IGICE CYA 33: “MURONDORE MU BYANDITSWE”
Ni ikintu cy’ingenzi cyane ko buri muntu wahawe imbaraga zo gutekereza ko yagombye kumenya isano iri hagati ye n’Imana. Mu mashuri yacu umurimo wo gucungurwa ntabwo wigwa neza. Abanyeshuri benshi ntibumva neza icyo inama y’agakiza isobanura. Ijambo ry’Imana ryatanzwe ku bwacu. Usobanukiwe ingorane zo kutishobora kwacu araturarika agira ati: “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije n’umutwaro wanjye utaremereye.” Matayo 11:28-30.UB1 193.1
Banyeshuri, muzagira amahoro gusa igihe muzomatana na Kristo binyuze mu kumwumvira rwose no kumugandukira. Umutwaro uroroshye, kuko Kristo atwara uburemere bwawo. Igihe uteruye umutwaro w’umusaraba, uzakorohera; kandi uwo musaraba kuri wowe ni isezerano ry’ubugingo buhoraho. Ni amahirwe ya buri muntu gukurikira Kristo anezerewe, uko ateye intambwe aratangara ati: “Ubugwaneza bwawe bwampinduye ukomeye” (2 Samweli 22:36). Ariko niba tugamije kujya mu ijuru, tugomba gufata Ijambo ry’Imana nk’igitabo cyacu cyo kwigiramo. Mu magambo yahumetswe tugomba gusoma ibyigisho byacu umunsi ku wundi.UB1 193.2
Intumwa Pawulo iragira iti: “Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje ko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundira, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose, kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi.” Abafilipi 3:5-10UB1 193.3
Kwicisha bugufi kw’umuntu witwa Kristo Yesu ni ikintu ibitekerezo by’umuntu bidasobanukirwa; nyamara ubumana bwe no kubaho kwe mbere y’uko isi iremwa ntibishobora na rimwe gushidikanywaho n’abizera Ijambo ry’Imana. Pawulo intumwa avuga ku Muhuza wacu, Umwana w’ikinege w’Imana, mu gihe cy’ubwiza yari afite ishusho y’Imana, umugaba w’ingabo zo mu ijuru, uwo, yafashe ishusho y’umugaragu igihe yatwikirizaga ubumana bwe ubumuntu. Yesaya aravuga ati: « Nuko Umwana yatuvukiye, duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro. Gutegeka kwe n’amahoro bizagwira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo ibukomeze ibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka nyir’ingabo azabisohoresha umwete we.” Yesaya 9:6-7.UB1 193.4
Mu kwemera guhinduka umuntu, Kristo yerekanye kwicisha bugufi ari na cyo gitangaza abo mu ijuru. Igikorwa cyo kwemera kuba umuntu ntabwo cyari kuba ari ukwicisha bugufi iyo ataza kuba yarigeze gushyirwa hejuru mbere y’icyo gihe. Tugomba gufungura ubwenge bwacu kugira ngo tubone neza ko Kristo yiyambuye ikanzu ye ya cyami, ikamba rye ry’Ubwami, ubutware bwe nk’umugaba, akambika ubumana bwe ubumuntu, kugira ngo ashobore gusanga umuntu aho yari ari, azaniye umuryango w’abantu imbaraga y’imico mbonera ihesha abahungu n’abakobwa b’Imana guhinduka. Kugira ngo acungure umuntu, Kristo yumviye Imana kugera ku gupfa, ndetse urupfu rwo ku musaraba.UB1 194.1
Ubumuntu bw’Umwana w’Imana ni byose kuri twe. Ni umurunga w’izahabu uhuza imitima yacu na Kristo, kandi binyuze muri Kristo ukaduhuza n’Imana. Iki gikwiye kuba icyigisho cyacu. Kristo yari umuntu mu by’ukuri; yagaragaje ukwicisha bugufi kwe ubwo yahindukaga umuntu. Nyamara yari umuntu mu mubiri. Mu gihe twinjiye muri iki cyigisho, byaba byiza twitaye ku magambo Kristo yabwiye Mose mu gihuru cyaka umuriro agira ati: « kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko aho uhagaze aho ari ahera.» (Kuva 3:5) Dukwiriye kwiga iki cyigisho twicishije bugufi nk’umwigishwa kandi dufite umutima umenetse. Kandi icyigisho cyo kwigira umuntu kwa Kristo ni umurima urumbuka uzagirira umumaro ushaka acukura cyane nk’ushaka ukuri guhishwe.UB1 194.2
Ibyanditswe nibyo bituyobora .
Bibiliya ituyobora mu nzira nziza igana ku bugingo buhoraho. Imana yahumekeye mu bantu kugira ngo bandike ibizaduhishurira ukuri, bizadukurura, kandi mu gihe bishyizwe mu bikorwa, bigashoboza ubyakiriye kugira imbaraga y’imico mbonera ku buryo abarirwa mu bantu bafite ubwenge bwigishijwe cyane. Ibitekerezo by’abagira Ijambo ry’Imana ibyigisho byabo bizaguka. Kurenza ikindi cyigisho icyo ari cyo cyose, ijambo ry’Imana rifite kamere yo kongera imbaraga yo gusobanukirwa no gusubiza intege nshya ubushobozi umuntu asanganwe. Rihuza ibitekerezo n’amahame y’ukuri yagutse kandi y’icyubahiro. Riduha guhurizwa mu isano ya bugufi n’ijuru ryose, rikaduha ubwenge, ubumenyi no gusobanukirwa.UB1 194.3
Mu kwimenyereza inyandiko rusange, no gusoma inyandiko z’abantu batahumekewe n’Imana, ibitekerezo biradindira kandi bigata agaciro. Ntabwo ibitekerezo bihuzwa n’amahame yimbitse kandi yagutse y’ukuri kw’iteka ryose. Mu buryo umuntu atazi, ubwenge bwisanisha n’ubusobanuro bw’ibyo bumenyeranye nabyo; kandi iyo bubihaye agaciro, ugusobanukirwa kugira intege nkeya n’imbaraga z’ubwenge zikagabanuka.UB1 194.4
Imana iteganya ko Ibyanditswe, isoko y’ubumenyi burenze ibihimbano by’abantu, byacukumburwa. Yifuza ko umuntu yacukumbura byimbitse mu birombe bicukurwamo ukuri, kugira ngo yunguke ubutunzi bw’agaciro bubirimo. Ariko akenshi cyane, ibihimbano by’abantu n’ubwenge bwabo bisimbuzwa ubuhanga buri muri Bibiliya. Abantu bishora mu murimo wo kugira ibyo bahindura mu migambi y’Imana; bagerageza gutandukanya ibitabo bya Bibiliya. Bifashishije ibihimbano byabo, bagaragaza ko Ibyanditswe bihamya ibitari ukuri.UB1 195.1
Ibyo umuntu akeneye
Imana ntiyagennye ko kwakira Ubutumwa Bwiza bishingira ku mitekerereze y’abantu. Ubutumwa bwiza bwagenewe kuba ibyo kurya by’Umwuka, kugira ngo umuntu ashire inzara mu buryo bw’umwuka. Mu buryo bwose iki ni cyo umuntu akeneye. Abiyumvishije ko ari ingenzi ko abanyeshuri bo mu mashuri yacu biga abanditsi benshi na bo ubwabo ntibasobanukiwe insanganyamatsiko zikomeye ziri muri Bibiliya. Abigisha ubwabo bakwiriye kwita ku Gitabo kiruta ibindi, bakigira mu byanditswe ko ubutumwa bwiza bubasha kugaragariza uwicisha bugufi kandi akagira umutima umenetse ko bikomoka ku Mana.UB1 195.2
Ubutumwa bwiza ni imbaraga y’Imana kandi ni ubwenge bwayo. Imico ya Kristo ku isi yahishuye ubumana, kandi n’ubutumwa bwiza yatanze bigomba kuba icyigisho ku bantu yahaweho umurage mu byiciro byose by’uburezi bwabo, kugeza aho abigisha, abana n’urubyiruko bazabona ko bakwiye kwizera, gukunda kandi bakaramya Imana imwe y’ukuri kandi ihoraho. Iryo jambo rikwiriye kubahwa kandi rikumvirwa. Icyo gitabo kirimo imibereho ya Kristo, umurimo we, inyigisho ze, imibabaro ye, no gutsinda kwe kwa nyuma, kigomba kuba isoko y’imbaraga zacu. Twahawe amahirwe yo kwiga muri iyi si kugira ngo dushobore kugira imibereho irushijeho kuba myiza—kubona inota riruta ayandi mu ishuri riruta ayandi yose, aho Imana izaba ari umwigisha wacu, ibyigisho byacu bizakomeza kubaho ibihe bitagira iherezo.UB1 195.3