Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 49 - AMAGAMBO AHERUKA YA YOSUWA27Iki gice gishingiye muri Yosuwa 23, 24.

    `Intambara no kwigarurira igihugu bimaze kurangira, Yosuwa yahise ajya mu kiruhuko cy’izabukuru iwe mu rugo i Timunati-Sera. “Nuko hashize iminsi myinshi, Uwiteka amaze kuruhura Abisirayeli mu ntambara z’ababisha babo bose bari bababikikije, Yosuwa . . . ahamagaza Abisirayeli bose n’abatware babo n’abakuru babo, n’abacamanza babo, n’abatware b’ingabo.”AA 358.1

    Hashize imyaka mike Abisiraheli bamaze gutura muri gakondo zabo, hari haratangiye kugaragara ibibi nk’ibyari byarigeze gutuma Abisiraheli bahanwa. Ubwo Yosuwa yumvaga ubuzima bwe bugenda bukendera kubera ubusaza, kandi abonye ko umurimo we ugomba kurangira bidatinze, yuzuwemo no guhangayikira ahazaza h’ubwoko bwe. Yaravuze ati: “Mwabonye ibintu byose Uwiteka yagiriye ayo mahanga yose ku bwanyu, kuko Uwiteka Imana yanyu ari we yabarwaniriye.” Nubwo Abanyakanani bari baratsinzwe, bari bagifite umugabane munini w’igihugu cyasezeraniwe Isiraheli, maze Yosuwa yihanangiriza ubwoko bwe kutazadamarara ngo bibagirwe itegeko ry’Imana ryo kumenesha ayo mahanga asenga ibigirwamana.AA 358.2

    Muri rusange abantu bari bafite ubute bwo kurangiza umurimo wo kwirukana abapagani. Imiryango yari yaratataniye muri gakondo yayo, ingabo zari zaratashye, kandi byagaragaraga nk’aho kwongera kubyutsa intambara ari umugambi ukomeye kandi ushidikinywaho. Ariko Yosuwa yaravuze ati: “Uwiteka Imana yanyu izabakinagiza imbere yanyu, izabirukana buheriheri muhereko muhindure igihugu cyabo nk’uko Uwiteka Imana yanyu yababwiye. Nuko mube intwari cyane, mubone kwitondera no gusohoza ibyanditswe mu gitabo cy’amategeko ya Mose byose, kugira ngo mutazayateshuka muciye iburyo cyangwa ibumoso.”AA 358.3

    Yosuwa yibukije abantu ko ubwabo ari abahamya b’uko, uko bagiye buzuza ibyo Imana ibasaba, Imana yagiye ibabera indahemuka ikabasohoreza amasezerano yari yarabasezeranyije. Yaravuze ati: “Muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose, Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze.” Yababwiye ko nk’uko Uwiteka yari yarasohoje isezerano rye ari ko azasohoza n’ibyago yavuze. “Nk’uko ibyiza byose Uwiteka Imana yanyu yababwiye byasohoye, ni ko Uwiteka azasohozaho ibyago byose, kugeza aho azabarimburira mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye. Nimurenga isezerano ry’Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, mukajya gukorera izindi mana, mukazipfukamira, uburakari bw’Uwiteka buzabakongera murimburwe vuba, mushire muri iki gihugu cyiza yabahaye.”AA 358.4

    Satani ashuka abantu benshi ababwira ko urukundo Imana ikunda abantu bayo rukomeye cyane ku buryo izabererekera icyaha muri bo. Agaragaza ko nubwo ibyago bivugwa n’ijambo ry’Imana bibereyeho umugambi uhamye mu butegetsi bwayo; ntabwo bishobora kuzasohora nk’uko byavuzwe. Nyamara mu byo igirira ibiremwa byayo, Imana yakomeje gushikama ku mahame y’ubutungane ikoresheje kugaragaza icyaha muri kamere yacyo nyakuri, yerekana ko ingaruka zacyo nyakuri ari ubuhanya n’urupfu. Kubabarirwa ibyaha kutagira icyo gushingiyeho ntikwigeze kubaho kandi ntikuzigera kubaho. Imbabazi nk’izo zagaragaza kurekwa kw’amahame y’ubutungane, kandi ari yo rufatiro rw’ubutegetsi bw’Imana. Zateza amasi atacumuye kumirwa. Imana yagaragaje neza ingaruka z’icyaha, kandi iyo iyo miburo itaba iy’ukuri, mbese twakwiringira dute rwose ko n’amasezerano yayo azasohozwa? Izo ngirwampuhwe zakwirengagiza ubutabera ntabwo ari impuhwe ahubwo ni intege nke.AA 358.5

    Imana ni umutangabugingo. Uhereye mu itangiriro, amategeko yayo yose yari abereyeho guhesha ubugingo. Ariko icyaha cyaraje cyangiza gahunda Imana yari yarashyizeho, maze hakurikiraho amakimbirane. Kuva icyaha kikiriho, imibabaro n’urupfu ntibishobora kubura. Kubera gusa ko Umucunguzi yikoreye umuvumo w’icyaha ku bwacu ni cyo gituma umuntu muri we ashobora kugira ibyiringiro byo gukira ingaruka z’icyaha zishishana.AA 359.1

    Mbere y’urupfu rwa Yosuwa, abakuru n’abahagarariye imiryango, bumviye irarika rye maze bongera guteranira i Shekemu. Nta hantu na hamwe mu gihugu hari harabereye guterana kwera nk’uko, aho abantu basubije ibitekerezo inyuma bakibuka isezerano Imana yagiranye na Aburahamu na Yakobo, ndetse bakibuka indahiro ubwabo barahiye ubwo binjiraga muri Kanani. Aho hari imisozi ya Ebali na Gerizimu, ikaba yari abahamya batavuga b’izo ndahiro bari bateraniye kuvugururira imbere y’umuyobozi wabo wari ugiye gupfa. Impande hari ibihamya by’ibyo Imana yabakoreye; uko yari yarabahaye igihugu batari bararuhiye, imijyi batubatse, n’imirima y’inzabibu n’imyelayo batateye. Yosuwa yongeye kwibutsa amateka ya Isiraheli, abatekerereza imirimo itangaza Imana yakoze kugira ngo babashe gusobanukirwa urukundo n’imbabazi byayo maze bayikorere “mu kuri no gukiranuka.”AA 359.2

    Kubw’amabwiriza yatanzwe na Yosuwa isanduku y’isezerano yari yarakuwe i Shilo. Iyo gahunda barimo yari iy’agaciro gakomeye, kandi icyo kimenyetso cy’uko Imana iri aho hantu cyagombaga gushimangira imyumvire yashakaga kwinjiza mu bantu be. Nyuma yo kwerekana ineza Imana yagiriye Abisiraheli, mu izina ry’Uwiteka, Yosuwa yabahamagariye guhitamo uwo bazakorera. Gusenga ibigirwamana byari bigikorerwa mu rwihisho n’abantu bamwe, maze noneho Yosuwa ashishikarira kubararikira gufata icyemezo cyashoboraga guhanagura icyo cyaha mu Bisiraheli. Yaravuze ati: “Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera.” Yosuwa yifuzaga kubayobora ku gukorera Imana, atari ku bw’agahato, ahubwo ku bw’umutima w’ubushake. Kwirundurira mu murimo wayo bitewe gusa n’ibyiringiro byo kuzabona ingororano cyangwa bitewe n’ubwoba bwo kuzagerwaho n’igihano ntacyo bimaze. Ntabwo ubuhakanyi bweruye bushobora gutukisha Imana cyane kurenza uburyarya no gusenga by’umuhango.AA 359.3

    Uwo muyobozi w’umukambwe yihanangirije abantu kuzirikana, mu migirire yabo yose, ibyo yari yabashyize imbere. Yanabasabye gufata umwanzuro niba mu by’ukuri bifuza kubaho nk’uko amahanga yari abazengurutse yasengaga ibigirwamana yabagaho. Niba kuri bo byari bibi gukorera Yehova, we soko y’ububasha n’umugisha, uwo munsi bagombaga guhitamo uwo bazakorera, “imana ba sogokuruza wanyu bakoreye,” ari na bo Aburahamu yahamagariwe kuvamo, “cyangwa se imana z’Abamori bene iki gihugu mutuyemo.” Aya magambo aheruka yari ugucyaha gukomeye ku bwoko bw’Abisiraheli. Ibigirwamana by’Abamori ntibyashoboye kurinda ababiramyaga. Bitewe n’ibizira byabo n’ibyaha byabo by’indengakamere, iryo shyanga ry’abanyabyaha ryari ryararimbuwe, maze icyo gihugu cyiza bari barigeze gutura baracyamburwa gihabwa ubwoko bw’Imana. Mbega ubupfapfa bukomeye Abisiraheli bari kuba bagize bwo gihitamo ibigirwamana by’Abamori kandi bari bararimbuwe nubwo babisengaga! Yosuwa we yaravuze ati: “Ariko jye n’inzu yanjye, tuzakorera Uwiteka.” Iryo shyaka ryera ryakoreshaga umutima w’uwo muyobozi ryagejejwe ku bantu. Irarika rye ryatumye habaho igisubizo kitarangwamo kuzuyaza, maze abantu barasubiza bati: “Kwimura Uwiteka ngo dukorere izindi mana biragatsindwa.”AA 359.4

    Yosuwa yaravuze ati: ” Ku bwanyu ntimubasha gukorera Uwiteka kuko ari Imana yera; . . . ntiyemere kubabarira ibicumuro byanyu n’ibyaha byanyu.” Mbere yuko hakorwa ubugorozi buhoraho, abantu bagombaga kubanza kumenya neza ko ubwabo batakwishoboza kumvira Imana. Bari barishe amategeko yayo, yabaciragaho iteka nk’abanyabyaha, kandi nta makiriro amategeko yabateganyirizaga. Igihe cyose babaga biringiye imbaraga zabo n’ubutungane bwabo bwite, ntibyajyaga kubashobokera ko babona imbabazi z’ibyaha byabo. Ntibashoboraga gutunganya ibisabwa n’amategeko atunganye y’Imana; bityo rero kwirirwa barahira ubwabo ko bazakorera Imana ntacyo byari bimaze. Keretse gusa ku bwo kwizera Yesu Kristo, ni ho bashoboraga kubabarirwa ibyaha byabo kandi bagahabwa imbaraga zo kumvira amategeko y’Imana. Niba barashakaga kwemerwa n’Imana, bagombaga kureka kwishingikiriza ku mbaraga zabo ngo bibe byabahesha agakiza, bagombaga kwiringira rwose ibyo Umukiza wasezeranywe yakoze.AA 360.1

    Yosuwa yashishikariye gutera abamuteze amatwi kugenzura neza amagambo yabo, bakirinda kurahira indahiro batari biteguye gusohoza. Bongeye gusubiramo amagambo yabo bayakomeyeho bati: “Oya, ahubwo tuzakorera Uwiteka.” Baramaramaje bemera umuhamya uzabashinja ko bahisemo Uwiteka, bongeye gusubiramo indahiro yabo ko bazumvira bavuga bati: “Uwiteka Imana yacu ni yo tuzakorera, kandi tuzayumvira.”AA 360.2

    “Nuko uwo munsi Yosuwa asezerana n’abantu, abahera amateka n’amategeko i Shekemu.” Yosuwa amaze kwandika iby’iyo ndahiro, yabishyize mu ruhande rw’isanduku y’isezerano hamwe n’igitabo cy’amategeko. Nuko Yosuwa ashinga inkingi y’urwibutso, aravuga ati: “Dore iri buye ni ryo muhamya uduhamiriza ibyo, kuko ryumvise amagambo Uwiteka yatubwiye yose. Ni cyo gituma ribaye umuhamya muri mwe kugira ngo mutazihakana Imana yanyu. Nuko Yosuwa asezerera abantu, ngo umuntu wese ajye muri gakondo ye.”AA 360.3

    Umurimo Yosuwa yakoreraga Abisiraheli wari urangiye. Yari “yarakurikiye Uwiteka mu buryo bwose;” kandi yanditswe mu gitabo cy’Imana ngo: “umugaragu w’Uwiteka.” Ubuhamya bwiza bw’imico ye nk’umuyobozi wa rubanda ni amateka y’ab’igisekuru cyagize amahirwe yo kunezererwa ibikorwa bye: “Abisirayeli bakoreraga Uwiteka, no mu gihe cyose cy’abakuru basigaye Yosuwa amaze gupfa.”AA 360.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents