Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IKORESHWA RY’IBIHAMYA.

    Igihe n’umwanya bigomba kuzirikanwa

    Ku byerekeranye n’ibihamya, nta na kimwe gikwiriye gusuzugurwa; nta na kimwe cyo kwirengagizwa; ariko igihe n’umwanya bigomba kuzirikanwa. Nta na kimwe kigomba gukorwa mu gihe kidakwiye. Ingingo zimwe zigomba kuba ziretse gukoreshwa kubera ko abantu bamwe bashobora gukoresha nabi umucyo bahawe. Inyuguti yose n’ingingo yose ni ingenzi kandi bigomba kugaragazwa mu gihe gikwiriye. Mu bihe byashize, ibihamya byateguranwaga ubwitonzi mbere y’uko byoherezwa kwandikwa, kandi ikintu cyose cyakomezaga kwiganwa ubushishozi na nyuma y’uko cyandikwa ubwa mbere.UB1 45.3

    Bwira abantu kurya umubiri w’Umwana w’Imana no kunywa amaraso ye. Bashyire Ijambo rye. Hazabaho bamwe bazarigoreka n’abazaryerekana uko ritari. Amaso yabo yarahumye kandi batanga ibigereranyo n’ubusobanuro Satani yabateguriye; kandi mu buryo bwose ubusobanuro bupfuye buzahabwa amagambo yavuzwe na mushiki wacu White. Satani agerageza kwiyita umwana wa Kristo nk’uko Yuda yabigenje, kandi Yuda uyu yari mu ruhande ruregana. Biyigishirije mu ishuri rigoreka rya Satani. Uko bateye kose kuvugwa mu gice cya gatatu cya Zekariya. Nta kintu Imana ikunda mu isi nk’itorero ryayo. Satani yakoreye mu ntekerezo z’abantu kandi azakomeza kugambanira ikibitsanyo cyera mu buryo bw’uburyarya.UB1 45.4

    Gusohora inyandiko zakusanyijwe.

    Mbona mu buryo bwumvikana ko umuntu wese utekereza ko afite ubushobozi byo kwandika ibitabo, akurikije intekerezo ze kandi ashaka ko ibitabo bye bisohorwa, asaba cyane ashimikiriye ko byemezwa n’amacapiro yacu. Icyo mbona ni uko hashobora kubaho urukungu rwinshi rwabibwa mu isi yose. Benshi mu bizera bacu banyandikira bashimikiriye basaba uburenganzira bwo gukoresha inyandiko zanjye mu guha imbaraga ibyigisho bimwe bifuza kugeza ku bantu kugira ngo bibakore ku mutima.UB1 46.1

    Ni ukuri ko hari impamvu ituma izo ngingo zikwiriye kugezwa ku bantu. Ariko sinshobora kugerageza kwemera yuko ibihamya bikoreshwa muri ubu buryo, cyangwa kwemera gushyira ikintu gisanzwe ari cyiza mu buryo bihitiyemo.UB1 46.2

    Icyo nari nkwiriye kumenya ni uko abantu basaba ibyo bashobora gutunganya ibyo bandika mu buryo bw’ubwenge; nyamara n’ubwo bimeze bityo, sinshobora gutinyuka gutanga uburenganzira na buke bwo gukoresha inyandiko zanjye mu buryo bifuza. Mu gutekereza ku bijyanye n’uwo murimo, hari ibintu byinshi bikwiriye kwitabwaho kuko mu gukoresha ibihamya kugira ngo hashimangirwe ingingo runaka ibasha gukora ku mutima w’umwanditsi, amagambo yakuwe mu bihamya ashobora gusobanura ikindi kitari icyo yari kuvuga iyo asomwa mu mwimerere wayo.56UB1 46.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents