Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    GUHINYURA BIBILIYA

    Intekerezo za kimuntu zirahindagurika. Intekerezo z’abantu bize mu buryo butandukanye, bafite n’intekerezo zitandukanye bakira amagambo amwe mu buryo butandukanye. Ikindi kandi, bikomerera umuntu umwe guha undi batandukanyije inyifato, uburere, n’imico mu mitekerereze, gukoresha imvugo akamuha igitekerezo cye nk’uko cyumvikana kandi cyihariye mu bwenge bwe. Ariko ku bantu bavugisha ukuri, abantu bafite intekerezo zitunganye, ashobora kwiyoroshya no kwerura ku buryo yumvikanisha ibyo avuga kubw’imigambi afite y’ibintu bifatika. Niba uwo bavugana atari umunyakuri, kandi ntashake kureba no gusobanukirwa ukuri, azahindura amagambo yakoreshaga n’imvugo ye muri byose kugira ngo agere ku migambi ye bwite. Azumva nabi ibyo yashakaga kuvuga, asesere mu mitekerereze ye, ayo magambo ayateshure ku busobanuro bwayo nyakuri, maze amaherezo yishore mu kutizera, avuge yuko ibyo yiyumvamo byose ari ibinyoma.UB1 14.1

    Uko ni ko inyandiko zanjye zifatwa n’abifuza kutazisobanukirwa neza no kuzigoreka. Ukuri kw’Imana baguhindura ibinyoma. Abashidikanya b‘abapagani bafata Bibiliya mu buryo nk’ubwo bafatamo inyandiko zo mu byo nanditse ndetse n’ibitabo byanjye. Bayisoma bakurikije irari ryabo kugira ngo bayigoreke, bayikoreshe mu buryo bufuditse no kugira ngo bateshure nkana amagambo mu busobanuro bwayo nyakuri. Bavuga ko Bibiliya ishobora kwerekana ko ikintu icyo ari cyo cyose ari ukuri kandi ko itsinda ryose rigaragaza ko inyigisho zaryo ari ukuri ndetse ko inyigisho zihabanye cyane zemezwa ko ari ukuri bivuye muri Bibiliya.UB1 14.2

    Abanditsi ba Bibiliya banditse ibitekerezo byabo mu mvugo ya kimuntu. Bibiliya yanditswe n’abantu. Abo bantu bari bahumekewe na Mwuka Muziranenge. Bitewe n’ibidatunganye mu myumvire ya kimuntu ku byerekeye imvugo cyangwa kugorama kw’intekerezo z’umuntu n’ubuhanga mu guhunga ukuri, abantu benshi basoma kandi bagasobanukirwa Bibiliya mu buryo bwo kwishimisha. Ibyo ntibiterwa n’uko ingorane iri muri Bibiliya. Abanyapolitiki bahanganye bajya impaka ku ngingo z’amategeko zivuye mu gitabo cy’amategeko kandi bagafata ibitekerezo binyuranye mu mikoreshereze y’ayo mategeko.UB1 14.3

    Ntabwo Ibyanditswe byahawe abantu mu buryo bumeze nk’umurunga muremure ugizwe n’amagambo adashobora gutandukana, ahubwo byatanzwe agace ku kandi mu bisekuru byagiye bikurikirana uko Imana mu kugira neza kwayo yabonaga ko ari igihe gikwiriye ngo ikangure umuntu mu bihe bitandukanye ndetse n’ahantu hatandukanye. Abantu bandikaga bagenderewe na Mwuka Muziranenge. “Ubwa mbere habanza kuba utwatsi maze hanyuma zikaba imigengararo, hagaheruka amahundo afite imbuto.” (Mariko 4:28). Uku ni ko ibyo Bibiliya ivuga bimeze kuri twe.UB1 14.4

    Ntabwo iteka ryose hariho gahunda itunganye cyangwa ubumwe bugaragara mu Byanditswe. Ntabwo ibitangaza bya Kristo byanditswe kuri guhunda nk’uko byakurikiranye, ahubwo byatanzwe bitewe n’uko ibintu byagiye biba byatumaga habaho iri hishura mvajuru ry’imbaraga ya Kristo. Ukuri kwa Bibiliya kugereranywa n’imarigarita zihishwe. Zigomba gushakishwa, zigacukurwa n’umunyamwete wihangana. Abantu bafata Ibyanditswe mu buryo bw’amajyejuru, bagatwara ubumenyi bw’amajyejuru nyamara batekereza ko bwimbitse, bazavuga ko Bibiliya yivuguruza kandi bashidikanye ubutware Ibyanditswe bifite. Ariko abafite imitima ihuje n’ukuri n’inshingano bafite bazasoma Ibyanditswe bafite umutima witeguye kwakira iby’ijuru. Umuntu wamurikiwe abona ubumwe bw’iby’umwuka, akabona urudodo runini rwa zahabu rwahuranyije mu Byanditswe byose, ariko bisaba kwihangana, gutekereza no gusenga kugira ngo urwo rudodo rwa zahabu rw’igiciro rugaragare. Kuganira cyane kuri Bibiliya byatumye habaho gushakashaka no guhishura imarigarita z’ukuri z’igiciro cyinshi. Amarira menshi yararizwe, amasengesho menshi nayo arasengwa kugira ngo Uwiteka abashishe abantu gusobanukirwa Ijambo rye.UB1 15.1

    Ntabwo twahawe Bibiliya mu mvugo ikomeye irenze iya kimuntu. Mu rwego rwo kugira ngo agere aho umuntu ari, Yesu yambaye ubumuntu. Bibiliya nayo igomba gutangwa mu mvugo y’abantu. Ikintu cyose cya kimuntu ntigitunganye. Ubusobanuro butandukanye bukoreshwa mu gusobanura ijambo rimwe; nta jambo rimwe ryihariye rikoreshwa mu gusobanura igitekerezo cyihariye. Bibiliya yatanzwe kugira ngo yigwe.UB1 15.2

    Intekerezo z’abantu ziratandukanye. Ntabwo abantu bose basobanukirwa imvugo n’ingingo zitandukanye kimwe. Bamwe basobanukirwa ibivugwa mu Byanditswe kugira ngo bihuze n’intekerezo zabo n’ibyabo byihariye. Ibintu binyuze abantu, ibyo bishyizemo n’ibyo bararikiye bifite uruhare runini mu kwijimisha intekerezo no kuzitera kujijwa ndetse n’igihe basoma amagambo y’Ibyanditswe Byera.UB1 15.3

    Igihe abigishwa berekezaga Emawusi bari bakeneye gukurwa mu rujijo ku byerekeye uburyo basobanuraga Ibyanditswe. Yesu yajyanye na bo yiyoberanyije maze aganira nabo nk’undi muntu. Yatangiriye kuri Mose n’abahanuzi, abigisha ibintu byose bimwerekeyeho, ababwira ko imibereho ye, umurimo we, imibabaro ye ndetse n’urupfu rwe byabaye nk’uko Ijambo ry’Imana ryari ryarabihanuye. Mbega uburyo yabakebuye vuba vuba kandi akerekana ubumwe ndetse n’ukuri mvajuru biranga Ibyanditswe! Mbega uburyo muri icyo gihe abantu bari bakeneye ko imyumvire yabo ifunguka!UB1 15.4

    Bibiliya yanditswe n’abantu bahumekewe, nyamara uko yanditswe ntabwo ari bwo buryo bw’Imana bwo gutekereza ndetse n’imvugo yayo. Imitekerereze n’imvugo ni ibya kimuntu. Imana nk’umwanditsi, ntabwo ihagaririwe. Kenshi abantu bazavuga ngo: imvugo nk’iyi ntabwo ari iy’Imana. Ariko ntabwo Imana yishyize mu magambo, mu nyurabwenge, mu mvugo inonosoye byagerageje gukoreshwa muri Bibiliya. Abanditsi ba Bibiliya bari abanditsi b’ibyo Imana yavuze, ntabwo bari ikaramu yayo. Itegereze uburyo bari abanditsi banyuranye.UB1 15.5

    Ntabwo amagambo ya Bibiliya ari yo yahumetswe, ahubwo abantu ni bo bahumekewe. Guhumekerwa ntikugira icyo gukora ku magambo y’umuntu cyangwa ku mvugo ye ahubwo gukora ku muntu ubwe wuzuzwa ibitekerezo kubw’imbaraga ya Mwuka Muziranenge. Nyamara amagambo yo arangwa n’imitere y’imitekerereze by’umuntu wahumekewe. Uko ni ko ubwenge mvajuru bukwirakwizwa. Ubwenge bw’Imana n’ubushake bwayo byivanga n’intekerezo n’ubushake bya muntu; uko ni ko ibyo umuntu avuga ari ijambo ry’Imana. 21Manuscript, 24, 1886UB1 16.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents