Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 14 - Mbese Imana Ntizarengera Intore Zayo

    (Ibiri muri iki gice bishingiye muri Luka 18:1-8).

    Ubu butumwa ni indobanure ku bayoboke ba Kristo muri iki gice cyegereje kugaruka kwe. Mu mugani Kristo yaciye yabwiye abayoboke be ko “bakwiriye gusenga iteka ntibarambirwe.” Luka 18:1. “Hariho umucamanza mu mujyi umwe, utubahaga Imana ntiyite no ku bantu. Muri uwo mujyi harimo n’umupfakazi, aramusanga aramubwira ati, ndengera ku mwanzi wanjye undenganya. Uwo mucamanza amara iminsi atemera: ariko ageze aho aribwira ati nubwo ntubaha Imana, kandi sinite ku bantu, ariko kuko uyu mupfakazi anduhije, ndamurengera kugira ngo atazahora aza kundushya iminsi yose.” Luka 18:2-5.IyK 76.1

    Uwo mucamanza ntiyitaga ku kuri, kandi ntiyagiriraga imbabare ibambe. Ibihe byinshi yirukanye uwo mupfakazi imbere y’intebe y’imanza. Uwo mucamanza yari azi ko uwo mupfakazi arengana, ariko agashimishwa no gutuma ahora asiragira aho mu rukiko nta gisubizo abona, ahubwo atakambira utamwumva. Icyakora yakomeje gutakamba, maze kugira ngo uwo mucamanza atitesha icyubahiro cye, yiyemeza kumurengera kuko yabonaga akabije kwihangana. “Nuko Umwami Yesu arabaza ati, ntimwumva ibyo umucamanza ukiranirwa yavuze? Ubwo bimeze bityo Imana yo ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na n’ijoro? Mbese yazirangarana? Ndababwira yuko izazirengera vuba. ” Luka 18:6-8.IyK 76.2

    Yesu yerekanye itandukaniro rikomeye riri hagati y’uwo mucamanza n’Imana. Umucamanza ntiyigeze agirira imbabazi uwo mupfakazi; akababaro ke nta cyo kari kamubwiye. Aho hari itandukaniro rikomeye ugereranije n’uburyo Imana yishimira kwakira abayishaka.IyK 76.3

    Ubukene n’amaboko make byatumye uwo mugore abura uko yagaruza ibye. Bityo kubera icyaha, umuntu yazimije isano ye n’Imana. Umuntu ubwe ntabasha kwihesha agakiza. Ariko muri Kristo twegerezwa Data wa Twese. Imana yahamagaye intore zayo izikuye mu mwijima izigeza mu mucyo. Ikunda abana bayo urukundo rutagira akagero. “Kuko Uwiteka Nyiringabo avuze ko ubakozeho aba akoze ku mboni y’ijisho rye. ” Zakariya 2:8.IyK 77.1

    Gusaba k’umupfakazi ngo “Ndengera ku mwanzi wanjye, ” kwerekana isengesho ry’abana b’Imana bayitabaza. Satani ni we murezi wabo ukomeye. Ibyahishuwe 12:10. Ahora arega, abeshya, kandi arimbura abantu b’Imana. Kristo yigishije abigishwa be gusenga kugira ngo bashobore gutsinda Satani n’ingabo ze.IyK 77.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents