Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igihe Umuntu Akiri Muzima Gusa, Nihwo Ategura Ibv’Ibihe Bidashira

    Wa mukire ntarakareka igitekerezo cy’uko ari umwana wa Aburahamu. Yarasabye ati : «Sogokuru Aburahamu, ngirira imbabazi! « Yashyize Aburahamu hejuru y’Imana maze yibwira ko isano afitanye na we yamukiza. Igisambo ku musaraba cyiyambaje Kristo kiti : «Mwami Yesu uranyibuke, nugera mu bwami bwawe.» Luka 23 :43.IyK 127.1

    Uwo mukire mu mibereho ye yose yakoraga ibyo kwihugiraho, maze amenya yarakererewe cyane ko nta cyo yateganirije ibihe bidashira. Yabonye ko yabaye umupfu, maze yibuka abavandimwe be babasha guca mu nzira yanyuzemo ; ni ko kuvuga ati «Sogokuru ndakwingize rwose, ohereza Lazaro kwa data, kuko mfite abavandimwe batanu, ababurire kugira ngo na bo batazaza kubabarizwa aha hantu. Aburahamu aramubwira ati bafite amategeko ya Mose n’Ibyanditswe n’abahanuzi, naho hagira uwo mu bapfuye uzuka, ntibyatuma bava ku izima.»IyK 127.2

    Ikibazo umukire yabajije cyerekeye ku Mana. Byasaga nk’aho yavugaga ati iyo ujya kumburira bihagije, ubu sinajyaga kuba ndi aha hantu. Mu gisubizo Aburahamu yashubije ni nk’aho yavuze ati abavandiwme bawe baraburiwe bihagije. Babwiwe ukuri ariki ntibumva.IyK 127.3

    «Niba badakurikiza amategeko ya Mose n’Ibyanditswe n’abahanuzi, naho hagira uwo mu bapfuye uzuka ntibyatuma bava ku izima. Igitangaza giheruka Kristo yakoze cyabaye kuzura Lazaro w’i Betaniya wari umaze iminsi ine mu gituro. Abayuda banze icyo gihamya gitangaje kigaragaza ko Umukiza ari Imana. Lazaro yarazutse na we arabihamya, ariko binangiye imitima ndetse bashaka kumwica. (Yohana 12:9-11). Kristo yaravuze ati nibatumva ijwi ry’Imana rivugira mu ijambo ryayo, n’ubuhamya butanzwe n’umuntu uzutse ntibabwitaho. Abita ku byavuzwe na Mose n’abahanuzi, ntibasaba umucyo uruta uwo Imana yatanze ; ariko niba abantu banga umucyo bahawe, ntibakumva nubwo hagira uzuka ngo abagezeho ubutumwa. Abanga amategeko ya Mose n’Ibyanditswe n’abahanuzi, ntibabura kwanga n’umucyo wose.IyK 127.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents