Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 14: AHANTU HOSE

    Kristo yari Umuvugabutumwa w’Umuganga mukuru ku isi yacu. Arahamagara abanyabushake bazakorana nawe mu murimo ukomeye mu kubiba ukuri mu isi. Abakozi b’Imana bakwiriye gushinga amabendera y’ukuri ahantu hose bashobora kugera. Isi ikeneye kuvugururwa. Isi iri mu byaha no mu kaga gakomeye cyane. Umurimo w’Imana ku bantu batari muri Kristo ukwiriye kwaguka no kwiyongera. Imana ihamagarira abantu bayo kuyikorera bamaramaje, kugira ngo ibyiza by’Ubukristo byamamare. Ubwami bwayo bugomba kwagurwa. Ibintu byibutsa abantu Kristo bikwiriye kubakwa muri Amerika no mu bihugu byo mu mahanga.UB1 92.1

    Umurimo werekeye impinduramatwara mu by’ubuzima ufatanyije no kwamamaza ukuri kugenewe iki gihe, ni imbaraga y’ibyiza. Ni ukuboko kw’iburyo k’ubutumwa bwiza, kandi akenshi ufungura ahantu maze hakinjira ubutumwa bwiza. Ariko hakwiriye kwibukwa iteka ko umurimo ugomba gukomezanya ubutwari kandi ukajyanirana na gahunda y’Imana. Amatorero agomba gushyirwa muri gahunda, kandi nta buryo ubwo ari bwose aya matorero agomba kwitandukanya n’umurimo w’ivugabutumwa mu buvuzi. Nta nubwo umurimo w’ivugabutumwa mu buvuzi ugomba gutandukanywa n’umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. Igihe ibi bikozwe, byombi biruzuzanya. Nta na kimwe muri byo cyihagije.UB1 92.2

    Umurimo ugomba gukorwa muri iki gihe ukwiriye guhwitura ibitekerezo by’Umukristo kuko ari umurimo w’ingenzi ukwiriye gukorwa. Ni ikibazo cyo guhingira uruzabibu rw’Uwiteka. Muri uru ruzabibu buri muntu wese afite umugabane ndetse n’ahantu Uwiteka yamugeneye gukora. Umusaruro wa buri muntu ushingiye ku mubano we bwite afitanye na Shebuja wo mu ijuru.UB1 92.3

    Ubuntu n’urukundo by’Umwami wacu Yesu Kristo ndetse n’umubano wuje impuhwe afitanye n’itorero rye ku isi bikwiriye kugaragazwa mu gukura k’umurimo we no mu kubwira abantu ubutumwa bwiza ahantu henshi. Amahame mvajuru y’ukuri n’ubutungane akwiriye kurushaho kugaragarira mu mibereho y’abayoboke ba Kristo. Kutikanyiza no kutagira irari bikwiriye kugaragarira mu mikoranire y’abantu n’abandi kurusha uko byagaragaye mu matorero kuva igihe cyo gusukwa kwa Mwuka Muziranenge ku munsi wa Pentekote. Nta kamenyetso na gato karanga kwikanyiza no kwikubira biranga ab’isi gakwiriye kugaragara na gato ku bantu bari maso, bakora kandi basengera kugaruka k’Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo mu bicu byo mu ijuru aje n’imbaraga n’icyubahiro cyinshi.UB1 92.4

    Nk’ishyanga ntabwo twiteguye kugaruka k’Umwami. Iyaba twakingaga amadirishya y’umutima ku by’iyi si tukayakingurira ijuru, ikigo cyose cyashinzwe cyabera isi umucyo ugurumana kandi umurika. Iyaba buri mwizera wo mu itorero yagiraga imibereho igaragaza ukuri gukomeye, gufite isumbwe kandi guhesha icyubahiro kugenewe iki gihe, umucyo waba ugurumana kandi urabagirana. Abantu b’Imana ntibashobora kuyinezeza keretse buzujwe imbaraga za Mwuka Muziranenge. Isano bagirana igomba kuba itunganye kandi ari iy’ukuri kugira ngo kubw’amagambo yabo, urukundo rwabo, imico yabo bazagaragaze ko bari umwe muri Kristo. Bakwiriye kuba ibimenyetso n’abatangarirwa mu isi yacu kandi bakorana ubuhanga umurimo wose. Imigabane itandukanye y’umurimo igomba kuba ifitanye isano yuzuzanya kugira ngo byose bigende neza nk’imashini yashyizwe kuri gahunda neza. Ubwo ni bwo umunezero w’agakiza ka Kristo uzumvikana. Ntihazongera kubaho urwitwazo ku bahawe umucyo w’ukuri bagomba kugeza ku bandi, nyamara batagaragaje amahame y’ukuri mu mibanire yabo, batakoze umurimo w’Uwiteka mu buryo bumuhesha ikuzo…UB1 93.1

    Kristo amaze kuzuka mu bapfuye, yatangarije ku gituro ati: “Ni njye kuzuka n’ubugingo.” Kristo, Umukiza wazutse ni ubugingo bwacu. Iyo Kristo ahindutse ubugingo bw’umuntu, yumva habayeho guhinduka, ariko imvugo ntishobora kubirondora. Ibyo abantu birata byose byerekeye ubumenyi, kumenyekana n’ubushobozi, nta kamaro bifite bitarimo impumuro y’imico ya Kristo. Kristo ni we ugomba kuba ubugingo nyirizina bw’umuntu, nk’uko amaraso ari ubugingo bw’umubiri…UB1 93.2

    Kwezwaho kwikanyiza kose

    Abakora umurimo w’Imana bakwiriye kwezwaho ikintu cyose cyo kwikanyiza. Ibintu byose bikwiriye gukorwa hakurikijwe iri tegeko ngo: “kandi icyo muzavuga cyose n’icyo muzakora”, (Abakol 3:17) “mujye mukorera byose guhimbaza Imana.” (Abakorinto 3:17). Amategeko y’Imana yo gukiranuka no kutabera agomba kubahirizwa mu budakebakeba hagati y’abaturanyi, n’abavandimwe. Dukwiriye guharanira gahunda itunganye no gukiranuka kuboneye, bimeze nk’iby’Imana ubwayo. Kuri ibi byonyine niho ibikorwa bizashikama bigatsinda igerageza ryo mu rubanza…UB1 93.3

    Ubukristo ni ukugaragarizanya urukundo ruhebuje hagati y’abantu. Imibereho ya Gikristo igizwe n’inshingano za Gikristo ndetse n’ibyiza bya Gikristo. Kristo mu bwenge bwe yahaye itorero rigitangira gahunda yo gutamba ibitambo no gutura amaturo, akaba ari we wari urufatiro rwabyo kandi bikaba byarashushanyaga urupfu rwe. Igitambo cyose cyamutungaga urutoki nk’Umwana w’Intama watambwe uhereye ku kuremwa kw’isi, kugira ngo abantu bose basobanukirwe yuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu. Muri we nta cyaha yari afite nyamara yapfuye kubera ibyaha byacu.UB1 93.4

    Gahunda y’imihango yabaga ifite icyo ishushanya yabaga igamije ikintu kimwe: kwerekana ko amategeko y’Imana azira amakemwa, kugira ngo abantu bose bizeye Kristo bashobore kugira “ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo bazasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo.” (Abefeso 4:13). Mu murimo wa Gikristo hari umwanya uhagije wo gukoreshamo impano zose Imana yatanze. Zose zikwiriye gushyirwa hamwe kugira ngo iby’Imana isaba bisohozwe, kandi kuri buri ntambwe yose hagaragazwe ko ukwizera gukorera mu rukundo kandi kugatunganya ubugingo.UB1 94.1

    Kristo akwiriye gukundwa bihebuje n’abantu yaremye. Kandi na none asaba ko umuntu nawe afata neza bagenzi be. Umuntu wese uzakizwa azakizwa binyuze mu rukundo, rutangirira ku Mana. Guhinduka nyakuri ni ukuva mu kwikunda ugana mu rukundo rwejejwe abantu bakunda Imana kandi bagakundana hagati y’abo ubwabo. Mbese ubu Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi bazagira ivugururwa ryimazeyo, kugira ngo imitima yabo yandujwe n’icyaha ishobore kwezwaho ibibembe byo kwikunda no kwikanyiza? Ngomba kubwira abantu bose ukuri. Abantu bemeye umucyo uva mu Ijambo ry’Imana ntibakwiriye na rimwe gutera abantu gutekereza ko Imana izakorana n’ibyaha byabo. Ijambo ryayo risobanura ko icyaha ari ukugomera amategeko. 95Manuscript 16,1901.UB1 94.2

    Ahantu hagoye.

    Akenshi ingabo z’Imana zisanga ziri ahantu hagoye kandi hakomeye, ntizimenya impamvu yabyo. Ariko se bakwiriye gutezuka kubera ko ingorane zibugarije? Mbese kwizera kwabo gukwiriye kugabanurwa n’uko badashoboye kubona inzira bacamo mu mwijima? Biragatsindwa, ntibikabeho. Bakwiriye gukunda kwisunga imbaraga y’Imana ibakomeza mu murimo wabo. Ntibashobora kurimbuka cyangwa ngo bayobe inzira nibaramuka bakurikiye uko ibayobora, kandi bagaharanira kwerereza amategeko yayo. 96Undated Manuscript 145.UB1 94.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents