Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Abana Bashobora Gusobanukirwa N’Uko Kuri

    Abana n’abasore nibamara gusobanukirwa uko imbaraga y’Imana ikorera mu byaremwe, bazarushaho kwizera imbaraga zayo zifite akamaro n’ubwo zitagaragara. Uko bazarushaho gusobanukirwa n’uburyo Imana yita ku muryango wayo munini ikawukuyakuya, bazahagurukira gufatanya na yo kandi bayizere.IyK 33.2

    Mu burere bw’umwana habanza imibereho twageranya n’umumero, maze hakaba imigengararo, hagaheruka amahundo afite imbuto. “Mariko 4:28. Ukuri uyu mugani wigisha kwagara-garijwe mu mibereho ya Kristo. Nubwo yari umutware w’ijuru, yemeye guhinduka uruhinja rw’intege nke ari iBetelehemu. Mu mabyiruka ye yari afite ubwenge nk’ubw’abandi bana, ntiyari afite ibitekerezo nk’iby’umugabo kandi yubahaga nk’uko abandi bana bubaha. Ariko mu ntambwe yose y’amabyiruka ye yabaye intungane, agira imibereho yoroheje, yuzuye ubuntu burangwa n’imibereho itagira icyaha. “Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n’Imana n’abantu. ” Luka 2:52.IyK 33.3

    Muri buri kigero cy’ubuzima, abasore bagaragaza ibyiza by’igihe cyabo, bakura nk’uko ibiti n’ibyatsi bimera bihindagura amabara yabyo. Abana badata umuco ahubwo bakawukurana usanga bashimishije. Icyakora byaba ari ubupfapfa kurata ishusho, amagambo cyangwa ibikorwa byabo. Kandi ntibagomba kwambara imyenda y’igiciro kugira ngo biyerekane. Ibyo bikurura ubwirasi n’igomwa.IyK 34.1

    Abana bato bakwiriye kwigishwa kunyurwa n’ibyiza bikwiranye n’ikigero bagezemo. Amabyiruka ameze nk’ibibabi by’igiti kikiri gito. Bene icyo giti kiba gifite ubwiza cyihariye. Si byiza guhatira abana kwifata nk’abantu bakuru; ahubwo mubareke bakomeze itoto ry’ubuto bwabo uko bishobotse kose, bakurira mu buntu nk’uko imyaka yabo iri.IyK 34.2

    Abana bato bashobora kuba abakristo beza bakamenya ibintu bihwanye n’ikigero bagezemo, kuko ibyo ari byo Imana ibashakaho. Mureke abana biharike uturima twabo maze batubibemo imbuto. Umubyeyi cyangwa umwigisha abonereho kugereranya ako karima k’umwana n’umurima w’umutima uteguriwe guterwamo imbuto. Igihe bazashyira imbuto mu butaka bazigisha abana iby’urupfu rwa Kristo wapfuye agahambwa; maze imigondoro nihinguka, basobanurire abana iby’umuzuko.IyK 34.3

    Byari bikwiriye ko ishuri ryose rigira umutima, isambu twagereranya n’icyumba cy’ishuri Imana yigishirizamo Ibyaremwe bimeze nk’igitabo Imana yigishirizamo abana bayo kugira ngo bagire ubwenge n’umuco mu mibereho yabo. Nta watekereza ko abasha gusarura mu murima utahinzwe. Ni ngombwa ko umuntu akora yihanganye maze agatunganya ahakwiye guterwa imbuto. Bitabaye ibyo ntiyakweza. Ni ko bigenda no mu butaka bw’umutima: Umwuka w’Imana agomba kuwukoreramo akawuha umuco mwiza mbere yuko wera imbuto zihesha Imana icyubahiro.IyK 34.4

    Ubutaka bugomba kwitabwaho buri gihe, bugomba guhingwa neza, bukabagarwa kenshi kugira ngo bukurwemo urwiri runiga imyaka rukayicura ibiyitunga. Uhinga wese aba afite ibyiringiro byo kuzasarura. Imana ihundaza imigisha yayo ku bahinzi, kuko mu buhinzi bwabo bagereranya ibyerekeye iyobokamana n’ibyaremwe. Guhinga ubutaka ni nko kwigisha umuntu.IyK 35.1

    Utuma imbuto zimera, akaziha igikuriro cya kumanywa na n’ijoro, ni we Rugira rugize byose. Umwami w’ijuru n’isi, kandi ni we wita ku bana be mu buryo bwose. Nk’uko umubibyi ahirimbanira guhinga imbuto kugira ngo abone ibimutunga muri ubu bugingo, ni ko n’Umubibyi Nyiribihebyose abiba mu mutima imbuto zihesha umuntu ubugingo buhoraho.IyK 35.2

    Nta wugira icyo ageraho atabanje gutangira. Umusaruro ugirana isano n’icyabibwe. Umusaruro werekana umuhinzi w’umunebwe. Twese tugomba kubiba imbuto z’ubugwaneza, impuhwe, n’urukundo; kuko tuzasarura ibyo twabibye. Inarijye, kwikunda, n’umururumba byera umusaruro usa na byo.IyK 35.3

    Nta muntu Imana irimbura. Urimbuka wese aba yarimbuye ubwe. Uwirengagiza amabwirizwa, aba yibibyemo imbuto zo gushidikanya, nazo zikazamuha umusaruro uhwanye n’icyo yashatse. Igihe Imana yacyahaga Tarawo bwa mbere yarinangiye, maze asarura umutima unangiye. Imana ntiyigeze imuhatira kutizera. Imbuto yo kutizera yabibye ni yo yasaruye, kugeza ubwo yarebye asanga igihugu cye kibaye umwirare, maze agira agahinda abonye intumbi y’umwana we w’imfura n’iz’imfura zose zo mu bwami bwe. (Reba Kuva 5:1-5; 7:14, 22; 12:29,30). Igitekerezo cye ni ubusobanuro buteye ubwoba bw’ukuri kw’aya magambo ngo “Ibyo umuntu abiba, ni byo azasarura. ” Abagalatiya 6:7.IyK 35.4

    Buri gikorwa, na buri jambo ni imbuto yera izindi mbuto. Igikorwa cyose cy’ubugwaneza no kwibabaza, kibera benshi urugero rwiza, kandi kigafasha benshi. Ariko igikorwa cy’igomwa, uburiganya cyangwa se kurema ibice mu Bantu ni imbuto ifite “imizi isharira.” Abaheburayo 12:15. Kubiba ibyiza cyangwa ibibi byomatana n’ubugingo bw’umuntu iteka ryose.IyK 35.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents