Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igihe Ni Impano Ifitwe N’Umuntu Wese

    Mu mpano zose Imana yahaye abantu, nta n’imwe bazabazwa uko bayikoresheje nk’uko bazabazwa uko bakoresheje igihe cyabo. Kristo abona ko igihe cyose gifite agaciro gakomeye, natwe ni ko tugomba kubibona. Dufie iminsi mike cyane yo kwitegura iby’ibihe bidashira. Nta gihe dufite cyo gupfusha ubusa, nta gihe dufite cyo guhungira mu cyaha. Ubu ni bwo tugomba gutegura iby’ubugingo budapfa bw’igihe kizaza.IyK 166.1

    Umuryango w’umuntu watangiye kubaho mu ngorane igihe abantu batangiraga gupfa. Imihati y’urudaca y’isi yaba imfabusa abantu baramutse badafite ibyiringiro by’ubugingo buhoraho. Igihe gipfushijwe ubusa ntigishobora kugaruka. Uburyo bumwe gusa bwo gucungura igihe ni uko twatanga igihe dusigaranye tugakorana n’Imana. Uwabigenza atyo imico ye yahinduka, akaba abaye mugenzi w’abamarayika.IyK 166.2

    Bamwe batekereza ko icyo basabwa gukora gusa ari ugutanga amafaranga yaboagakora umurimo wa Kristo, maze igihecy’akataraboneka bamara bakora umurimo we ntibacyiteho. Nyamara umuntu wese ufite amagara yamushoboza kugira icyo akora, afite amahirwe yo gukiza imitima y’abantu. Ibyo nta mafaranga ashobora kubisimbura.IyK 166.3

    Amahirwe dufite ubu yo kubwira ijambo ry’ubugingo umuntu urikeneye habaho ubwo tutazongera kuyabona. Imana ibasha kubwira uwo muntu iti “muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe,” kandi ku bwo gukerensa kwacu, bene uwo muntu akaba yapfa atiteguye. (Luka 12:20).IyK 166.4

    Igihe ni icy’Imana ku buryo kidakwiriye gushirira mu guhagarikwa umutima n’ibintu by’ubusabusa, ubigereranije n’ibintu bifite inyungu z’ibihe bidashira. Nyamara kandi Imana yaduhamagariye kuyikorera mu byo muri iyi si by’igihe gito. Gukorana uyu murimo ubwitange, ni umugabane w’idini y’ukuri. Kunguka ubwenge no kujijuka bishingiye ku gukoresha igihe neza. Mureke ibihe bicungwe neza.IyK 166.5

    Akanya gato umara aha cyangwa hariya mu biganiro bitagira epfo na ruguru, amasaha ya mujyitondo apfira ubusa ku buriri; igihe gipfa ubusa ujya aho bategerereza imodoka cyangwa igihe uhamara utegereje; ibihe umara utegereje ibyokurya cyangwa abatinda gusohoza amasaha ya gahunda batanze ibyo byose ni ibihe byatuma abantu bagera kuri byinshi, biramutse bikoreshejwe neza mu byo gusoma cyangwa gutekereza neza! Gucunga igihe neza, byashoboza abagabo n’abagore kunguka ubwenge bwabashoboza gukora neza umurimo wose w’ingirakamaro bahabwa.IyK 167.1

    N’inshingano y’umukristo wese kwiga ingeso zo kugira gahunda no kurangiza umurimo. Igihe umuntu akora umurimo ntawurangize, aba abitewe n’uko atakoresheje neza ubwenge bwe n’ibitekerezo bye. Umuntu w’umunebwe ku murimo, agomba gukosora iryo futi. Akeneye gukoresha neza igihe cye kugira ngo bizagire ingaruka nziza.IyK 167.2

    Bamwe babasha gukora ibintu runaka ku masaha atanu, naho abandi bakabikora mu masaha cumi. Bamwe bahora ku murimo atari uko bafite byinshi bakora ahubwo ari uko akantu gato kabatwara igihe kinini. Nyamara ababishaka bose bashobora gukira izo ngeso za hutihuti na ntamwete. Tekereza igihe ugeneye kuzakora umurimo uhawe, maze ukore uko ushoboye ngo uwo murimo uzarangire muri icyo gihe uwugeneye. Imyitozo n’imbaraga z’ubushake bizatera intoke gukorana ubuhanga.IyK 167.3

    Abantu bashobora kongera ubushobozi bwo kubabashisha gukora umurimo wabo neza ku bwo kumenyereza imbaraga zabo. Ubwo ni bwo bakenerwa ahantu hose. Abantu bose bazabashimira ko ari abantu b’ingirakamaro.IyK 167.4

    Abana benshi n’abasore bapfusha ubusa igihe cyagombaga kunganira imirimo y’imuhira. Abasore bakwiriye gushyira ku ntugu zabo zikomeye inshingano runaka undi wese yagombye kwikorera. Kristo akiri muto yakoraga mu ibarizo rya Yosefu. Kristo yaje mu isi afite imico y’umwubatsi, kandi mu mirimo ye yose yakoze yagaragaje ubutungane bw’imico yazanywe no guhindura. Kristo ni icyitegererezo cyacu.IyK 167.5

    Ababyeyi bakwiriye kwigisha abana babo gukoresha igihe neza. Nta cyaha gikomeye ababyeyi bashobora gukora kiruta kwemerera abana babo kutagira icyo bakora. Bene ibyo bituma abana bakunda ubunebwe maze amaherezo bagakura ari abagabo n’abagore b’imburamumaro, bageza n’igihe cyo gushaka akazi ugasanga ari abanebwe n’indangare; ariko kandi bagashaka guhembwa byinshi nk’aho bakoranye umurava.IyK 168.1

    Iyo abantu bamenyereye ubunebwe n’uburangare mu byo bakora, bigera mu mibereho y’iby’iyobokamana rukabura gica; ugasanga bibabuza gukora neza umurimo w’Imana. Kutagira icyo ukora no kutagira imigambi ihamye, bikingurira urugi ibigeragezo bitagira ingano. Inshuti mbi n’ingeso mbi bisiga ubusa ubwenge bw’umuntu n’ibitekerezo bye, maze amaherezo bikarimbuza ubugingo bwo muri iki gihe n’ubugingo buzaza.IyK 168.2

    Mu murimo uwo ari wo wose twaba dukora, ijambo ry’Imana ritwigisha “guhirimbana dukorera Umwami wacu.” “Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe, uwakorane umwete. ” Abaroma 12:11; Umubwiriza 9:10.IyK 168.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents