Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ingingo yerekeye umunsi n’isaha byo kugaruka kwa Kristo.

    Muvandimwe wanjye,
    Uvuga yuko “mu bindi bintu byinshi bivugwa, abantu bamwe bavuga ko hari uburiganya mu guhisha inyandiko zawe za mbere.” Mbese abo bavuga ibyo bashobora gutanga igihamya cy’ayo magambo? Nzi yuko ibingibi byagiye bisubirwamo kenshi ariko nta gihamya cyabyo cyabonetse. “Bavuga ko mu bihamya by’umwimerere wanditse, mu muzingo wa 1, ari nawo babitse, uvugamo weruye ko weretswe umunsi n’isaha byo kugaruka kwa Kristo. Ingingo bashingiyeho ni uko aya magambo wavuze atabasha kugeragereshwa Bibiliya ngo atsinde kuko na Kristo ubwe avuga ko nta muntu uzi uwo munsi cyangwa isaha, ndetse n’iyo baba abamarayika b’Imana.” . . .
    UB1 60.2

    Mu gitabo cyanjye cya mbere uzasangamo gusa amagambo yerekeranye n’umunsi n’isaha byo kugaruka kwa Kristo navuze uhereye ubwo igihe [twizeraga ko yagombaga kugaruka] cyarangiraga mu mwaka wa 1844. Biboneka mu gitabo cyitwa Inyandiko z’ibanze. 73Early Writings, pp. 11,27, 145,146, [pp. 15, 34, 285, Mu gitabu kiriho ubu mu rurimi rw’Icyongereza] Aho hose herekeza ku itangazo rigomba gutangwa mbere y’uko Yesu Kristo agaruka.UB1 60.3

    Urambuye ku rupapuro rwa 145 [urwa 285 mu gitabo cy’ubu kiri mu rurimi rw’Icyongereza] maze ugasoma uhereye ku itangiriro ry’igice, uzabona ko amagambo yahavuzwe yerekeza ku gucungurwa kw’intungane zikurwa mu gihe cy’akaga bikozwe n’ijwi ry’Imana. Niba udafite iki gitabo gishake ukigire kandi usome ibivugwamo. Amagambo avugwamo ameze nk’uko yanditswe mu gatabo ka mbere kanditswe? “Ijuru ryarakingutse kandi rirongera rirakingwa, kandi ryari mu muvurungano.” “Imisozi yanyeganyeze nk’uko urubingo ruhungabanywa n’umuyaga, kandi ikajugunya ibitare hirya no hino. Inyanja yabiraga nk’inkono, kandi yajugunyaga amabuye ku butaka. Maze ubwo Imana yavugaga umunsi n’isaha byo kugaruka kwa Yesu, kandi igaha ubwoko bwayo isezerano rihoraho iteka, Imana yavuze interuro imwe maze iraceceka mu gihe amagambo yasesekaraga ku isi.”UB1 60.4

    Aka ni agace gato k’interuro. Amagambo aboneka ku rupapuro rwa 11 na 27 [ ni urwa 15 na 34, inyandiko y’ubu] aganisha kuri icyo gihe kivuzwe haruguru. Akubiyemo ibyo nigeze kwerekwa byose byerekeyeranye n’igihe nyirizina cyo kugaruka k’Umwami.UB1 61.1

    Nta kintu nzi na gito cyerekeye igihe cyavuzwe n’ijwi ry’Imana. Numvise isaha itangazwa, ariko ubwo nari mvuye mu iyerekwa sinibukaga iyo saha. Ibintu nk’ibyo bitangaje byanciye imbere ku buryo nta mvugo ikwiriye yo kubirondora. Byose byari ibintu by’ukuri kandi bifatika kuri jye kuko ubwo ibyo byarangiraga hagaragaye igicu kinini cy’umweru, kuri cyo hari hicaye Umwana w’umuntu.UB1 61.2

    Kwerekwa ibishashi by’umucyo bwa mbere

    Mu buto bwanjye, Uwiteka yabonye ko bikwiriye kunyereka ubwiza bw’ijuru. Nari mu iyerekwa njyanwa mu ijuru maze marayika aherako arambwira ati: “Itegereze!” Nitegereje isi nk’uko yari iri mu mwijima w’icuraburindi. Umubabaro nagize ubwo nitegerezaga uyu mwijima ntabwo washoboraga kurondorwa.UB1 61.3

    Ijambo ryongeye kuza rimbwira riti: “Itegereze.” Nongeye kwitegereza cyane ku isi maze ntangira kubona ibishashi by’umucyo bimeze nk’inyenyeri zinyanyagiye muri uyu mwijima; nongera kubona undi mucyo wiyongeraho, noneho muri uyu mwijima mu mico mbonera hiyongeragamo umucyo umeze nk’inyenyeri. Marayika yaravuze ati: “Aba ni abizera Umwami Yesu Kristo kandi bakumvira amagambo ye. Bariya ni umucyo w’isi; kandi iyo hataba uriya mucyo, urubanza rw’Imana rwari guhita rucirwa abagomera amategeko y’Imana.” Noneho nabonye bya bishashi bito by’umucyo bigenda birushaho kurabagirana, bimurika bituruka iburasirazuba n’iburengerazuba, mu majyaruguru n’amajyepfo, kandi umucyo ugakwira ku isi hose.UB1 61.4

    Rimwe na rimwe umwe mu iyo micyo watangiraga kuzima, ndetse n’indi nayo ikigendera. Igihe cyose ibyo byabaga mu ijuru habaga agahinda n’amarira. Imwe muri ya micyo yarushagaho kumurika, kandi urumuri rwayo rwageraga kure kandi indi micyo myinshi ikiyongera kuri yo. Iyo byabaga bityo, mu ijuru barishimaga. Nabonaga yuko imirasire y’umucyo yavaga kuri Yesu kugira ngo ikore utwo dushashi dutangaje tw’umucyo mu isi. 74Gospel Workers, (1892), pp.378-379UB1 61.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents