahame umuntu agenderaho. Utangirira mu tuntu tugaragara yuko ari duto — nko kwirengagiza kuba indahemuka ku Mana ndetse no kuyishingikirizaho burundu, gushaka gukurikiza imico n’imigenzo by’ab’isi.AA 499.2

    Mbere y’uko intambara barwanaga n’Abamoni irangira, Dawidi yasize ingabo ziyobowe na Yowabu maze yisubirira i Yerusalemu. Abasiriya bari baramaze kuyoboka Abisiraheli, kandi byagaragaraga yuko Abamoni nabo bagiye kuneshwa burundu. Dawidi yari akikijwe n’ibyavuye ku kunesha kwe ndetse n’icyubahiro giturutse ku butegetsi bwe bwiza kandi bukomeye. Icyo gihe, ubwo ubwo yari aguwe neza kandi umutekano awifitiye, ni ho umushukanyi yabonye urwaho rwo kwinjira mu ntekerezo ze. Kuba Imana yari yarafashe Dawidi ikamwiyegereza muri ubwo buryo kandi ikaba yari yaramugaragarije ineza yayo mu buryo bukomeye, byagombaga kumubera ibintu bimutera gushishikara cyane akarinda imico ye kwanduzwa. Ariko igihe yari aguwe neza afite umutekano, ni ho yaretse kwishingikiriza ku Mana, Dawidi yugururira Satani maze amushyiraho ikizinga cy’icyaha. Dawidi, umuyobozi w’igihugu wari warimitswe n’Imana, wari waratoranyijwe n’Imana kugira ngo yubahirize amategeko yayo, we ubwe wakandagiye amabwiriza yayo. Uwagombaga gutera ubwoba inkozi z’ibibi, ni we wazishyigikiye ku bwo igikorwa cye kibi.AA 499.3

    Mu ngorane yanyuzemo mu mibereho ye ya mbere, Dawidi mu butungane bwamurangaga yashoboraga kuragiza Imana ibye. Ukuboko k’Uwiteka kwari kwaramuyoboye kumucisha mu mitego itabarika yajyaga ategwa. Ariko ubu noneho, ubwo yari yakoze icyaha kandi ataracyihana, ntabwo yasabyeIjuru ngo rimufashe kandi ngo rimuyobore, ahubwo yashatse uko yakwikura mu ngorane yari yashyizwemo n’icyaha. Betisheba wari ufite uburanga bwabereye umwami umutego, yari umugore wa Uriya w’Umuhiti, umwe mu bagaba b’ingabo ba Dawidi b’intwari kandi b’indahemuka. Nta muntu washoboraga kubona ingaruka zari gukurikiraho iyo icyo cyaha kimenyekana. Amategeko y’Imana yavugaga ko uwasambanye ahabwa igihano cy’urupfu, ubwo rero Uriya, umusirikare w’amarere, wakorewe nabi atyo, yajyaga kwihorera akica umwami cyangwa agatera igihugu kumugomera.AA 500.1

    Ibyo Dawidi yakoze byose kugira ngo ahishe icyaha cye byabaye impfabusa. Yari yarishyize mu maboko ya Satani; akaga kari kamugose, kandi yari agiye guta agaciro nabi cyane birenze gupfa. Hari uburyo bumwe rukumbi bwo kubihonoka, maze mu bwihebe bwe yihutira kugereka kwica ku gusambana. Uwari warateguye kurimbuka kwa Sawuli ni nawe washakaga kurimbura Dawidi. Nubwo ibigeragezo byari bitandukanye, byari bihuriye ku kubayobora ku kwica amategeko y’Imana. Dawidi yatekereje ko Uriya naramuka yishwe n’abanzi babo ku rugamba, bitazamenyekana yuko umwami ari we wamwicishije. Bityo Betisheba yari kuba nta nkomyi afite yo kuba umugore we, nta rwikekwe rwajyaga kubaho, kandi icyubahiro cy’umwami kikagumaho.AA 500.2

    Uriya yagizwe intumwa yo gutwara urwandiko rwo kumwicisha. Urwandiko yakuye ku mwami arushyiriye Yowabu rwarategekaga ruti: “Mushyire Uriya imbere aho urugamba rukomeye cyane, maze mumuhane, bamutere apfe.” Yowabu wari warandujwe n’icyaha cyo kwica, ntiyatindiganyije kumvira amabwiriza y’umwami maze Uriya yicwa n’inkota y’Abamoni.AA 500.3

    Kugeza ubwo, ku byari byararanze Dawidi nk’umwami nta wundi mwami wabayeho washoboraga kugereranywa nawe. Byanditswe kuri we ko yaciriye abantu bose imanza zitabera. (2Samweli 8:15). Ubupfura bwe bwari bwaratumye amahanga amugirira icyizere kandi aramuyoboka aramwumvira. Ariko ubwo yari avuye ku Mana akiyegurira umubi, icyo gihe yahindutse umukozi wa Satani ; nyamara yari agifite ubutware Imana yari yaramuhaye, kandi ku bw’ibyo, abantu bagombaga kumwubaha kandi abamwubahaga bishyira mu kaga. Na Yowabu wumviraga umwami aho kumvira Imana, yishe itegeko ry’Imana kuko umwami yabitegetse.AA 500.4

    Imbaraga za Dawidi yari yarazihawe n’Imana ariko azihabwa kugira ngo azikoreshe gusa mu bihuje n’amategeko y’Imana. Igihe yategekaga ibihabanye n’amategeko y’Imana, kubyumvira byahindutse icyaha. “Abatware bariho bashyizweho n’Imana. (Abaroma 13:1), ariko ntidukwiriye kubumvira binyuranyije n’amategeko y’Imana. Ubwo intumwa Pawulo yandikiraga Abanyakorinti, yagaragaje ihame rikwiriye kutuyobora. Aravuga ati: “Mugere ikirenge mu cyanjye, nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo.” 1 Abakorinto 11:1.AA 501.1

    Inkuru y’uko iryo tegeko ryubahirijwe imenyeshwa Dawidi, ariko ivugwa mu buryo bwitondewe cyane kugira ngo bidashyirwa kuri Yowabu cyangwa ku mwami. Yowabu yihanangiriza iyo ntumwa ati: “Numara kubarira umwami amacumu, umwami akarakara, . . . . Nuko uzamusubize uti: ‘Erega n’umugaragu wawe Uriya w’Umuheti na we yarapfuye.’ Nuko intumwa iragenda, igeze kuri Dawidi imusobanurira ibyo Yowabu yamytumye byose.”AA 501.2

    Maze umwami abwira iyo ntumwa ati: “Uzabwire Yowabu utya uti: ‘Ibyo ntibikubabaze, kuko inkota yica umuntu, irindiriye undi. Urusheho gukomeza urugamba, urwane n’umudugudu uwutsinde.’ Kandi nawe umurindishe.”AA 501.3

    Betisheba amara iminsi yo kwiraburira umugabo we nk’uko umuco wari umeze, maze iyo minsi irangiye “Dawidi aramutumira amushyira iwe, amugira umugore we.” Umuntu wari ufite umutima w’ineza no kubaha bikomeye utarashoboye kuramburira ukuboko kwe kwica uwasizwe n’Imana nubwo uwo yashakaga kumwica, yari yaratezutse ku Mana cyane bituma ahemukira ndetse yica umwe mu basirikare be b’indahemuka kandi b’intwari cyane, maze yiringira adashidikanya ko azanezezwa n’ingororano y’icyaha cye. Mbega uburyo izahabu nziza yari yangiritse! Mbega uburyo izahabu iruta izindi yahindutse!AA 501.4

    Kuva mu itangiriro Satani yagiye yereka abantu inyungu bageraho binyuze mu kwica amategeko y’Imana. Uko ni ko yashutse abamarayika. Uko ni nako yashutse Adamuna Eva bagakora icyaha. Uko ni nako akomeje koreka imbaga y’abantu abateshura ku kubaha Imana. Inzira yo kugomera Imana igaragazwa nk’aho ari iyo kwifuzwa; “ariko iherezo ryayo ni inzira y’urupfu.” (Imigani 14:12). Hahirwa abakora nk’ibyo, hanyuma bamara gusobanukirwa n’ububi bw’ingaruka z’icyaha bagahindukira bakabivamo. Imana ku bw’imbabazi igira, ntiyaretse Dawidi ngo akomeze korama ageze ubwo arimburwa n’ingororano zishukana z’icyaha.AA 501.5

    Byari ngombwa ko Imana ihagoboka kubw’Abisiraheli. Uko igihe cyahitaga ni ko icyaha Dawidi yakoreye Betisheba cyamenyekanaga, abantu batangira no gukeka ko yaba yaricishije Uriya. Uwiteka yarasuzugujwe. Yari yaragiriye neza Dawidi kandi imuha ikuzo, maze icyaha cya Dawidi kigaragaza nabi imico y’Imana kandi kigayisha izina ryayo. Icyo cyaha cyaganishaga abantu gutesha agaciro urugero rwo kubaha Imana mu Bisiraheli, kikoroshya mu ntekerezo za benshi kuzinukwa icyaha; mu gihe abatarakundaga Imana kandi ngo bayubahe binangiye mu kuyigomera bitewe n’icyo cyaha.AA 501.6

    Umuhanuzi Natani yategetswe gushyira umwami Dawidi ubutumwa bwo kumucyaha. Bwari ubutumwa bukomeye kandi buteye ubwoba. Uko gucyaha kwashoboraga kugezwa ku bami bake cyane ariko bikicisha uzanye ubwo butumwa. Natani yatanze ubutumwa bw’iteka ry’Imana nta mususu, nyamara abivugana ubwenge n’ubuhanga bukomoka mu ijuru ngo bugere ku mpuhwe z’umwami, ibitekerezo bye bikanguke maze bimutere ubwe kwicira urubanza rwo gupfa. Ubwo yavuganaga na Dawidi nk’umurinzi washyizweho n’Imana ngo arinde uburenganzira bw’ubwoko bwe, umuhanuzi yasubiyemo igitekerezo kigaragaza ibibi n’agahato bigomba gukosorwa.AA 501.7

    Natani yaravuze ati: “Habayeho abantu babiri mu mudugudu umwe, umwe yari umutunzi, undi yari umukene. Kandi uwo mutunzi yari afite amashyo y’inka n’intama nyinshi cyane. Ariko uwo mukene we nta cyo yari afite keretse akagazi k’intama yari yaguze akakarera, kagakurana n’abana be bo mu rugo, kakarya ku twokurya twe, kakanywera ku nkongoro ye kandi karyamaga mu gituza cye, kaba nk’umukobwa we. Bukeye haza umugenzi kwa wa mutunzi, umubi ni uwenda mu nka ze cyangwa mu ntama ze ngo azimanire uwo mushyitsi wamugendereye, ahubwo ajya kwenda wa mwagazi w’intama wa wa mukene, awuzimanira umushyitsi we.”AA 502.1

    Umwami ararakara, maze aravuga ati: “Ndahiye Uwiteka uhoraho, umuntu wakoze bene ibyo akwiriye gupfa. Kandi azarihe umwana w’intama kane, kuko yakoze ibimeze bityo kandi kuko atagira impuhwe.” 2Samweli 12:5,6.AA 502.2

    Natani ahanga umwami amaso, maze azamura ukuboko kwe kw’iburyo agutunga mu ijuru, avuga yeruye ati: “Erega uwo mugabo ni wowe!” Yakomeje avuga ati: “Ni iki cyatumye usuzugura ijambo ry’Uwiteka, ugahangara gukora ibyangwa na we?” Nk’uko Dawidi yari yarabikoze, umunyacyaha ashobora kugerageza guhisha abantu icyaha cye; ashobora guhamba kure ibikorwa bibi aho abantu batabibona cyangwa ngo babimenye; ariko “...byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’Izatubaza ibyo twakoze.” (Abaheburayo 4:13). “Nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa igihishwe kitazamenyekana.” Matayo 10:26.AA 502.3

    Natari abwira Dawidi ati: “Uku no ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya iti: ‘Nakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isirayeli, ngukiza amaboko ya Sawuli . . . Ni iki cyatumye usuzugura ijambo ry’Uwiteka, ugahangara gukora ibyangwa nawe: wicishije Uriya w’Umuheti inkota kandi ugacyura umugore we, umugira uwawe kandi Uriya umwicisha inkota y’Abamoni. Nuko rero inkota ntabwo izava mu rugo rwawe iteka ryose,... Umva nzaguhagurukiriza ibyago bivuye mu rugo rwawe, kandi nzatwara abagore bawe ureba mbahe umuturanyi wawe, . . . Wowe wabikoreye mu rwihisho, ariko jye nzabikorera imbere y’Abisiraheli bose ku mugaragaro izuba riva.”AA 502.4

    Umutima wa Dawidi washenguwe n’ayo magambo amucyaha yabwiwe n’umuhanuzi; icyaha cye cyagaragaye cyose uko cyakabaye. Umutima we wicisha bugufi imbere y’Uwiteka. Nuko avuga ahinda umushitsi ati: “Nacumuye ku Uwiteka.” Ibibi byose bigirirwa abandi biva ku wagiriwe nabi bikagera ku Mana. Dawidi yari yarakoreye icyaha gikomeye cyane yaba Uriya na Betisheba, kandi yumvise uburemere bwacyo cyane. Ariko icyaha gikomeye cyane bitagerwa ni icyo yakoreye Imana.AA 502.5

    Nubwo nta muntu wari kuboneka muri Isiraheli wari gushyira mu bikorwa igihano cyo gupfa cyari cyakatiwe umwami wasizwe n’Uwiteka, Dawidi yahinze umushitsi, atinya yuko natababarirwa icyaha yari yakoze, azicwa n’Imana by’ikitaraganya. Ariko Imana imutumaho umuhanuzi aramubwira ati: “Uwiteka yagukuyeho icyaha cyawe, nturi bupfe.” Nyamara ubutabera bwagombaga gukurikizwa. Igihano cyo gupfa cyakuwe kuri Dawidi gishyirwa ku mwana wavutse ku cyaha cye. Uko ni ko umwami yahawe amahirwe yo kwihana; mu gihe kuri we umubabaro n’urupfu rw’umwana, (nk’umugabane w’igihano cye), byamubabaje cyane kuruta uko ubwe yari gupfa. Umuhanuzi yaramubwiye ati: “Ariko kuko wahaye abanzi b’Uwiteka urwitwazo runini rwo kumutuka ku bw’icyo wakoze icyo, umwana uzavuka ntazabura gupfa.”AA 502.6

    Igihe umwana we yafatwaga n’indwara, Dawidi yiyirije ubusa, yicisha bugufi cyane maze asabira uwo mwana ngo ye gupfa. Yakuyemo imyambaro ye ya cyami, yiyambura ikamba rye, maze amara amajoro arambaraye hasi, afite agahinda kamushengura umutima, asabira uwo mwana w’inzirakarengane wababazwaga azira icyaha cye. “Abantu bakuru bo mu rugo rwe babibonye barahaguruka, bamuhagarara iruhande ngo bamubyutse ave hasi, aranga kandi yanga no gusangira nabo.” Akenshi iyo urubanza rwacirirwaga abantu cyangwa imijyi, kwicisha bugufi no kwihana byagiye bituma igihano gikurwaho maze Imana y’Inyambabazi, yihutira kugira ibambe ikaboherereza intumwa zibamenyesha iby’amahoro. Kubera iki gitekerezo, Dawidi yakomeje gusaba kugira ngo uwo mwana ye gupfa. Yumvise yuko umwana yapfuye, yaratuje yemera iteka ry’Imana. Igihano cya mbere we ubwe yari yavuze yuko gitanganywe ubutabera cyari kimugezeho; ariko Dawidi yiringiraga imbabazi z’Imana ntiyacika intege.AA 503.1

    Iyo abantu benshi basoma igitekerezo cy’uko Dawidi yacumuye, baribaza bati: “Kuki ibi byanditswe bikamenyeshwa abantu bose? Kuki Imana yabonye yuko bikwiriye kwereka isi iyo nenge yabaye mu mibereho y’umuntu wari wari warahawe n’Ijuru icyubahiro gikomeye?” Mu magambo yo gucyaha umuhanuzi Natani yabwiye Dawidi, yavuze ibyerekeye icyaha cya Dawidi ati: “Wahaye abanzi b’Uwiteka urwitwazo runini rwo kumutuka ku bw’icyo wakoze icyo.” Mu bihe byinshi byagiye bisimburana abanyabyaha bajya bavuga iby’imico ya Dawidi, bashyigikira iyo nenge ye, maze bakavugana ishema bishuka bati: “Uwo ni we muntu umeze nk’uko umutima w’Imana ushaka da!” Uko ni ko iyobokamana ryagiye rihinyurwa, Imana igatukwa ndetse n’ijambo ryayo rigatukwa, abantu bagiye binangira mu kutizera, kandi benshi bitwikiriye igishura cyo gukiranuka, barushaho kwihandagaza bakora icyaha.AA 503.2

    Ariko igitekerezo cya Dawidi ntigishyigikira icyaha na gato. Igihe Dawidi yagenderaga mu nzira z’Imana ni bwo yiswe umuntu umeze nk’uko umutima w’Imana ushaka. Ubwo yakoraga icyaha, ibyo ntibyongeye kuba ukuri kuri we kugeza ubwo yagarukiye Imana kubwo kwihana. Ijambo ry’Imana rivuga ryeruye riti: “Icyo Dawidi yakoze icyo cyarakaje Uwiteka.” (2Samweli 11:27). Ka ndi Uwiteka yatumye umuhanuzi kuri Dawidi aramubwira ati: “Ni iki cyatumye usuzugura ijambo ry’Uwiteka, ugahangara gukora ibyangwa nawe? . . . Nuko rero inkota ntabwo izava mu rugo rwawe iteka ryose, kuko wansuzuguye.” Nubwo Dawidi yihanye icyaha cye kandi akababarirwa ndetse akemerwa n’Uwiteka, yasaruye umusaruro mubi w’imbuto yari yarabibye ubwe. Ibihano Dawidi n’ab’inzu ye bahanwe bigaragaza uburyo Imana yanga icyaha urunuka.AA 503.3

    Kugeza icyo gihe ubuntu bw’Imana bwari bwararinze Dawidi kugambanirwa n’abanzi be, kandi yari yarakoreshejwe kugira ngo akumire Sawuli mu bibi bye. Nyamara icyaha cya Dawidi cyahinduye isano yari afitanye n’Imana. Uwiteka ntiyashoboraga gushyigikira icyaha mu buryo ubwo ari bo bwose. Ntabwo Uwiteka yari gukoresha ubushobozi bwe ngo arinde Dawidi ingaruka z’icyaha cye nk’uko yari yaramurinze urwango rwa Sawuli.AA 503.4

    Muri Dawidi ubwe habaye impinduka ikomeye cyane. Yari afite umutima ushengutse bitewe no kuzirikana icyaha cye ndetse n’ingaruka zacyo zikomeye. Yumvise akojejwe isoni imbere y’abagaragu be. Ubushobozi n’uko yubahwaga byari byagabanyutse. Kugeza icyo gihe kugubwa neza kwe kwakomokaga ku kumvira amategeko y’Uwiteka, ariko noneho ubwo abagaragu be bari bamaze kumenya icyaha cye, byari kubatera kujya bakora ibyaha nabo kurushaho nta cyo bishisha. No mu rugo iwe, uko yari akwiye kubahwa no kumvirwa n’abahungu be byaragabanutse. Icyaha cye cyatumaga yicecekera igihe yabaga agomba guhana icyaha cyakozwe n’undi. Cyamuciye intege ntiyashobora kubahiriza ubutabera mu rugo rwe. Urugero rubi yatanze rwanduje abahungu be, kandi Imana ntiyajyaga kubuza ko ingaruka zibaho. Imana yararetse ngo ibintu bigende nk’uko bigomba kuba, maze muri ubwo buryo Dawidi ahanwa bikomeye.AA 504.1

    Nyuma yo gukora icyaha kwe, Dawidi yamaze umwaka wose afite umutekano. Nta gihamya cyagaragaraga cy’uko Imana itamwishimiye. Ariko igihano cy’Imana cyari kimutegereje. Byanze bikunze umunsi w’urubanza no guhanwa waregerezaga kandi nta kwihana kwajyaga kuwigizayo. Umubabaro no gukorwa n’isoni byajyaga kwijimisha imibereho ye yose yo ku isi byari byegereje. Abafata urugero rwa Dawidi maze bakagerageza koroshya uburemere bw’ibyaha byabo, bakwirive kwigira mu mateka ya Bibiliya yuko inzira yo kugomera Imana ikomeye. Nubwo bahindukira bakava mu byaha byabo nk’uko Dawidi yabikoze, ingaruka z’ibyaha, ndetse no muri ubu bugingo, zizaba ari mbi kandi kuzihanganira bikomeye.AA 504.2

    Imana yashatse ko igitekerezo cyo gucumura kwa Dawidi cyaba umuburo werekana ko n’abo yahaye imigisha ikomeye kandi ikabatonesha badakwiriye kumva batekanye ngo birengagize kuba maso no gusenga. Uko ni ko byagendekeye abicishaga bugufi bagashishikarira kwiga icyo Imana yagambiriye kwigisha. Uko ibihe byagiye bisimburana, muri ubwo buryo abantu bihumbi byinshi bagiye bashobozwa kubona akaga bafite gaturuka ku bushobozi bw’umushukanyi. Gucumura kwa Dawidi wari umutoni cyane ku Mana, kubakangurira kutiyizera. Bagiye babona ko Imana yonyine ari yo ishobora kubakomeza kubw’ubushobozi bwayo binyuze mu kuyizera. Kubwo kumenya ko muri Yo ari ho hari imbaraga n’ubuhungiro bwabo, bagiye batinya gutera intambwe ya mbere bagana Satani.AA 504.3

    Ndetse n’igihe Imana yari itaracira Dawidi urubanza, yari yatangiye gusarura imbuto zo gucumura. Umutima we ntiwari utuje. Agahinda yari afite mu mutima yihanganiye icyo gihe kagaragarira muri Zaburi ys mirongo itatu na kabiri. Dawidi aravuga ati:AA 504.4

    “Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye,
    Ibyaha bye bigatwikirwa.
    Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa,
    Umutima we ntubemo uburiganya.
    Ngicecetse, amagufwa yanjye ashajishwa no
    kuniha kwanjye umunsi ukira.
    Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga,
    Ibyuya byanjye bigahinduka nk’amapfa yo mu cyi. Zaburi 32:1- 4
    AA 504.5

    Kandi Zaburi ya mirongo itanu n’imwe yerekana kwihana kwa Dawidi, amaze kubona ubutumwa bw’Imana imucyahira ibyo yari yakoze:AA 505.1

    “Mana umbabarire kubw’imbabazi zawe,
    Kubw’imbabazi zawe nyinshi
    Usibanganye ibicumuro byanjye.Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye,
    Unyeze unkureho ibyaha byanjye.
    Kuko nzi ibicumuro byanjye,
    Ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka. . .
    Unyejeshe Ezobu ndera,
    Unyuhagire ndaba mweru ndushe urubura.
    Unyumvishe umunezero n’ibyishimo,
    Kugira ngo amagufwa wavunnye yishime.
    Hisha amaso yawe ibyaha byanjye,
    Usibanganye ibyo nakiraniwe byose.
    Mana undememo umutima wera,
    Unsubizemo umutima ukomeye.
    Ntunte kure yo mu maso yawe,
    Ntunkureho Umwuka wawe Wera.
    Unsubizemo kunezezwa n’agakiza kawe,
    Unkomereshe umutima wemera.
    Ni bwo nzigisha inzira zawe abacumura,
    Abanyabyaha baguhindukirire.
    Mana, ni wowe Mana y’agakiza kanjye,
    Unkize urubanza rw’inyama y’umuntu,
    Ni bwo ururimi rwanjye ruzaririmba cyane gukiranuka kwawe. Zaburi 51:1 — 14.
    AA 505.2

    Uko ni ko mu ndirimbo yera yagombaga kuririmbirwa mu materaniro rusange y’ubwoko bwe, imbere y’ab’ibwami (abatambyi n’abacamanza, ibikomangoma n’intwari ku rugamba) kandi iyo ndirimbo yaragombaga kuzamenyesha ab’igisekuru giheruka ibyo gucumura kwe, umwami w’Abisiraheli yatuye icyaha cye, kwihana kwe ndetse agaragaza n’ibyiringiro byo kubabarirwa kubw’imbabazi z’Imana. Aho kugira ngo ashake uko yahisha icyaha cye, yifuje ko abandi bakwigishwa n’igitekerezo kibabaje kivuga uburyo yaguye mu cyaha.AA 505.3

    Kwihana kwa Dawidi kwari kuvuye ku mutima. Ntiyagerageje guhisha icyaha cye. Ntabwo icyifuzo cyo guhunga ibihano yari yabwiwe ari cyo cyamuteye gusenga. Ahubwo yabonye uburemere bw’icyaha yakoreye Imana; yabonye uburyo ubugingo bwe bwari bwanduye maze azinukwa icyaha cye. Ntiyasengeye kubabarirwa gusa, ahubwo yanasabiye ko umutima we wezwa. Ntabwo Dawidi yigeze areka urugamba kubwo kwiheba. Mu masezerano Imana yasezeraniye abanyabyaha bihana, yabonyemo igihamya cy’uko yababariwe n’uko yemewe.AA 505.4

    “Ni uko utishimira ibitambo mba mbiguhaye,
    Ntunezererwe ibitambo byokeje.
    Ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse,
    Umutima umenetse, ushenjaguwe,
    Mana, ntuzawusuzugura.” Zaburi 51:16, 17.
    AA 505.5

    Nubwo Dawidi yari yaguye, Uwiteka yaramubyukije. Noneho yari asigaye agendera mu bushake bw’Imana rwose kandi akagirira impuhwe bagenzi kuruta uko yari asanzwe abikora. Ubwo yari anejejwe no kubohorwa kwe yararirimbye ati:AA 506.1

    “Nakwemereye ibyaha byanjye,
    Sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye.
    Naravuze nti: “ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye”
    Na we unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye. . .
    Ni wowe bwihisho bwanjye
    Uzandinda amakuba n’ibyago,
    Uzangotesha impundu zishima agakiza.” Zaburi 32:5- 7.
    AA 506.2

    Abantu benshi bagiye bivovotera ibyo bitaga kudakoresha ubutabera kw’Imana ubwo iticaga Dawidi wari wakoze icyaha gikomeye, nyuma y’uko yari imaze kureka Sawuli imuhoye ibyo bo babona ko ari ibyaha byoroheje cyane. Nyamara Dawidi yicishije bugufi kandi yihana icyaha cye, naho Sawuli we yasuzuguye gucyahwa kandi anangira umutima we yanga kwihana.AA 506.3

    Uyu mugabane w’ibyabayeho mu mateka ya Dawidi wuzuyemo ibintu by’ingenzi ku munyabyaha wihana. Ni rumwe mu ngero zikomeye twahawe rugaragaza intambara n’ibigeragezo abantu bahura na byo, ndetse no kwihana nyakuri ku Mana no kwizera Umwami wacu Yesu Kristo. Mu bihe byabayeho byose, iki gitekerezo cyabaye isoko yo gukomezwa ku bantu babaga batsikamiwe n’umutwaro w’icyaha cyabo nyuma yo gucumura. Iyo abana b’Imana ibihumbi n’ibihumbi bagushijwe mu byaha babaga benda kwiheba, bibukaga uko Imana yemeye kwihana no kwatura kwa Dawidi ataryarya, nubwo yababajwe kubw’igicumuro cye; bityo nabo bagiye bagira ubutwari bwo kwihana no kugerageza kongera kugendera mu nzira amategeko y’Imana abayoboramo.AA 506.4

    Umuntu wese uzacyahwa n’Imana akicisha bugufi mu mutima we afite kwihana no kwatura nk’uko Dawidi yabigenje, akwiriye kumenya adashidikanya ko agifite ibyiringiro. Umuntu wese uzizera akemera amasezerano y’Imana, azababarirwa. Uwiteka ntazigera yirukana umuntu n’umwe uzihana by’ukuri. Yatanze iri sezerano ati: “Ahubwo yisunge imbaraga zanjye abone kuzura nanjye, ndetse niyuzure nanjye.” (Yesaya 27:5). “Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka nawe aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe.” Yesaya 55:7.AA 506.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents