Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ijambo Ry’Imana Ni Imbuto

    Kugira ngo imbuto ikure igomba amategeko runaka. Mu ijambo ry’Imana harimo ubugingo. Yohana 6:63. Muri buri tegeko n’isezerano ryose harimo imbaraga, iyo mbaraga ni yo bugingo buva ku Mana, kandi muri yo nimwo byose bitunganirizwa. Igitewe cyose cyera imbuto zihwanye n’ubwoko bwacyo. Imbuto z’umwuka zicengezwa mu mutima no kwizera. Bityo umuntu akagira imico n’ingeso nk’iby’Imana.IyK 8.3

    Umurimo wa Kristo wari uhabanye rwose n’uw’abigisha b’Abisirayeli. Bibandaga ku migenzo n’inyigisho z’abantu. Bakundaga inyigisho kuruta uwo zerekezaho. Ingenza zazaga kuri Kristo kumutata yazisubirishaga amagambo”Byanditswe ngo.” Uko yabonaga uburyo kose yabibaga imbuto z’Ijambo. Uwari Jambo rizima yaduhwituriye kwita ku Byanditswe Byera. “Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.” Luka 24:27.IyK 9.1

    Muri iki gihe cyacu, nk’uko byari biri no mu gihe cya kera, abantu birengagiza ukuri maze bakishyiriraho ibihimbano by’abantu. Abashumba (Pasteurs) benshi babwiriza ubutumwa ntibemera ko Bibiliya yose ari ijambo ryahumetswe n’Imana. Umwe ahakana umugabane runaka, undi agahakana undi mugabane. Ibyo bayitekerezaho babirutisha ijambo ryayo ubwaryo. Bityo bakabiba imbuto zo kwizera guke, maze abantu bagahera mu rungabangabo batazi icyo bakwizera n’icyo bareka.IyK 9.2

    Kristo yahaye agaciro Ibyanditswe Byera avuga yuko bifite ubushobozi budasubirwaho. Nk’uko yabyubahirije nimutyo natwe tubigenze dutyo. Bibiliya igomba kwigishwa kuko ari Ijambo ry’Isumbabyose. Bibiliya ikemura impaka zose kandi ni yo rufatiro rwo kwizera.IyK 9.3

    Muri iki gihe ibibwirizwa byinshi ntibikangura kwizera kw’abantu, kandi ntibisubiza intege mu bugingo. Ababyumva ntibagenda bavuga amagambo nk’aya ngo:“Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira, adusabanurira Ibyanditswe!” Luka 24:32.IyK 9.4

    Ubwenge bw’abantu, uko bwaba bumeze kose, ntibushobora gutera umutima kunyurwa. Mureke ijambo ry’Imana rivugane n’abantu, rivugurure imitima yabo kugira ngo itegurirwe ubugingo buhoraho.IyK 9.5

    Amagambo ya Kristo yari yuzuye impuhwe za kibyeyi n’ubuntu bwinshi bukomoka ku Mana Data wa twese. Kristo yitaga ku gukiranuka no ku mategeko ye. Yerekanye ko ari we Nzira n’Ukuri n’Ubugingo. Reka ayo abe ari yo matwara aranga abashumba b’ubutumwa bwiza. Bamamaze kandi bakore ibyo amategeko n’ubutumwa bishaka. Mubwire abantu uburyo Kristo yiyanze, akitanga, akicisha bugufi ndetse agapfa. Mubabwire iby’umuzuko no kuzamurwa kwe, n’iby’umurimo we w’ubuhuza mu rukiko rw’Imana. Mubibutse n’isezerano rye agira ati”Nzagaruka mbajyane iwanjye.” Yohana 14:3.IyK 10.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents