Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ingorane Y’Umugaragu Wahawe Italanto Imwe

    “Uwahawe italanto imwe aragenda, acukura umwobo, ahishamo ubutunzi bwa shebuja. ” Uwahawe impano ntoya nta cyo yigeze akoresha italanto ye. Ibyo biraburira abatekereza ko kugira bike babikuraho urwitwazo rwo kutagira icyo bakorera Kristo. Baramutse bashoboye gukora ibikomeye bakwishimira kubikora; ariko kubera ko ibyo bashobora gukora ari ibyoroheje, banyurwa no kwibera aho nta cyo bakora. Ubwo baba bafuditse Uwiteka apimisha imico impano atanga. Umuntu wasuzuguye italanto ye, iyo aza guhabwa eshanu aba yarazitabye zose nk’uko yatabye imwe. ” Ukiranuka ku cyoroheje cyane, akiranuka no ku gikomeye. ” Luka 16:10. Utuntu dutoya tugeza umuntu kuri byinshi ku byerekeye gutunganya imibereho ye.IyK 172.3

    Udakiranutse mu byo ashinzwe n’ubwo byaba byoroheje, aba yibye Umuremyi we icyo yagombaga kumukorera. Uwo murava muke ugaruka ku mutwe wa nyirawo. Abura imbaraga z’imico myiza yajyaga guheshwa no kwiyegurira Imana atizigamye. Kubera ko adakurikiza amahame y’ukuri mu tuntu duto, ananirwa kumvira Imana no mu bikomeye. Gukunda gufudika mu tuntu duto birahita bikagera no mu bintu by’ingenzi. Bityo ibikorwa bisubiwemo kenshi birema ingeso, ingeso zikarema imico, imico nayo ikatugenera igihe, igihe kikamasha iby’imibereho yacu y’ibihe byose.IyK 173.1

    Daniyeli yagaragaje imico y’Imana muri Babuloni, igihugu cy’abasengaga ibigirwamana. Yashobojwe n’iki kubona icyo cyubahiro gikomeye? Yahesheje Imana icyubahiro mu tuntu dutoya, maze Uwiteka afatanya na we. Imana yamuhaye “kujijukka no kuba umuhanga mu byo yigishijwe no mu by’ubwenge.” Daniyeli 11:17. Nk’uko Imana yahamagaye Daniyeli ngo ayibere umuhamya, ni ko natwe iduhamagara. Dukwiriye gukurikiza urugero rwo gukiranuka Kristo yadusigiye, no kwita ku tuntu tworoheje. Iryo ni ryo banga ryo gutsinda mu byo umukristo akora byose.IyK 173.2

    Uwiteka yifuza ko abantu be berekana ko barushije abandi ubwenge n’ubuhanga n’ubumenyi, kubera ko bizera Imana n’imbaraga zayo zikorera mu mitima y’abantu. Ariko abadafite impano nini ntibakwiriye kwiheba. Nibakoreshe icyo bafite, barebe bitonze intege nke zabo, maze bashakashake ubuntu bw’Imana bwo kubongerera imbaraga. Umuntu abasha gucika ku ngeso zo gukerensa ibintu. Idini ikwiriye kugaragarizwa no mu bikorwa bito bya buri munsi. Benshi bibwira ko badafite uruhare mu byo kwamamaza ubwami bw’Imana kubera ko nta mirimo y’idini bahemberwa. Ariko gutekereza batyo ni ifuti. Umurimo wabo n’undi wese abasha kuwukora. Umurimo ukoranywe gukiranuka ni umugisha, kandi kuwukorana umurava ni ukwigishwa gushingwa imirimo ikomeye. Nyamara n’ubwo umuntu yaba akorera Imana umurimo woroheje ariko akawukorana ubwitange, wakwemerwa nk’umurimo wo hejuru. Nta turo riba rito ritanganywe umunezero.IyK 173.3

    Ujye wakira umurimo wose uhawe. Niba ari umurimo wo mu rugo, ujye utuma urugo ruba ahantu hishimirwa. Niba uri nyina w’abana, jya ubarerera Kristo. Niba umurimo wawe ari uwo mu gikoni, ujye ushaka guteka ibyokurya binogeye ubuzima kandi bitunga umubiri, ndetse biryoshye. Niba uri umuhinzi cyangwa se ukaba ukora undi murimo, ujye uwukora nk’uko Kristo yawukora abaye ari nka we uwushinzwe.IyK 174.1

    Nubwo waba ufite impano ntoya, Imana iyifitiye umwanya. Impano imwe, ikoreshejwe neza, yatuma usohoza umurimo ushinzwe. Uturimo tworoheje dukoranwe umurava, twagira akamaro gatangaje mu murimo w’Imana.IyK 174.2

    Mureke ndetse n’uturimo dutoya dukoranwe kwizera gushyitse, kwizera gutembera mu bikorwa nk’imigezi y’izahabu. Turamutse dukoresheje neza impano zacu, twaba twunze ubumwe n’isi nziza, nk’abayibohesherejweho umunyururu w’izahabu. Uko ni ukwezwa k’ukuri. None rero, kubera ko kwezwa kugizwe no gukorana umunezero imirimo ya buri munsi, ujye wumvira iby’Imana ishaka ku buryo budasubirwaho.IyK 174.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents