Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kubona Igiceri Cy’Ifeza

    Yesu yongera kubacira undi mugani ati, “Umugore waba afite ibiceri cumi by’ifeza akaburamo kimwe, ntiyakongeza itara agakubura mu nzu, akagira umwete wo gushakashaka kugeza ubwo akibona?”IyK 89.1

    Amazu menshi y’abakene yabaga ari icyumba kimwe na cyo kitagira idirishya kandi gicuze umwijima. Ibihe bakuburaga byari mbarwa. Byari biruhije cyane kubona amafaranga y’ibiceri yagwaga mu mukungugu. Kugira ngo igiceri cyatakaye kiboneke, byabaga ngombwa gukongeza urumuri no gukubura mu nzu bitonze.IyK 89.2

    Mubyo umugeni yatahanaga aje gushyingirwa, habaga harimo ibiceri by’ifeza; yabibikaga neza akazabiha abakobwa be. Kubura kimwe muri ibyo biceri byabaga ari ishyano riguye; kugitora bibaba umunezero utangaje, kuko yagombaga guhamagara abagore baturanye na we bakishimana. “Iyo akibonye ahamagara incuti ze n’abaturanyi be, akababwira ati twishimane, kuko mbonye igiceri nari nabuze. Ndababwira yuko ari ko haba umunezero mwinshi abamarayika b’Imana bishimira umunyabyaha umwe wihannye.”IyK 89.3

    Intama yari izi ko yazimiye ariko itazi uburyo yataha. Ishushanya abazi ko bahabiye kure y’Imana. Igiceri cyazimiye gishushanya abazimiriye kure y’Imana, nyamara bakaba batabizi. Imitima yabo iba iri mu kaga ariko batabyitayeho. Ndetse usanga Imana ibababariye kuruta uko bibabarira.IyK 89.4

    Nubwo icyo giceri cyari mu mukungugu no mu bishingwe, cyari gifite agaciro kuko cyari ifeza. Bityo, umuntu wese afite agaciro imbere y’Imana. Nk’uko igiceri kiba kiriho ishusho y’ubutegetsi bw’igihugu, ni ko n’umuntu yahawe ishusho y’Imana mu gihe yaremwaga. Nubwo iyo shusho yahumanijwe n’icyaha, ariko ibimenyetso byayo ntibirasibangana ku muntu. Imana ishaka kongera kumugaragazamo ishusho yayo mu buryo bwo gukiranuka.IyK 89.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents