Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 7 - Imbaraga Itangaje Y’ubutumwa Bwa Kristo

    (Ibiri muri iki gice bishingiye muri Matayo 13:33; Luka 13:20,21).

    Igiterane Yesu yigishirije ku nyanja cyarimo abantu b’inzego zose. Harimo abakire n’abakene, injiji n’indushyi zisabiriza, ibisambo, n’abakomeye n’aboroheje. Abari bari aho bajijutse bakomeje kwibaza bati, koko ubwami bw’Imana bugizwe n’abantu bameze batya? Umukiza yashubirishije ibitekerezo byabo uyu mugani ati, “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umusemburo umugore yafashe, akawuhisha mu myariko itatu y’ifu, kugeza aho yasemburiwe yose.”IyK 37.1

    Mu Bayuda igitubura cyari ikimenyetso cy’icyaha. Pawulo yavuze iby’umusemburo w’igorwa n’ibibi. “1 Abakor. 5:8. Ariko mu mugani w’Umukiza wacu. igitubura gishushanya imbaraga y’ubuntu bw’Imana ihindura umutima w’umunyabyaha. Nta wakoze icyaha kugeza aho iyo mbaraga y’ubuntu itabasha kugira icyo imumarira. Abiyegurira Mwuka Muziranenge bose, imbaraga nshya izabakoreramo; maze ishusho y’Imana igarurwe mu muntu.IyK 37.2

    Umuntu ntafite iyo mbaraga yo kwihindura intungane. Umusemburo ugomba gushyirwa mu byo kurya biwugenewe. Nubwo waha umwana uburezi bwose bw’isi, aramutse ari umunyabyaha nta cyo bwamumarira cyamuhindura umwana w’ijuru. Guhinduka kose guturuka ku Mwuka w’Imana.IyK 37.3

    Nk’uko igitubura gikorera imbere mu mugati umuntu atakireba, ni ko n’ubuntu bw’Imana bukorera mu mutima bugahindura imibereho yose. Benshi bajya bagerageza guhundira ingeso iyi n’iyi ariko bikabananira, kuko atari ko bigenda; baba baciye inzira itari yo. Kwizera no kumenya ukuri ni ibintu bibiri bihabanye cyane. Kumenya ukuri cyane ntibihagije; umutima ugomba guhinduka ukabonera. Umuntu ugerageza gukomeza amategeko y’Imana kubera ko asabwa kuyakomeza, uwo ntaba yumvira by’ukuri. Iyo iby’Imana ishaka bibereye umuntu umutwaro, imibereho ye ntiba ari iya gikristo. Kumvira by’ukuri biboneka ku rukundo rurimo gukiranuka. Ishingiro ryo gukiranuka ni ukumvira Umucunguzi wacu. Ibyo bizadufasha dukore icyiza kuko ari cyiza, kuko gukora icyiza ari ugushimira Imana.IyK 37.4

    Guhinduka k’ukuri guturuka ku mbaraga ya Mwuka Muziranenge nk’uko Kristo yabisobanuriye Nikodemu ati, “umuntu utabyawe ubwa kabiri, ntabasha kubona ubwami bw’Imana... Ikibyarwa n’umubiri na cyo’ni umubiri; n’ikibyarwa na Mwuka na cyo ni umwuka... Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo, ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Ni ko uwabyawe na Mwuka wese amera. ” Yohana 3:3-8. “Mwakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera; ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y’Imana.” Abefeso 2:8.IyK 38.1

    Igitubura kiri mu ifu gikora mu buryo umuntu atareba; ni ko n’igitubura cy’ijambo ry’ukuri gikora mw’ibanga, bucece, kandi buhoro buhoro kugeza ubwo imibereho ihinduka rwose. Imirimo ya kamere itsembwaho, maze ibitekerezo bishya, n’imigambi mishya bigataha mu muntu. Atangira kugira inyifato nshya n’imibereho nk’iya Kristo. Ibitekerezo birahinduka, agaca mu kuri kandi akagira amahoro yo mu mutima.IyK 38.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents