Igitekerezo Cv’Umusamariva Mwiza.
Umukiza amaze kwerekana ko icyo kibazo kitari gikomeye kubera ko nyiracyo yabashije kwibonera igisubizo, uwo muntu yarongeye arabaza ati «Mugenzi wanjye ni nde ?”IyK 184.2
Kristo yashubije icyo kibazo avuga igitekerezo cy’ibyabaye kandi abari bamuteze amatwi bakaba babyibuka, ati «hariho umuntu wavaga i Yerusalemu amanuka agana i Yeriko, nuko agwa mu gico cy’abambuzi, baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa.»IyK 184.3
Iyo nzira umugenzi yacagamo yanyuraga mu kabande k’ibutumvingoma aho abambuzi bategeraga. Uwo mugenzi ahageze agwa mu gico cyabo, bamwambura ibyo yari afite, bamujugunya iruhande rw’inzira ari nk’usamba. Umutambyi arahaca abona iyo nkomere yigaragura mu maraso, ariko «arakikira arigendera.” N’Umulewi na we, kubera amatsiko yo kumenya ibyabaye, arahagarara areba iyo mbabare. Yamenye icyo yari akwiriye gukora, ariko yiyumvisha ko atari we bireba. Na we «arakikira, arigendera.»IyK 184.4
Ariko Umusamariya ahageze, ngo akubite amaso iyo mbabare, akora umurimo abandi banze gukora. «Amubonye, amujyirira impuhwe, aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino; amushyira ku ndogobe ye, amujyana mu icumbi ry’abashyitsi, aramurwaza. Bukeye, afata idenariyo ebyiri, aziha nyir’icumbi ati umurwaze, kandi iby’uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye nzabikwishyura ngarutse.»IyK 185.1
Umusamariya yerekanye ko yari yarahindutse by’ukuri. Mu byo kuyoboka Imana no mu bikorwa, yrekanye ko akora ibihuje n’ibyo Imana ishaka. Muri icyo cyiggisho nta kintu nakimwe umuhanga mu by’amategeko yigeze anegura. Ibitekerezo yari afite byo gukerensa Kristo byamuvuyemo. Nyamara ntaragatsinda kamere yabo yo kudakunda, ngo ashime Umusamariya amuvuze mu izina. Igihe Kristo yari amubajije ati «muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi w’uwo waguye mu bambuzi ? « Yarashubije ati «ni uwamujyiriye imbabazi. « Nuko Yesu aramubwira ati «genda nawe ugire utyo.”IyK 185.2
Abafarisayo ntibashoboraga kuvuga neza Abasamariya. Kubera ko Abayuda banganaga n’Abasamariya urunuka, ni cyo cyatumye umugore w’Umusamariyakazi abona ko ari ibiintu bidasanzwe ko Kristo yamusaba amazi yo kunwa. Yabwiye Yesu ati «Ko uri Umuyuda nkaba Umusamariyakazi, uransaba amazi ute ? « Yohana 4 :9. Mu rusengero, ntabwo Abayuda barakabona amagambo ahagije yo gusobanura uko banga Kristo yaruta kumubwira bati «ntitwavuze ukuri ko uri Umusamariya, kandi ko wahanzweho ? « Umutambyi n’UmuIewi basuzuguye umurimo Uwiteka yabashinze, basiga Umusamariya basuzuguraga ari we ufasha Umuyuda batagirana isano.IyK 185.3
Umusamariya yashoboje itegeko rivuga ngo : «Ukunde .... Mugenzi wawe nk’uko wikunda. « Ku bwo kwigerezaho, yafashije imbabare nk’uasha umuvandimwe. Uwo Musamariya ashushanya Kristo. Igihe twari dushenjaguritse urupfu rutugera amajanja, ntiyakikije ngo aduhiteho atureke turimbuke. Yabonye icyo dukeneye yishyira mu cyimbo cyacu maze apfira gukiza abanzi be. Yitanzeho urugero maze aravuga ati «Ibyo mbibategekeye kugira ngo mukundane nk’uko nabakunze. « Yohana 15 :17 ; 13 :34IyK 185.4
Umutambyi n’Umulewi bibwiye ko barenze ibyo kwita ku mbabare batazi irambaraye iruhande rw’inzira. Bityo baba birengagije uburyo bw’agahano Imana yabahaye bwo kuyikorera bahesha umugisha mugenzi wabo.IyK 186.1