Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imbuto Ntishobora Kumera Neza Ku Kara

    “N’izibibwe ku kara na zo ni uko, iyo bumvise iryo jambo, uwo mwanya babyemera banezerewe, ariko kuko batagira imizi muri bo, bakomera umwanya muto; iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa bazira iryo jambo, uwo mwanya baragwa.”IyK 12.4

    Imbuto zibibwe ku kara ntizishobora imizi neza. Imbuto imera vuba, ariko imizi yayo ntimene urutare kugira ngo ibone ibyo kurya, bidatinze ikuma. Abantu b’ibyegamizi mu isi ni abameze nk’imbuto zatewe ku kara. Kwikunda kurandura icyifuzo kizima mu mitima yabo. Ntibamenya ingaruka mbi yo gushayisha mu cyaha, kuko imitima yabo iba itaracishwa bugufi. Bene abo ni abemeragato, kandi idini yabo iba iyo ku rurimi gusa. Abantu ntibagushwa n’uko ari ho baba bacyumva ijambo ry’Imana, cyangwa se ari uko barinezerewe. Matayo yumvise Umukiza amuhamagaye ahita yemera, asiga byose aramukurikira. Iyo ijambo ry’ubugingo ricengejwe mu mitimayacu, uwo mwanya Imana ishimishwa n’uko turyakira; nuko rero birakwiye ko turyakira tunezerewe. Ariko abavugwa mu migani ko bakira ijambo vuba vuba ntibarihe agaciro, bilerwa n’uko batarireka ngo rihindure imibereho yabo. Ntibatuma ryica ingeso zabo mbi, kandi ntibitanga rwose ngo baryemerere kubategeka.IyK 13.1

    Imizi ihishwe hasi mu butaka ni yo igaburira imbuto. Bityo n’Umukristo ni ko amaze. Ubuzima mu by’iyobokamana bugaburirwa n’ubumwe butagaragara umuntu agirana na Kristo kubwo kwizera. Ariko abameze nk’izitewe ku kara bagengwa n’inarijye aho gutega amakiriro kuri Kristo. Biringira imirimo yabo myiza, kandi bakikomereza mu gikiranuka kwabo bwite. Umeze atyo nta mizi aba afite muri we, kuko aba atomatanye na Kristo.IyK 13.2

    Izuba ry’impeshyi ritera imbuto gukomera kandi rigatuma ihisha vuba, ariko ryica imbuto itashoye imizi. Bityo, ‘’udafite imizi,” ‘’yihangana igihe gito”; ‘’ariko iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa bazira iryo jambo, uwo mwanya birabagusha.” Benshi bishimira ubutumwa igihe gito, kuko bibwira ko idini ishobora kubarinda ingorane n’ibigeragezo. Ariko iyo ijambo ry’Imana ritunze urutoke icyaha cyabaye ikigugu cyangwa se bagasabwa kwitanga; bituma bazinukwa umugisha w’iteka ryose bagahitamo ibyishimo by’akanya gato. Bamera nk’abigishwa baretse Yesu, bagahora biteguye kuvuga bati, ‘’Iryo jambo rirakomeye, ni nde ushobora kuryihanganira?” Yohana 6:60.IyK 13.3

    Benshi birata ko bakorera Imana, ariko bakayikorera mu buryo bihitiyemo ubwabo, batayobowe n’imbaraga ya Mwuka Muziranenge. Ingeso zabo ntizihuza n’amategeko y’Imana. Ntibizera ko Umukiza azabaha imbaraga zo kunesha ibyaha byabo. Bagerageza guhinduka ariko ntibabamba inarijye. Ntibishyira mu maboko ya Kristo. Muri rusange bemera ko badatunganye, ariko ntibazibukire ibyaha runaka. Icyaha cyose umuntu akoze, gitera kamere ya kera y’inarijye gukomera.IyK 14.1

    Ibyiringiro bimwe gusa bashobora kugira ni uko bamenya amagambo y’ukuri Kristo yabwiye Nikodemu agira ati: “Umuntu utabyawe ubwa kabiri , ntabasha kubona ubwami bw’Imana.” Yohana 3:3. Kristo ashaka ko umuntu yitariga wese. Ashaka umutima, ubwenge, ubugingo n’imbaraga.IyK 14.2

    Leta y’Imana yubatse ku ihame ry’urukundo kandi ni rworugombakubaurufatirorw’imicoyagikristo.Urukundorwonyinenirwo rubashisha umuntu kwihanganira igishuko n’ikigeragezo cyose. Inama yo gukiza umuntu ishingiyeku bwitange bukomeye cyane. Kristo yatanze byose ku bwacu, kandi abayoboke be bagomba guhora biteguye gutanga byose ku bwo kumuhesha ikuzo n’icyubahiro.IyK 14.3

    Nidukunda Yesu, tuzashimishwa no kubaho nk’uko ashaka. Kumukorera bizatworohera. Tuzitanga kubwe kandi twemere umuruho. Tuzifatanya na we mu mpuhwe ze zo gukiza abantu.IyK 14.4

    Iryo ni ryo dini rya Kristo. Iritameze rityo riba ari iry’ibinyoma. Ukeza inarijye akayibangikanya na Kristo agereranywa n’ izatewe ku kara, kandi bene uwo ntabasha kwihangana igihe agezweho n’ikigeragezo.IyK 14.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents