Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 4 - Kuri Imana Yamerera Abantu Batahindutse Kuguma Mu Itorero?

    (Ibiri muri iki gice bishingiye muri Matayo 13:24-30, 37-43).

    “Ubwami bwo mu ijuru bugeranywa n’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we :nuko abantu basinziriye, umwanzi araza, abiba urukungu mu masaka, arigendera. Nuko amasaka amaze kumera no kwera, urukungu narwo ruraboneka.”IyK 26.1

    Kristo yavuze ko “Umurima,” ari “iyi si.” Ariko tugomba kumenya yuko uwo murima uvugwa ari itorero rya Kristo mu isi. Umugani werekeje ku bwami bw’Imana, kandi umurimo wayo w’agakiza usohorezwa mu itorero. Ni iby’ukuri, Mwuka Muziranenge abera hose icyarimwe afasha imitima y’abantu ; ariko mu itorero ni ho tugomba gukurira, tukera imbuto maze tugategereza gushyirwa mu kigega cy’Imana.IyK 26.2

    “Ubiba imbuto nziza ni Umwana w’Umuntu... imbuto nziza ni zo bana b’ubwmi, ariko urukungu ni abana b’umubi ; umwanzi warubibye ni Satani.” Imbuto nziza zishushanya ababyawe n’ijambo ry’ukuri. Urukungu rushushanya icyiciro cy’abantu bari mu bibi. Ntabwo ari Imana cyangwa abamarayika babibye imbuto zera urukungu.IyK 26.3

    Mu burasirazuba, iyo abantu babibaga, abanzi bacaga ruhinganyuma bakabibamo imbuto mbi zijyagusa n’ingano ariko atari zo. Iyo zakuranaga n’ingano, zateraga nyir’umurima igihombo gikomeye. Urwangano Satani yanga Kristo ni rwo rutuma abiba imbuto mbi mu mbuto nziza z’ubwami. Imbuto ze iyo zimaze kumera zigaragara mu itorero ko ari iza Kristo nyamara zihakana imico ye. Umubi aba ashaka ko Imana isuzugurwa, kandi amaherezo n’abo bantu bakagera mu kaga.IyK 26.4

    Ibyo birakaza abagaragu ba Kristo. Bifuza gutunganya itorero maze bakarandura urukungu. Ariko Kristo arababuza ati “Oya, ahari nimurandura urukungu, murandurana n’amasaka. Mureke bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa.”IyK 27.1

    Abizirika ku cyaha cyo kwihandagaza bagomba guhezwa bakava mu itorero, nyamara Kristo azi kamare yacu neza n’uburyo twacira abandi imanza. Kenshi abo Kristo agaruza umurungaw’urukundo, twe tubaciraho iteka ryo kurimbuka. Twebwe duhawe uburenganzira twabacira urubanza rubi, maze bigatuma bazimiza ibyiringiro byabo. Hari abantu benshi bazaboneka mu ijuru nyamara abaturanyi babo baribwiraga ko bene abo batazinjirayo. Urukungu n’amasaka bigomba gukurana kugeza mu gihe cy’isarura, ubwo igihe cy’imbabazi kizaba kirangiye.IyK 27.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents