Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kuki Imana Itarimbuye Satani Kera Kose?

    Mu magambo y’Umukiza dusangamo ikindi cyigisho. Urwiri rusobekeranya imizi yarwo n’iy’imyaka. Bityo bene Data b’abahakanyi haba ubwo usanga basobekeranye n’abigishwa b’ukuri; kuko abo babeshyi usanga ingeso zabo zitarakura. Baramutse bakuwe mu itorero, bashobora kugusha abandi bari kuzakomera hanyuma.IyK 27.3

    Igihe Satani yacumuraga ari mu ijuru, n’abamarayika bera ntibahise basobanukirwa n’ingeso ze. Iyo Imana iza guhita imurimbura, ntibazaga gusobanukirwa n’ubutabera n’urukundo by’Imana. Nuko rero se w’ikibi yarihanganiwe, kugira ngo ingeso ye ibanze ikure igaragarire bose.IyK 27.4

    Hashize imyaka myinshi Imana yihanganira kibi. Yatanze igitambo gihebuje cy’i Kaluvari, kugira ngo hato hatagira uriganywa n’ibinyoma by’uwo mubi. Urukungu ntirwarandurwa maze ngo habure imbuto nziza ziranduranwa na rwo.IyK 28.1

    Abakristo ntibagomba gucibwa intege na bene Data batari abanyakuri bari mu itorero. Ananiya na Safira bifatanije n’intumwa; Simoni umukonikoni yarabatijwe; Dema wasigiriye Pawulo yari umwe mu bizera; Yuda Iskariyota yabarwaga mu ntumwa za Yesu. Ibyo Umucunguzi yagerageje gukorera Yuda byerekana uburyo yihanganira ikiremwamuntu; kandi adusaba kwihanganirana nk’uko atwihanganira.IyK 28.2

    Kuko abantu batita ku miburo ya Yesu, bashaka kurandura urwiri. Kera abagerageje kunyuranya n’abandi mu mahame amwe n’amwe barafunzwe, bararenganijwe ndetse baricwa. Ariko tumenye yuko ibyo bikomoka kuri Satani, ntibikomoka kuri Yesu. Satani ni we ubishyonyagiza. Itorero ntiriba rikurikije gahunda y’Imana igihe rihannye rityo abigisha b’ibinyoma.IyK 28.3

    Imbuto zibibwa mu murima si ko zose ziba ari nziza. Iyo amasaka akiri mato usanga ibibabi byayo bisa n’iby’urukungu. Byose usanga ari icyatsi kibisi kandi bitoshye, ariko iyo byeze usanga bifite itandukaniro rikomeye. No mu bukristo usanga abantu bose basa; ibyo bitera benshi urujijo; ariko igihe isi izasarurwa, abifatanije n’itorero gusa ntibifatanye na Kristo bazamenyekana. Kwitwa umukristo nta cyo bivuze; ingeso ni zo zizasuzumwa.IyK 28.4

    Umukiza ntiyatumenyesheje igihe cy’isarura icyo ari cyo. Gusa yatubwiye ko mu gihe cy’isarura, urukungu ruzatwikwa naho ingano zigashyirwa mu kigega cy’Imana. ‘’Umwana w’umuntu azatuma abamarayika be, bateranye ibigusha byose n’inkozi z’ikibi, babijugunye mu muriro.IyK 28.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents