Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 62: BATSINDISHIRIZWA KU BWO KWIZERA 214Iyi ngingo yagaragaye muri “Bible Student’s Library series”, Ukwezi kwa kane, 1893

    Iyo Imana ihaye umunyabyaha imbabazi igakuraho igihano kimukwiriye, ikamubona nk’aho atigeze akora icyaha, imwakirana ubwuzu, ikamuha gukiranuka binyuze mu mirimo yo gukiranuka ya Kristo. Umunyabyaha ashobora gutsindishirizwa gusa biturutse ku kwizera igitambo cy’Umwana w’Imana ukundwa, wahindutse impongano y’ibyaha by’isi yacumuye. Nta muntu n’umwe ushobora gutsindishirizwa ku bw’imirimo ye bwite iyo ari yo yose. Ashobora gukizwa icyaha, gucirwaho iteka n’amategeko n’igihano cy’igicumuro cye, bitewe gusa n’imbaraga iva mu mubabaro, urupfu no kuzuka bya Kristo. Kwizera ni cyo kintu cyonyine gituma gutsindishirizwa gushoboka, kandi kwizera ntibivuga kwemera gusa, ahubwo bivuga no kugira ibyiringiro.UB1 311.1

    Abantu benshi bafite kwizera Kristo by’icyitiriro, ariko ntibazi icy’ingenzi cyo kumwishingikirizaho gituma imirimo ya Kristo wabambwe akazuka ishimangirwa muri bo. Ku bijyanye n’uko kwizera by’icyitiriro, Yakobo abivugaho muri aya magambo ati: “Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza, ariko abadayimoni nabo barabyizera bagahinda imishyitsi. Wa muntu utagira umumaro we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye?” (Yakobo 2:19,20) Abantu benshi bahamya ko Yesu Kristo ari Umukiza w’abari mu isi, nyamara kandi bakaguma kure ye, bakananirwa kwihana ibyaha byabo, ntibashobore kwemera Kristo nk’Umukiza wabo bwite. Kwizera kwabo kugarukira ku kwemera ukuri mu bitekerezo byabo no mu bwenge; ariko ukuri ntikugera mu mutima, ngo gushobore kweza ubugingo no guhindura imico. “Kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo kugira ngo abe imfura muri bene Se benshi. Abo yatoranije kera yarabahamagaye kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n’abo yatsindishirije yabahaye ubwiza.” (Abaroma 8:29,30) Guhamagarwa no gutsindishirizwa ntabwo ari ikintu kimwe kandi ntabwo bisa. Guhamagara ni ukurehereza umunyabyaha kuri Kristo, kandi ni umurimo ukorerwa mu mutima na Mwuka Muziranenge, umwemeza icyaha kandi ukamurarikira kwihana.UB1 311.2

    Benshi ntibasobanukirwa n’ibigize intambwe z’ibanze mu murimo w’agakiza. Kwihana gutekerezwa nk’umurimo umunyabyaha agomba kubanza kwikorera ubwe kugira ngo ashobore gusanga Kristo. Batekereza ko umunyabyaha akwiriye ubwe kwigira mwiza kugira ngo ahabwe umugisha w’ubuntu bw’Imana. Ariko rero nubwo ari ukuri ko kwihana kubanziriza kubabarirwa, kuko umutima umenetse kandi ushenjaguritse gusa ari wo wemerwa n’Imana, nyamara umunyabyaha ntiyakwishoboza kwihana cyangwa kwitunganya ngo abone gusanga Kristo. Umunyabyaha ntashobora kubabarirwa Keretse yihannye; ariko ikibazo gikeneye gufatirwa icyemezo ni ukumenya niba kwihana ari umurimo w’umunyabyaha cyangwa niba aguhabwa nk’impano ya Kristo. Mbese umunyabyaha agomba gutegereza kugeza igihe yiyumvamo kubabazwa n’ibyaha mbere yuko asanga Kristo? Intambwe y’ibanze igana kuri Kristo iterwa igihe Mwuka w’Imana ahendahenda umunyabyaha; mu gihe umuntu yumviye uku guhendahenda atera intambwe asanga Kristo kugira ngo yihane.UB1 311.3

    Umunyabyaha agereranywa k’intama yazimiye, kandi intama izimiye ntishobora kugaruka mu mukumbi keretse nyuma yo gushakishwa no kugarurwa n’umwungeri mu rugo. Nta muntu wakwishoboza kwihana kugira ngo abe akwiriye guhabwa umugisha wo gutsindishirizwa. Umwami Yesu ahora ashakisha uburyo yakangura ibitekerezo by’umuntu ngo amuhange amaso, We Ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi. Ntidushobora gutera intambwe mu mibereho y’iby’umwuka keretse Yesu yireherejeho umutima kandi akawukomeza, maze akatuyobora ku kwihana kuticuzwa.UB1 312.1

    Ari imbere y’abatambyi bakuru n’Abasadukayo, Petero yerekanye mu buryo bwumvikana ko kwihana ari impano y’Imana. Avuga kuri Kristo, yaragize ati: “Imana yaramuzamuye imushyira iburyo bwayo ngo abe ukomeye n’Umukiza ngo aheshe Abisirayeri kwihana no kubabarirwa ibyaha.” (Ibyak 5:31) Kwihana ni impano y’Imana kimwe no kubabarirwa ibyaha no gutsindishirizwa kandi ntishobora gukorera mu muntu atayihawe na Kristo. Iyo tureherejwe kuri Kristo, biba bivuye ku mbaraga ye no ku bushobozi bwe. Kumva ubabajwe n’icyaha bizanwa na Kristo kandi kuri We ni ho gutsindishirizwa guturuka.UB1 312.2

    Ubusobanuro bwo kwizera

    Pawulo yanditse aya magambo ati: “Ariko gukiranuka guheshwa no kwizera kuvuga gutya kuti: ‘ntukibaze uti ni nde uzazamuka ngo ajye mu ijuru’ (Bisobanurwa ngo: kumanura Kristo); Cyangwa uti ‘ ni nde uzamanuka ikuzimu?’ Bisobanurwa ngo: kuzamura Kristo amukuye mu bapfuye. Ahubwo kuvuga kuti: ‘Ijambo rirakwegereye , ndetse riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe. Ni ryo jambo ryo kwizera, iryo tubabwiriza.’ Niwatuza akanwa kawe ko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa.” (Abaroma 10:6-10); kwizera gukiza ntabwo ari ukwizera gusanzwe, nta bwo ari ukwemera ukoresheje ubwenge gusa; ahubwo ni ukwizera gushinze imizi mu mutima, gutuma ugufite yakira Yesu nk’Umukiza we bwite, akemezwa ko ashobora gukiza rwose abegerezwa Imana na we bose. Kwizera ko azakiza abandi wowe ntagukize, ni ukwizera kudashyitse; ariko iyo umuntu yishingikirije kuri Kristo nk’ibyiringiro rukumbi by’agakiza, ni bwo kwizera gushyitse kugaragara. Uko kwizera kuyobora ugufite ku gukunda Kristo bihebuje; ubwenge bwe bugengwa na Mwuka Muziranenge, kandi kamere ye irahindurwa igasa n’iy’Imana. Kwizera kwe ntabwo ari ukwizera gupfuye; ahubwo kuba ari ukwizera gukorera mu rukundo kumuyobora guhanga amaso ubwiza bwa Kristo no guhindurirwa kugira imico y’Imana. [Byavanywe mu Gutegeka kwa kabiri 30:11-14], “Kandi ibyo mu mutima wawe no mu y’urubyaro rwawe bituma iba nk’imitima itakebwe, Uwiteka Imana yawe izabikuriramo kugira ngo ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose ubone uko ubaho.” Gutegeka 30:6UB1 312.3

    Imana ni yo ikeba umutima. Umurimo wose ni uw’Uwiteka kuva ku ntangiriro kugeza ku iherezo. Umunyabyaha uri mu nzira yo kurimbuka ashobora kuvuga ati : «Ndi umunyabyaha wazimiye, nyamara Kristo yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye. Yesu aravuga ati: “Sinazanywe no guhamagara abakiranuka kereka abanyabyaha.” (Mariko 2:17). Ndi umunyabyaha kandi Yesu yapfiriye ku musaraba w’i Kaluvari kugira ngo ankize. Sinkeneye gukomeza kubaho ikindi gihe ntakijijwe. Kristo yarapfuye kandi arazuka kugira ngo nsindishirizwe, kandi arankiza. Nemeye imbabazi yasezeranye.”UB1 313.1

    Gukiranuka kubarwa ku muntu

    Kristo ni Umukiza wazutse; nubwo yari yarapfuye, yongeye kuzuka, kandi ahoraho iteka ngo adusabire. Dukwiriye kwizeza umutima ngo duhabwe gukiranuka, tukatuza akanwa kacu kugira ngo dukizwe. Abatsindishirijwe kubwo kwizera bazatuza akanwa kabo Kristo. «Uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo” (Yohana 5:24) Umurimo ukomeye ukorerwa umunyabyaha ufite ibizinga kandi wandujwe n’ikibi, ni umurimo wo gutsindishirizwa. Uvuga ukuri ni we umuhamya ko ari umukiranutsi. Uwiteka abara gukiranuka kwa Kristo ku mwizera, akamuhamya ko akiranuka imbere y’abatuye isi n’ijuru. Ashyira ibicumuro bye kuri Kristo, uhagarariye umunyabyaha, umusimbura kandi akaba umwishingizi we. Ashyira kuri Kristo gukiranirwa kwa buri muntu wese wizeye. « Kuko utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana. » (2 Abakorinto 5:21)UB1 313.2

    Kristo yakoze ibihagije ngo ibicumuro by’abari mu isi bibonerwe ubwishyu, kandi abazasanga Imana bose bafite kwizera, bazahabwa gukiranuka kwa Kristo. « Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhereko tubeho mu gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije.” (1 Petero 2:24) Icyaha cyacu cyarahongerewe, cyakuweho kijugunywa munsi y’inyanja. Binyuze mu kwihana no kwizera, dutandukana n’icyaha tugashobora guhanga amaso Uwiteka Gukiranuka kwacu. Yesu yarababajwe, Umukiranutsi ababarizwa ukiranirwa. Nubwo amategeko aduciraho iteka twe abanyabyaha, Kristo ku bwo kumvira amategeko, asabira umuntu wihannye guhabwa gukiranuka kwe. Kugira ngo gukiranuka kwa Kristo kuboneke, ni ngombwa ko umunyabyaha amenya icyo kwihana ari cyo, ari na ko kuzana guhinduka mu bitekerezo, mu mwuka no mu bikorwa. Umurimo wo guhinduka ugomba gutangirira mu mutima, ukagaragaza imbaraga yawo binyuze muri buri bushobozi bwose bw’umuntu uko yakabaye; ariko umuntu ntashobora kwiremamo kwihana kumeze gutyo, ashobora kukubonera gusa muri Kristo wenyine wazamutse mu ijuru afite iminyago myinshi agaha abantu impano.UB1 313.3

    Ni nde wifuza mu by’ukuri kwihana ? Agomba gukora iki ? Agomba gusanga Yesu nk’uko ari, nta gutinda. Agomba kwizera ko Ijambo rya Kristo ari ukuri, kandi yakwizera isezerano, agasaba kugira ngo ahabwe. Igihe kwifuza k’ukuri kuzashishikariza abantu gusenga, gusenga kwabo ntikuzaba imfabusa. Uwiteka azasohoza ijambo rye, azabaha Mwuka Muziranenge ngo abayobore ku kwihana ku Mana no kwizera Umwami wacu Yesu Kristo. Azasenga kandi abe maso, azareka ibyaha bye, agaragaze ukuri kwe mu kugerageza kumvira amategeko y’Imana. Azahuza amasengesho ye no kwizera, atari ukwizera gusa, ahubwo azumvira amahame ari mu mategeko. Azagaragaza ubwe ko ari mu ruhande rwa Kristo. Azitandukanya n’ingeso zose no kwifatanya n’abandi bazatuma umutima we uva ku Mana.UB1 314.1

    Ukwiye guhinduka umwana w’Imana agomba kwakira ukuri ko nta handi kwihana no kubabarirwa bibonerwa usibye mu mpongano Kristo yatanze. Iyo umunyabyaha amaze kwemezwa ibingibi, aba agomba gukorana umwete uhwanye n’umurimo umukorewe, agakomeza kwinginga adacogora, akegera intebe y’ubuntu kugira ngo imbaraga y’Imana ihindura ize muri we. Kristo ababarira gusa umuntu wihannye, ariko uwo ababarira, abanza kumutera kwihana. Icyakozwe cyari cyuzuye kandi gukiranuka kw’iteka kwa Kristo guhabwa umuntu wese wizeye. Ikanzu y’igiciro, idafite ikizinga, yakorewe mu ruganda rwo mu ijuru yateganyirijwe buri munyabyaha wese wihannye kandi wizeye, kandi na we ashobora kuvuga ati: “Nzajya nishimira Uwiteka cyane, umutima wanjye uzajya unezererwa Imana yanjye kuko yanyambitse imyambaro y’agakiza, akamfubika umwitero wo gukiranuka.” (Yesaya 61:10).UB1 314.2

    Ubuntu busaze bwatangiwe kugira ngo umuntu wizera arindwe gukora icyaha; kuko ijuru ryose, n’ubutunzi bwaryo butagira akagero, byatanzwe kugira ngo nitubishaka tubihabwe. Dukwiriye kuvoma ku isoko y’agakiza. Kristo ni we amategeko asohoraho ngo uwizeye ahabwe gukiranuka. Twebwe ubwacu turi abanyabyaha, ariko muri Kristo tuba abakiranutsi. Iyo amaze kuduhindura abakiranutsi binyuze mu gukiranuka kwa Kristo itubaraho, Imana ivuga ko dukiranuka kandi ikadufata nk’abakiranutsi. Itureba nk’abana bayo bakundwa cyane. Kristo arwanya imbaraga y’icyaha, kandi aho icyaha kigwiriye, ni naho ubuntu bwe burushaho gusaga. “Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera dufite amahoro ku Mana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo, wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera ngo tubone uko twishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw’Imana.” (Abaroma 5:1,2)UB1 314.3

    “Ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, kubwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo. Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y’icyo gihe ubwo Imana yabyihanganiraga, kandi yabikoreye kugira ngo no muri iki gihe yerekane gukiranuka kwayo, ngo ibe Ikiranuka kandi Itsindishiriza uwizeye Yesu.” (Abaroma 3:24-26) “Mwakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana” (Abefeso 2:8) [ Yohana 1:14-16]UB1 315.1

    Isezerano ryo guhabwa Mwuka

    Uwiteka yifuza ko abantu be bagira kwizera gushyitse —batari injiji ku by’agakiza gakomeye bahawe mu buryo busaze. Ntibakwiriye gutegereza, batekereza ko igihe runaka kizaza bazakorerwa umurimo ukomeye; kuko uwo murimo ubu wuzuye. Uwizera ntahamagarirwa kugirana amahoro n’Imana; ntagomba kubikora kandi ntiyanashobora kubikora. Akwiriye kwemera Kristo nk’amahoro ye, kuko kubana na Kristo bisobanuye kuba ufite Imana n’amahoro. Kristo yanesheje icyaha, ubwo yikoreraga umuvumo uremereye w’icyaha mu mubiri we bwite akawubambanwa ku giti, agakiza umuvumo abamwizera bose nk’Umukiza wabo bwite. Ashyira iherezo ku mbaraga y’icyaha itegeka mu mutima, imibereho na kamere by’umwizera bihamya kamere y’ukuri y’ubuntu bwa Kristo. Yesu aha Mwuka Muziranenge abamusabye; kuko ari ngombwa ko buri mwizera akwiriye gukizwa kwangirika, umuvumo no gucirwaho iteka n’amategeko. Binyuze mu murimo wa Mwuka Muziranenge no kwezwa n’ukuri, umwizera aba yizihiye kuba mu bwami bwo mu ijuru kuko Kristo adukoreramo kandi gukiranuka kwe kukaba muri twe. Ibi bitariho nta n’umwe waba ukwiriye ijuru. Ntitwagombye kugira umunezero w’ijuru niba tudahuje n’umwuka uba mu ijuru binyuze mu murimo wa Mwuka Muziranenge no gukiranuka kwa Kristo.UB1 315.2

    Kugira ngo tube abantu bazataha ijuru tugomba gukurikiza ibyo amategeko asaba. “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” (Luka 10:27) Dushobora kubigeraho gusa ari uko twakiriye gukiranuka kwa Kristo ku bwo kwizera. Ku bwo gutumbira Yesu, duhabwa ihame rizima kandi ryagutse mu mutima, kandi Mwuka Muziranenge agakomeza gukora umurimo bigatuma umwizera akurira mu buntu bukurikira ubundi, imbaraga zigasimburwa n’imbaraga nshya n’imico myiza igakurikirwa n’indi. Agenda arushaho gusa na Kristo, agakura mu bya Mwuka kugeza ubwo ageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo. Nuko Kristo agashyira iherezo ku muvumo w’icyaha, akabatura umuntu ku bikorwa by’icyaha n’ingaruka zacyo.UB1 315.3

    Yesu wenyine ni we ushobora kubikora, kuko “Ni cyo cyatumye yari akwiriye gushushanywa na bene se kuri byose, ngo abe umutambyi mukuru w’imbabazi kandi ukiranuka mu by’Imana, abe n’impongano y’ibyaha by’abantu. Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.” (Abaheburayo 2:17,18) Ubwiyunge busobanura ko buri nzitizi iri hagati y’umuntu n’Imana ikurwaho kandi ko umunyabyaha yumva icyo urukundo rw’Imana rubabarira rusobanuye. Ku bw’igitambo cyatambwe na Kristo kubera abantu bacumuye, Imana ishobora gutsindishiriza umunyabyaha wemeye ibyo Kristo yamukoreye. Kristo yabaye umuyoboro imbabazi, urukundo no gukiranuka binyuramo biva mu mutima w’Imana byinjira mu mutima w’umunyabyaha. “Ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kwose.” (1 Yohana 1:19)UB1 316.1

    Mu buhanuzi bwa Daniyeli handitswe kuri Kristo yuko “gukiranirwa gutangirwa impongano… haze gukiranuka kw’iteka” (Daniyeli 9:24). Buri muntu ashobora kuvuga ati: « Kubera kumvira kwe gutunganye yujuje ibyo amategeko yasabaga kandi ibyiringiro byanjye byonyine biboneka mu guhanga amaso Umucunguzi wanjye akaba n’umwishingizi wanjye, wubahirije amategeko by’ukuri ku bwanjye. Kubwo kwizera ibikorwa bye amategeko ntanshiraho iteka. Anyambika gukiranuka kwe gutanga igisubizo cy’ibyo amategeko asaba. Nduzuye muri uwo umpesha gukiranuka kw’iteka. Anjyana imbere y’Imana mu mwambaro udafite ikizinga ari nawo mwambaro utaradodeshejwe urudodo rwakozwe n’umuntu. Byose ni ibya Kristo, kandi icyubahiro cyose, Ikuzo no gukomera bikwiriye guhabwa Umwana w’Intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi. »UB1 316.2

    Benshi batekereza ko bagomba gutegereza ko hari ibyiyumviro bidasanzwe biza muri bo kugira ngo bashobore gusanga Kristo. Ariko icy’ingenzi ni uko bamusangana imitima itaryarya, biyemeje kwakira impano y’imbabazi n’ubuntu twaherewe muri we. Dukwiriye kuvuga tuti: “Kristo yapfiriye kunkiza. Uwiteka yifuzaga ko mbona agakiza kandi nanjye ndahagurutse ngo nsange Yesu uko ndi ntatindiganyije. Nzishingikiriza ku isezerano. Ubwo Kristo anyireherezaho, nanjye ndamwitabye.” Intumwa Pawulo iravuga iti: « Kuko Umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka » (Abaroma 10 :10). Nta n’umwe ushobora kwizeza umutima ngo ahabwe gukiranuka, cyangwa se ngo atsindishirizwe kubwo kwizera, mu gihe akomeje kugendera mu bintu Ijambo ry’Imana ribuza, cyangwa mu gihe acyirengagiza gukora inshingano azi neza.UB1 316.3

    Imirimo myiza, urubuto rwo Kwizera

    Kwizera k’ukuri kuzagaragarira mu mirimo myiza; kuko imirimo myiza ni imbuto zo kwizera. Mu gihe Imana ikorera mu mutima kandi umuntu akegurira ubushake bwe Imana, agafatanya nayo, agaragariza mu mibereho ibyo Imana ikorera imbere muri we binyuze muri Mwuka Muziranenge, bityo hakabaho guhuza hagati y’imigambi y’umutima n’imikorere yo mu mibereho. Icyaha cyose kigomba kwangwa nk’ikintu cyabambishije Umwami w’ubugingo n’icyubahiro kandi umwizera agomba kugira imibereho ikura binyuze mu gukomeza gukora imirimo ya Kristo. Umugisha wo gutsindishirizwa ukomerezwa mu muntu kubwo gukomeza kwegurira Imana ubushake no kuyumvira guhoraho.UB1 317.1

    Abantu batsindishirijwe ku bwo kwizera bagomba kugira umutima ugendera mu nzira y’Uwiteka. Ni igihamya yuko umuntu adakiranuka kubwo kwizera igihe imirimo ye idahuje n’ibyo avuga ko yizera. Yakobo aravuga ati: “Ubonye yuko kwizera kwafatanije n’imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye.” (Yakobo 2:22)UB1 317.2

    Kwizera kudafite imirimo myiza ntigutsindishiriza ubugingo. “Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n’imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa.” (Yakobo 2:24) “Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka.” (Abaroma 4:3)UB1 317.3

    Kubarwaho gukiranuka kwa Kristo kuzanwa no kwizera gutsindishiriza abanyabyaha, kandi ni ko gutsindishirizwa Pawulo ashishikariza abantu muri aya magambo ati: “Kuko imbere yayo ari nta muntu uzatsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha. Ariko noneho hariho gukiranuka kw’Imana kwahishuwe kudaheshwa n’amategeko, nubwo amategeko n’ibyahanuwe ari byo biguhamya, ni ko gukiranuka kw’Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu ari nta tandukaniro, kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana, ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, kubwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo. Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y’icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga ….mbese none duhinduze ubusa amategeko kwizera? Ntibikabeho! Ahubwo turayakomeza.”(Abaroma 3:20-31)UB1 317.4

    Ubuntu ni ineza cyangwa kugirirwa neza tudakwiriye; maze uwizera agatsindishirizwa atabikwiriye, yemwe nta n’icyo asezeranye gutura. Atsindishirizwa ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Kristo Yesu, uhagaze mu rukiko rwo mu ijuru nk’incungu n’umwishingizi w’umunyabyaha. Ariko nubwo atsindishirizwa ku bw’ibyo Kristo yakoze, nta mudendezo afite wo gukiranirwa. Kwizera gukorera mu rukundo kandi kugatunganya ubugingo. Kwizera kurakura kukagira umwumba w’ururabo, hanyuma ururabo rukabumbura, nyuma rukazatanga umusaruro w’urubuto rw’igiciro. Aho kwizera kuri, imirimo myiza irahaboneka. Abarwayi barasurwa, abakene barafashwa, impfubyi n’abapfakazi ntibirengagizwa, abambaye ubusa barambikwa, abashonji baragaburirwa. Kristo yagendaga akora neza; kandi iyo abantu bomatanye na we, bakunda abana b’Imana, ubugwaneza n’ukuri biyobora intambwe zabo. Mu maso habo hagaragaza imibereho yabo, kandi abantu bamenya ko babanye na Yesu kandi bigishijwe na we. Kristo n’umwizera bahinduka umwe, kandi ubwiza bwe bw’imico ye bigaragarira mu bantu bomatanye bikomeye n’Isoko y’imbaraga n’urukundo. Kristo ni ububiko bukomeye bwo gukiranuka gutsindishiriza abanyabyaha n’ubuntu bubatunganya.UB1 317.5

    Bose bashobora kumusanga bakakira kuzura kwe. Aravuga ati: “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.” (Matayo 11:28) Kuki noneho tutakwirukana kutizera kose ngo twumvire icyo Yesu atubwira? Mushaka uburuhukiro kandi mukifuza kubona amahoro. Nuko nimuvuge mubikuye ku mutima muti: “Mwami Yesu, ndaje kubera yuko undaritse.” Mumwizere kwizera gushikamye, azabakiza. Ese mumaze igihe mushaka kubona Kristo, we banze ryo kwizera kwanyu akaba ari na we ugusohoza? Mbese mwatumbiriye uwo wuzuye ubuntu n’ukuri? Mbese mwakiriye amahoro atangwa na Kristo wenyine? Niba mutarabikora, mumwiyegurire, kandi binyuze mu buntu bwe, mushakishe kamere izababera iy’icyubahiro n’agaciro. Mushake umwuka w’ibyishimo bihoraho kandi bidahinduka. Mugaburirwe na Kristo, we mutsima w’ubugingo, kandi muzagaragaza igikundiro cy’imico ye n’umwuka wari muri we.UB1 318.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents