Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 22 - Kora Ndebe Iruta Vuga Numve

    (Ibiri muri iki gice bishingiye muri Matayo 21 :28-32).

    «Habayeho umugabo, akagira abahungu babiri. Asanga uwa mbere aramubwira ati mwana wanjye, uyu munsi ujye guhingira uruzabibu rwanjye. Nuko aramusubiza ati ndanze. Nyuma yisubiraho ajyayo. Wa mubyeyi asanga uwa kabiri, na we amubwira atyo. Uwo se ahita amusubiza ati ndajyayo data, nyamara ntiyajyayo. Mbese muri abo bombi, ni nde wakoze ibyo se ashaka ? Baramusubiza bati ni uwa mbere.”IyK 131.1

    Kuba umunyakuri si ukubivuga mu magambo gusa, ahubwo ni ukubigaragariza no mu bikorwa. Ntabwo ari iby’umuntu arusha abandi kuvuga. Ahubwo ni iby’abarusha gukora. Matayo 5 :47. Amagambo agira agaciro iyo aherekejwe n’ibikorwa. Icyo ni cyo cyigisho twigira ku mugani w’abahungu babiri.IyK 131.2

    Igihe Kristo yagendereraga Yerusalemu bwa nyuma mbere y’urupfu rwe, yirukanye abaguriraga mu ngoro y’Imana n’abahacururizaga. Bagize ubwoba bamwumvira bataruhije bagingimiranya. Nuko abatambyi bamaze gutururukwa, ubwoba bugabanutse, baragaruka ; bumva amajwi y’abishima n’indirimbo zo guhimbaza Imana. Abana bari bamaze gukizwa indwara baririmbiraga Umwana wa Dawidi bavuga ngo Hoziyana. Nubwo byagenze bityo bwose, ntibirakarangiza amafuti y’Abafarisayo n’ishyari ryabo.IyK 131.3

    Bukeye Abatambyi bakuru n’abakuru b’imiryango y’Abayuda basanze Kristo mu ngoro y’Imana baramubaza bati: «Uvana he ubushobozi bwo gukora ibyo ukora ? Ni nde wabuguhaye ?”IyK 131.4

    Igihe Kristo yezaga ingoro y’Imana babonye icyubahiro cy’Imana kirasiye mu maso he. Ntibigeze barwanya imbaraga yamuvugishaga. Na none mu bikorwa byo gukiza indwara yerekanaga ubushobozi bwe. Ariko Abatambyi n’abakuru b’Abayuda bifuzaga ko Yesu yakwiyita Mesiya kugira ngo babone uko bagoreka amagambo ye maze bitume abantu bamuhinduka bamwice.IyK 132.1

    Mu gisubizo Yesu yabashubije yahunze ibyo bashakaga kuzana, maze umugayo abe ari bo usubira ku mutwe. Yarababwiye ati « Nanjye reka ngire ikintu kimwe gusa mbibariza, nimunsubiza ndabona kubabwira aho nkura ubushobozi mbikoresha. Mbese Yohana yatumwe na nde kubatiza ? Ni Imana cyangwa se ni abantu ?»IyK 132.2

    Abatambyi n’abategetsi barumirwa. Nuko bajya inama bati «nituvuga ko yatumwe n’Imana, aratubaza ati kuki mutamwe-meye ? Kandi nituvuga ko yatumwe n’abantu, ntidukira rubanda, kuko bose bemeza ko Yohani yari umuhanuzi. Nuko basubiza Yesu bati ntitubizi. Na we ni ko kubabwira ati nanjye rero simbabwira aho nkura ubushobozi bwo gukora ibyo nkora.”IyK 132.3

    Gusubiza ngo «ntitubizi”, byari ibinyoma. Yohani Mubatiza yaje afite ubutumwa bw’uwo bariho babaza aho yavanye ubushobozi. Yohani yamutunze urutoki avuga ati «Nguyu umwana w’Imana ukuraho ibyaha by’abantu bose. « Yohani 1 :29.IyK 132.4

    Abafarisayo n’abategetsi bibutse uko byagenze Yesu abatizwa, ariko ntibahangara kuvuga ko umubatizo wa Yohani waturutse ku Mana. Iyo baza kwemera ko ari umuhanuzi bajyaga guhakana bate ibyo yahamije bivuga ko Yesu ari umwana w’Imana ? Kandi ntibashoboye no kuvuga ko Yohani yatumwe n’abantu, kubera ko abantu bizeraga ko Yohani ari umuhanuzi. Ni ko kuvuga bati «ntitubizi.»IyK 132.5

    Yesu ni ko kubacira umugani w’umugabo n’abahungu be babiri.IyK 132.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents