Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 52 - IMINSI MIKURU NGARUKAMWAKA28Iki gice gishingiye mu Balewi 23

    Abisiraheli bose bari bafite incuro eshatu mu mwaka bateraniraga hamwe kugira ngo baramirize Uwiteka ku buturo bwera. Kuva 23:14-16. I Shilo hamaze igihe kitari gito ari ho Abisiraheli bateranira; ariko nyuma yaho Yerusalemu ni ho haje guhinduka ihuriro ishyanga ryose ryazaga gusengeramo, kandi aha ni ho imiryango yabo yahuriraga mu minsi mikuru ikomeye.AA 370.1

    Abisiraheli bari bazengurutswe n’amoko y’inkazi kandi y’abarwanyi, yahoraga yiteguye kubanyaga amasambu yabo; nyamara incuro eshatu uko umwaka utashye abantu bose bashoboraga kugenda basabwaga kuva mu ngo zabo bakajya aho bateranira, bagahurira ahajya kuba hagati mu gihugu. Mbese ni iki cyabuzaga abanzi babo kuza kwararika ingo zabo zabaga zitarinzwe bakazirimbuza inkota n’umuriro? Ni iki cyagombaga gutuma igihugu kitigarurirwa ngo bitere Abisiraeli kujyanwaho iminyago mu gihugu cy’abanzi? Imana yari yarasezeranye kuba umurinzi w’abantu bayo. “Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha akabakiza.” Zaburi 34:7. Igihe Abisiraheli bajyaga kuramya Imana, imbaraga yayo yagombaga gutangira abanzi babo. Isezerano ry’Imana ryari iri ngo: “Kuko nzakwirukanira amahanga, akaguhunga, nkagura ingabano zawe: kandi ntawe uzifuza igihugu cyawe, nujya ujya kuboneka imbere y’Uwiteka Imana yawe ibihe bitatu, uko umwaka utashye.” Kuva 34:24.AA 370.2

    Umunsi wa mbere muri iyo minsi mikuru, ari wo Pasika (umunsi mukuru w’imitsima idasemuwe) wabagaho muri Abibu, ukwezi kwa mbere k’umwaka w’Abayuda kukaba kwahwana n’iminsi iheruka Werurwe kugeza mu minsi itangira Mata. Igihe cy’imbeho nyinshi cyabaga gishize, imvura y’itumba na yo yabaga ihise, bityo ibyaremwe byose byabaga byishimiye mu mafu n’ubwiza by’igihe cy’urugaryi. Ibyatsi byabaga bitoshye ku misozi no mu bibaya, kandi hirya no hino uburabyo bwo mu gasozi bwabaga burimbishije imirima. Icyo gihe ukwezi kwabaga ari inzora kugatuma imigoroba iba ishimishije. Cyabaga ari igihe cyatatswe n’umuririmbyi w’indirimbo zera wagize ati:AA 370.3

    “Dore itumba rirashize,
    Imvura imaze gucika.
    Uburabyo butangiye kurabya ku isi,
    Igihe cyo kujwigira kw’inyoni kirageze,
    Kandi ijwi ry’intungura
    Ryumvikanye mu gihugu cyacu.
    Umutini weze imbuto zawo z’umwimambere,
    Kandi inzabibu zirarabije,
    Impumuro yazo nziza iratamye. Indirimbo ya Salomo 2:11-13.
    AA 370.4

    Mu gihugu cyose amatsinda y’abagenzi yabaga yerekeje i Yerusalemu. Abashumba bavuye mu mikumbi n’amashyo byabo, abarobyi bavuye ku Nyanja y’i Galilaya, abahinzi baturutse mu mirima yabo, n’abana b’abahanuzi bavuye mu mashuri bigiragamo ibyera; abo bose berekezaga intambwe zabo ahantu Imana yabonekeraga. Bagendaga buhoro buhoro kubera ko abantu benshi bagendaga ku maguru. Abagenzi bakomezaga gusatira aho bajya kandi akenshi bakagendaga biyongera baba benshi cyane mbere yo kugera i Yerusalemu, Umurwa watoranyijwe.AA 370.5

    Ibyishimo by’ibyaremwe byazanaga umunezero mu mitima y’Abisiraheli kandi bikabatera gushima Rugaba rw’ibyiza byose. Baririmbaga za Zaburi zikomeye cyane z’Abaheburayo, bagasingiza ikuzo n’ubutware by’Uwiteka. Iyo bumvaga impanda ivugijwe yungikanya n’amajwi y’ibyuma bicurangwa, indirimbo zo gushima zarahanikwaga, zigasakazwa n’amajwi amagana n’amagana bavuga bati:AA 371.1

    “Narishimye, ubwo bambwiraga bati,
    Tujye mu nzu y’Uwiteka.
    Yerusalemu,
    Ibirenge byacu bihagaze mu marembo yawe, . . .
    Aho imiryango izamuka ijya, ari yo miryango y’Uwiteka, . . .
    Kandi bashime izina ry’Uwiteka. . .
    Nimusabire i Yerusalemu amahoro,
    Abagukunda bagubwe neza.” Zaburi 122:1-6.
    AA 371.2

    Ubwo bitegerezaga imisozi ibakikije aho abapagani bari baramenyereye gucana imiriro ku bicaniro byabo, abana ba Isiraheli bararirimbaga bati:AA 371.3

    “Nduburira amaso yanjye ku misozi,
    Gutabarwa kwanjye kuzava he?
    Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka,
    Waremye ijuru n’isi.” Zaburi 121:1,2.

    AA 371.4

    “Abiringiye Uwiteka
    Bameze nk’umusozi Siyoni,
    Utabasha kunyeganyezwa, ahubwo uhora uhamye iteka.
    Nk’uko imisozi igose i Yerusalemu,
    Ni ko Uwiteka agota abantu be,
    Uhereye none ukageza iteka ryose.” Zaburi 125:1,2.
    AA 371.5

    Ubwo babaga bageze hejuru y’imisozi aho barebaga neza Umurwa Wera, bitegerezanyaga ubwoba buvanze no kubaha bakareba imirongo y’abajya kuramya Imana berekeje ku Ngoro yayo. Babonaga umwotsi w’imibavu uzamuka, bityo ubwo bumvaga impanda zavuzwaga n’Abalewi zategurizaga abantu ko umurimo wera ugiye gutangira, uwo mwanya bazirikanaga gahunda y’iyo saha maze bakaririmba bati:AA 371.6

    “Uwiteka arakomeye, akwiriye gushimirwa cyane,
    Mu rurembo rw’Imana yacu, ku musozi wayo wera.
    Umusozi wa Siyoni, uri ikasikazi,
    Uburebure bwawo ni wo byishimo by’isi yose,
    Ni wo rurernbo rw’Umwami ukomeye. Zaburi 48:1,2
    AA 371.7

    “Amahoro abe imbere y’inkike zawe’
    Kugubwa neza kube mu nyumba zawe.”
    “Munyugururire amarembo yo gukiranuka,
    Ndinjiramo, nshima Uwiteka.”
    “Nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye,
    Ni ko nzawuhigurira mu maso y’ubwoko bwe bwose,
    Mu bikari by’inzu y’Uwiteka,
    Hagati muri wowe Yerusalemu.
    Haleluya.” Zaburi 122:7; 118:19; 116:18,19.
    AA 372.1

    Amazu yose y’i Yerusalemu yabaga akinguriwe abo bantu baje gusenga, kandi ibyumba byabaga biteguriwe ubuntu; ariko ibyo ntibyari bihagije imbaga y’abantu yabaga yaje, kandi amahema yabaga abambye ahantu hose hari umwanya mu murwa no ku misozi yari ihakikije.AA 372.2

    Ku munsi wa cumi na kane w’ukwezi, nimugoroba, bizihizaga Pasika, kandi imihango yayo ihimbaje yabibutsaga uko bakijijwe uburetwa bagakurwa mu Misiri ndetse ikanatunga agatoki igitambo cyagombaga kuzababatura mu bubata bw’icyaha. Igihe Umukiza yatangaga ubugingo bwe i Kaluvari, icyo Pasika yasobanuraga nticyongeye kubaho, bityo hashyirwaho Ifunguro ry’Umwami riba urwibutso rw’icyo Pasika yagereranyaga.AA 372.3

    Pasika yakurikirwaga n’iminsi mikuru irindwi y’imitsima idasembuwe. Umunsi wa mbere n’uwa karindwi yabaga ari iminsi yo guterana kwera, kandi kuri iyo minsi nta mirimo y’ubugaragu yagombaga gukorwa. Ku munsi wa kabiri w’iminsi mikuru, umuganura w’ibyasaruwe uwo mwaka wajyanwaga imbere y’Imana. Ingano cyari ikinyampeke cyabayeho kera muri Palesitina, kandi mu itangira ry’iyo minsi mikuru zabaga zitangiye kwera. Umutambyi yazungurizaga amahundo yazo imbere y’igicaniro cy’Imana, bikaba uburyo bwo kuzirikana ko ibintu byose ari ibyayo. Nta gusarura kwabagaho uwo muhango utarakorwa.AA 372.4

    Nyuma y’iminsi mirongo itanu umuganura umaze gutangwa, habagaho Pantekote, yitwaga nanone umunsi mukuru w’isarura. Nk’uburyo kugaragaza gushimira kubw’umusaruro w’impeke bateguriwe ngo ubatunge, imitsima ibiri yokeje irimo umusemburo yaturwaga Imana. Pantekote yamaraga umunsi umwe gusa wakorwagamo gahunda zijyanye no kuramya Imana.AA 372.5

    Mu kwezi kwa karindwi habagabo umunsi mukuru w’ingando cyangwa umunsi wo guterana. Uwo munsi mukuru wagaragazaga ubuntu bw’Imana mu mwero w’ibiti by’amatunda, iby’imyelayo, n’iby’imizabibu. Ni wo wari umunsi mukuru uheruka iyindi mu mwaka. Ubutaka bwabaga bwaramaze gitanga umusaruro, umusaruro w’impeke waramaze guhunikwa, imbuto, amavuta na divayi byaramaze kubikwa, umuganura waramaze gushyirwa iruhande, noneho abantu bakaza bazanye amaturo yabo yo gushima Imana yabaga yarabahaye imigisha myinshi ityo.AA 372.6

    Uwo munsi mukuru wabaga mbere ya byose ari igihe cyo kwishima. Wabagaho nyuma y’umunsi mukuru w’Impongano, bamaze kwizezwa yuko ibicumuro byabo bitazongera kwibukwa ukundi. Ubwo babaga bafitanye amahoro n’Imana, noneho bazaga imbere yayo baje kuyishimira kugira neza kwayo ndetse no kuyisingiza kubw’imbabazi zayo. Imirimo yo gusarura yabaga irangiye n’imihati y’umwaka mushya itaratangira, nta bintu byabaga bihangayikishije abantu, bityo bashoboraga kwirundurira muri gahunda zera zabaga zateganyijwe muri cyo gihe. Nubwo abagabo n’abahungu ari bo gusa bari bategetswe kuza muri iyo minsi mikuru, uko byashobokaga kose, abari mu rugo bose bagombaga kujya muri iyo minsi mikuru, kandi kubw’umuco wabo wo kwakira abantu, abagaragu, Abalewi, abanyamahanga ndetse n’abakene barakirwaga.AA 372.7

    Nk’uko Pasika yari imeze, umunsi mukuru w’Ingando wari urwibutso. Mu rwego rwo kwibuka imibereho yabo yo kuzerera mu butayu, icyo gihe abantu bavaga mu ngo zabo bakajya kuba mu tururi cyangwa mu biraro bigondagonzwe mu mashami y’“ibiti byiza, n’amashami y’imikindo, n’amashami y’ibiti bisagambye binini, n’ingemwe z’imikinga yo ku migezi.” Abalewi 23:40, 42, 43.AA 373.1

    Umunsi wa mbere wari uwo guterana kwera, kandi ku minsi irindwi y’iminsi mikuru hiyongeragaho umunsi wa munani, nawo wizihizwaga nk’uwa mbere.AA 373.2

    Muri ayo materaniro ngarukamwaka imitima y’abakuru n’iy’urubyiruko yashishikarizwaga gukorera Imana, kandi guhura kw’abantu baturutse mu mpande zitari zimwe z’igihugu kwakomezaga isano yabo n’Imana ndetse n’umuntu n’undi. Iyaba abantu b’Imana muri iki gihe bagiraga iminsi mikuru y’Ingando, yababera urwibutso rushimishije rubibutsa imigisha Imana yabahaye. Nk’uko Abisiraheli bizihizaga uko Imana yari yaracunguye ababyeyi babo ndetse n’uburinzi bwayo butangaje yari yarabarindishije mu ngendo zabo bava mu Misiri, ni ko natwe dukwiriye kwibuka uburyo bunyuranye Imana yateganyije kugira ngo idukure mu b’isi, no mu mwijima w’ibinyoma ikadushyira mu mucyo w’agaciro kenshi w’ubuntu bwayo n’ukuri kwayo.AA 373.3

    Abantu babaga batuye kure y’ihema ryera, uko umwaka utashye bamaraga ukwezi kurenga muri iyo minsi mikuru ngarukamwaka. Urwo rugero rwo kwiyegurira Imana rukwiniye gushimangira akamaro ko kuramya Imana, ndetse n’uburyo ari ngombwa guhara inyungu zacu bwite z’iby’isi tukazisimbuza inyungu z’ibya Mwuka kandi bidashira. Turahomba iyo twirengagije amahirwe yo guhuriza hamwe kugira ngo dukomezanye kandi duterane ubutwari mu murimo w’Imana. Ukuri kw’ijambo ryayo guta imbaraga zako n’agaciro karyo mu ntekerezo zacu. Imitima yacu ntiba ikimurikirwa kandi ngo ikangurwe n’imbaraga yeza, bityo tukasubira inyuma mu bya Mwuka. Mu mibanire yacu nk’Abakristo, dutakaza byinshi cyane iyo tutazirikanana. Umuntu uba nyamwigendaho ntabwo aba ari mu mwanya Imana yateganyije ko abamo. Twese turi abana b’Umubyeyi umwe, kandi turi magirirane kugira ngo tubone umunezero. Ibyo Imana idusaba n’ibyo ikiremwamuntu gisaba biratureba. Kumenyereza kamere yacu kubana neza n’abandi ni byo bituma tugirira abavandimwe bacu impuhwe kandi tukagira umunezero mu muhati tugira wo guhesha abandi umugisha.AA 373.4

    Iminsi mikuru y’ingando ntiyari iyo kwibuka gusa, ahubwo wari ufite n’icyo werekezaho. Ntabwo wibutsaga gusa uko Abisiraheli babaye mu butayu, ahubwo nk’umunsi mukuru w’isarura, wari uwo kwizihiza ry’imyaka yeze mu butaka, ndetse ukanatunga agatoki umunsi ukomeye w’isarura riheruka, ubwo Nyiribisarurwa azohereza abasaruzi be bakarundanya urukungu ngo rutwikwe, naho ingano zigateranyirizwa mu kigega cye. Icyo gihe ni bwo abanyabyaha bazarimburwa. Bazaba “nk’abatigeze kubaho.” (Obadiya 16). Kandi amajwi yose mu isi no mu ijuru azafatanyiriza hamwe kuririmba indirimbo ishimishije asingiza Imana. Umuhishuzi Yohana aravuga ati: “Nuko numva ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi, n’ikuzimu no mu nyanja n’ibibirimo byose bivuga biti: ‘Ishimwe no guhimbazwa n’icyubahiro n’ubutware bibe iby’Iyicaye ku ntebe n’iby’Umwana w’Intama iteka ryose.’” Ibyahishuwe 5:13.AA 373.5

    Mu gihe cy’iminsi mikuru y’ingando, igihe Abisiraheli bibukaga impuhwe Imana ybagiriye ikabarokora uburetwa bwo mu gihugu cya Misiri ndetse n’uko yabitayeho mu rugendo bakoreye mu butayu , basingizaga Imana. Bashimishwaga na none no kuzirikana imbabazi no kwemerwa baboneraga mu byakorwaga ku munsi w’impongano wabaga urangiye. Ariko igihe abacunguwe n’Uwiteka bazaba bateranyirijwe muri Kanani yo mu ijuru batekanye, babatuwe mu buretwa bw’umuvumo, ubwo “ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe ubu” (Abaroma 8:22), bazishima ibyishimo bitavugwa kandi buzure ikuze. Icyo gihe umurimo ukomeye Kristo akora wo guhongerera abantu uzaba warangiye, kandi ibyaha byabo bizaba byarakuweho burundu.AA 374.1

    “Ubutayu n’umutarye bizanezerwa,
    Ikidaturwa kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti.
    Buzarabya uburabyo bwinshi, buzishimana umunezero n’indirimbo,
    Buzahabwa ubwiza bw’i Lebanoni n’igikundiro cy’i Karumeli n’i Sharoni.
    Bazareba ubwiza bw’Uwiteka n’igikundiro cy’Imana yacu.
    Icyo gihe impumyi zizahumurwa,
    N’ibipfamatwi bizaziburwa.
    Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara,
    Ururimi rw’ikiragi ruzaririmba kuko amazi azadudubiza mu butayu,
    Imigezi igatembera mu kidaturwa.
    Kandi umusenyi wotsa utera ibishashi uzahinduka ikidendezi,
    N’umutarwe uzahinduka amasoko.
    Mu ikutiro ry’ingunzu, aho zaryamaga,
    Hazaba ubwatsi n’uruberanya n’urufunzo.
    Kandi hazabaho inzira nyabagendwa,
    Iyo nzira izitwa inzira yo kwera.
    Abanduye imitima ntibazayicamo,
    Ahubwo izaba iya ba bandi.
    Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba.
    Nta ntare izahaba, inyamaswa yose y’inkazi ntizayigeramo, ntibizayibonekamo,
    Ahubwo abacunguwe ni bo bazayinyuramo.
    Abacunguwe n’Uwiteka bazagaruka,
    Bagere i Siyoni baririmba
    Ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo,
    Bazabona umunezero n’ibyishimo,
    Kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga. Yesaya 35:1,2, 5-10
    AA 374.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents