Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Mbega ukuntu kubona ubatumirwa biruhije!

    Abo bantu bumvaga amagambo ya.Kristo bamenye ko bahaye agaeiro gake ukurarika kw’imbabazi. Bari baratwawe umutima n’ubutunzi n’ibibanezeza.IyK 109.2

    Ni ko bimeze no muri iki igihe. Urwitwazo rwose rwatanzwe banga kurarikwa ni rwo rutangwa banga ukurarika k’ubutumwa bwiza. Abantu babara inyungu z’igihe gito bakaziha agaciro karuta ak’ubutunzi bw’iteka ryose. Babwira intumwa y’imbabazi bati “none igendere, nimbona igihe nzagutumira.” Ibyakozwe 24:25. Abandi bavuga ko badashobora gucisha ukubiri na bene wabo. Umwami Yesu abona ko urwitwazo nk’urwo rudashyitse, ahubwo ko ari ukwerekana ko wanze ko akurarika.IyK 109.3

    Umuntu wavuze ati “narongoye none sinshobora kuza, ” agereranya abantu benshi bemerera abo bashakanye kubabuza kwita ku kurarika kw’Imana. Abagabo n’abagore n’abana bose batinya icyabatandukanya n’ab’umuryango. Bibwira ko iyo banze kumvira Imana baba bashakiye amahoro urugo rwabo, ariko igihe banga urukundo rwa Kristo nta kindi baba banze kitari icyabasha gushyigikira urukundo rw’ikiremwamuntu. Bene abo ntabwo bazabura ijuru gusa, ahubwo bazananirwa no kwishimira icyatumye ijuru ribabera igitambo.IyK 109.4

    Nyir’urugo “yararakaye abwira umugaragu we ati sohoka vuba, ujye mu nzira nini n’into zo mu mudugudu, uzane hano abakene n’ibirema n’abacumbagira n’impumyi.”IyK 109.5

    Nyir’urugo yaretse abasuzuguye ubugiraneza bwe, maze atumira abakene n’abashonji. N’ubwo abantu baba akahebwe bate, ntibagera kure aho Imana itamenya aho bari cyangwa aho urukundo rwayo rudashobora kugera. Kristo ashaka guha abarushye n’abatotezwa, umucyo n’umunezero n’amahoro.IyK 110.1

    Umugaragu winjije abakene n’impumyi yabwiye shebuja ati “Databuja, nakoze ibyo mwategetse, ariko haraeyari imyanya. Shebuja aramubwira ati ongera ujye mu mayira yose no mu mihora, maze uhate abantu baze, kugira ngo urugo rwanjye rwuzure. ” Aho ngaho Kristo yerekanaga umurimo wo kubwiriza ubutumwa ahatari mu karere k’Abayuda, ahubwo mu nzira nini no mu mihora by’isi.IyK 110.2

    Abigishwa ba Kristo bajyanye mu isi yose inkuru nziza z’agakiza. Byateye abantu ibyiringiro byo gusangirira umurage n’intungane ku mugaragaro, ibyiringiro bishingiye ku kwizera no kumvira. Ubwo butumwa buravugwa no muri ibi bihe, kandi muri iki gihe buragendana no gutangaza ko kugaruka kwa Kristo kuri hafi. Ibimenyetso byo kugaruka kwe byarasohoye, kandi ku bwo kwiga ijambo ry’Imana tubasha kumenya yuko Umwami wacu ageze ku rugi.IyK 110.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents