Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kubiba Imbuto Bitwigisha Kugira Ubuntu

    Uwiteka aravuga ati, “Murahirwa mwa babiba mu nkuka n’amazi yose mwe. ” Yesaya 32:20. Nidutanga dufasha umurimo w’Imana cyangwa se dufasha abakene, ntabwo bizadukenesha. Umubibyi yongera imbuto ari uko abanje kuzishibura maze agategereza umusaruro wazo. Imana yasezeranye ko abatanga impano zabo bakiranuka izabagwiriza imigisha kugira ngo bakomeze gutanga. “Mutange, namwe muzahabwa; urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye, ni rwo muzagererwamo.” Luka 6:38.IyK 36.1

    Iyo turekuye maze tugatanga kuri iyi migisha y’igihe gito twahawe, ubuhamya bw’urukundo rwacu butuma abo duhaye bashima Imana. Ubutaka bw’umutima buba butunganirijwe kwakira ubutumwa bwiza, maze bukera imbuto z’ubugingo buhoraho.IyK 36.2

    Nk’uko tubiba imbuto mu butaka, ni ko n’igitambo cya Kristo cyagenjwe ku bwo gucungurwa kwacu. “Iyo akabuto k’ishaka kataguye hasi ngo gapfe, kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye, kera imbuto nyinshi.” Yohana 12:24.IyK 36.3

    Urupfu rwa Kristo ruzagira ingaruka y’imbuto z’ubwami bw’Imana. Urupfu rwe ruzagira ingaruka y’ubugingo buhoraho.IyK 36.4

    Abakorana na Kristo bagomba kugwa mu butaka bagapfa nka ka kabuto. Kwikunda no kwiyemera bigomba kurimbuka rwose. Ariko itegeko ryo kwitanga ni ryo tegeko ryo kwizigama no kwizigamira.IyK 36.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents