Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umugani Usobanurwa ute ?

    Muri uwo mugani umugabo ashushanya Imana, uruzabibu rugashushanya itorero. Abahungu babiri bashushanya abantu b’uburyo bubiri. Umwana wanze kumvira akavuga ati «ndanze, « ashushanya abatemera Imana, bakanga ku mugaragaro kumvira amategeko yayo. Ariko hanyuma benshi muri abo bisubiraho. Iyo ubutumwa bubagezeho buvuga ngo «nimwihane kuko ubwami bwo mu ijuru bwegereje,» bisubiraho, maze bakicuza ibyaha byabo. (Matayo 3 :2).IyK 133.1

    Umwana wavuze ati «Ndajyayo Data,” kandi ntagende, yari afite imico ya gifarisayo yo kutihana no kuba simbikangwa. Imibereho y’Abayuda yo kuba abanyadini yahindutse nk’urwiyerurutso. Igihe amategeko yatangirwaga ku musozi Sinayi, abantu basezeranye ko bazayumvira. Baravuze bati «Ndajyayo Data, «ariko ntibagenda. Kristo yaraje baramwanga. Kristo yahaye abayobozi b’Abayuda bo mu gihe cye ubuhamya bwinshi bwerekana ubushobozi bwe, ariko nubwo bamenye ko ari ukuri ntibarakemera ubwo buhamya.IyK 133.2

    Kristo amaze guca umugani w’abahungu babiri, yabajije abari bamuteze amatwi ati : «Mbese muri abo bombi ni nde wakoze ibyo se ashaka?” Abafarisayo bahise biciraho iteka batabitekereje, maze baramusubiza bati «Ni uwa mbere. « Nuko Kristo ni ko kuvuga amagambo yo kubashwishuriza ati: «Ndababwira nkomeje ko abasoresha n’indaya bazabatanga kwinjira mu bwami bw’Imana. Kuko Yohani yazanywe no kubigisha inzira y’ubutungane ntimwamwemera. Abasoresha n’indaya bo baramwemeye, naho mwe mubibonye ntimwihana ngo mumwemere.”IyK 133.3

    Abasoresha n’ indaya bari injiji bemeye kwisubiraho, ariko abo bantu bigishijwe kandi bakamenya inzira y’ukuri, banga kugendera mu nzira iganisha muri Paradiso. Abantu b’indyarya banze kwemezwa n’Umwuka w’Imana. Banze kumvira amategeko y’Imana. Kristo ntarakavuga ati ntimushobora kwinjira mu bwami bwo mu ijuru, ahubwo yaberetse yuko inkomyi yababujije kwinjira ari iyo biremeye ubwabo. Urugi rwari rugikinguwe, ukurarika kwari kugihejejwe hanze. Kristo yashakaga ko bakwisubiraho.IyK 133.4

    Kristo yasobanuriye abari bamuteze amatwi ko babonye ibihamya bihagije byerekana ko Yohani Mubatiza yatumwe n’Imana. Umubwiriza wo mu butayu yamamaje ubutumwa bwe adacogora, acyaha abatambyi n’abigishamategeko. Ntaragatsindwa n’icyaha, ahubwo yagaruye benshi ku gukiranuka.IyK 134.1

    Nyamara Abayuda ntibarekerekana imbuto zo kwihana. Mu mugani, umwana wavuze ati «Ndajyayo Data, « yiyerekanye nk’umwana wumvira ariko hanyuma agaragaza ko ibyo yakoze atari byo. Ntabwo yakundaga se. Yarageragejwe, ubutungane bwa gifarisayo burabura. Ku bw’impaka z’ubucakura bw’Abafarisayo, birataga imbaraga y’amategeko y’Imana. Kristo yaravuze iti «Ibyo bavuga si byo bakora. « Matayo 23 :3. Imana yabahamagariye gukorana na Yo ibyahesha ab’isi umugisha, ariko nubwo ku mvugo bemeraga uguhamagarwa, mu bikorwa bangaga kumvira, kandi Uwiteka yari hafi yo gutandukana n’ishyanga ritumvira.IyK 134.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents