Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Italanto Zagaruriwe Nyirazo

    “Hashize igihe kirekire, shebuja w’abo bagaragu aragaruka, maze bamumurikira ibyo yababikije.” Uwahawe italanto eshanu n’uwahawe ebyiri bagaruye impano bashinzwe hamwe n’inyungu zazo. Nta shimwe babajije. Nta wunguka atagize icyo atangiza ubucuruzi bwe. Bakoze umurimo wabo gusa. Ibyo batangije byari ibya shebuja. Iyo Umukiza atabagirira ubuntu bajyaga guhomba bitagira igaruriro.IyK 174.4

    Nyamara Umwami wacu agororera abakozi be n’aho ishimwe ari imari yabo. Yishimira kubaha imigisha. Igihe cyose bitangiye kugira umurimo bakora, Umwami wacu arabitura kuko umutima we wuzuye urukundo.IyK 175.1

    Arabashima ati: “Nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.” Uburyo bwose Umwuka w’Imana akoresha ayobora abantu mu byiza, bwandikwa mu bitabo byo mu ijuru, kandi abo akoresha bose Imana ibitaho. Nibagera mu bwami bw’Imana, bazashima Uwiteka babonye abantu bazakizwa kubera imihati yabo. Bazagira uruhare mu murimo w’Imana, kuko babyimenyereje bakiri ku isi. Uko tumeze muri iki gihe mu mico no mu byo dukora, bicurera uko tuzamera nitugera mu ijuru. Ingororano tuzahabwa ni imbaraga ikomeye n’amahirwe yo kuzakorana na Kristo mu isi izaza.IyK 175.2

    “N’uwahawe imwe araza aravuga ati nari nzi ko ari umunyamwaga, ko usarura aho utabibye, ukanura ibyo utanitse: nuko ndatinya maze mpisha italanto yawe mu butaka; none dore ibyawe!” Hariho abantu benshi bashinja Imana kuba umukoresha utoroshye kubera ko ibasaba kuyiha ku byo batunze no kuyikorera. Nyamara Dawidi yaravuze ati “kuko byose ari wowe biturukaho, kandi ibyawe ni byo tuguhayeho.” 1 Ingoma 29:14. Imigisha yose umuntu abona mu mibereho ye yashyizweho ikimenyetso cy’umusaraba w’i Kalvari. Ku bw’ibyo rero kuvuga ko Imana isarura aho itabibye ni ukubeshya.IyK 175.3

    Umutware ntiyajyaga guhakana ibyo umugaragu mubi amushinja, ariko yerekanye ko ibyo yakoze bidafite urwitwazo (ubwo yavugaga ati “uba warabikije imari yanjye muri banki, ubu nkaba nyibikuje hamwe n’inyungu zayo. ”). Wari ukwiriye kuyiha abacuruzi, nanjye naza, ukampana iyanjye n’inyungu yayo. Data wo mu ijuru ntiyikoreza abagaragu be umutwaro badashoboye, “kuko azi imiremerwe yacu; akibuka ko turi umukungugu.” Zaburi 103:14.IyK 175.4

    “Uwahawe byinshi wese azabazwa byinshi.” Luka 12:48. Uko tugomba kumera kose turamutse dukoresheje neza impano zacu, Imana izabitubaza. Ndetse n’ubwo tutarimbuka, tuzahora twibuka iteka ingaruka z’impano zacu tutakoresheje. Uburyo bwose twabonye tukabupfusha ubusa, buzatubera igihombo cy’ibihe byose.IyK 176.1

    Ariko iyo twiyeguriye Imana byimazeyo mu byo dukora kandi tukagendera mu nzira zayo, ni Yo ubwayo idushoboza gusohoza inshingano zacu. Nta na rimwe twashobora gutsindwa. Ntitugomba kuganira iby’intege nke zacu n’ubushobozi buke. Ibyo byaba kutiringira Imana no guhakana ijambo ryayo. Igihe twitotomba kubera ibituremerera, cyangwa tukanga kwakira inshingano Imana iduhamagarira, tuba tuyise umutware w’ubukana, utubaza gukoresha ubushobozi atigeze aduha.IyK 176.2

    Kenshi ubunebwe bw’umugaragu gito tubwita kwicisha bugufi. Nyamara kwicisha bugufi nyako gutandukanye n’ibyo. Kwicisha bugufi si ubujiji, si ubushobozi buke cyangwa se kwanga inshingano ngo zitazakunanira. Kwicisha bugufi gukwiriye, ni ugusohoza imigambi y’Imana wisunga imbaraga zayo.IyK 176.3

    Rimwe na rimwe Imana itoranya ibikoresho byoroheje gukora umurimo ukomeye, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zayo zigaragarira. Imana ntigenekereza nk’uko amategeko y’abantu abigenza. Imbaraga y’Imana ntidushyigikira igihe dukerensa impano zacu cyangwa twihitiramo imirimo. Tugomba kwemera inshingano Imana idutoranirije. Imana inezezwa n’uko twishimira imirimo yacu no gukorana na Yo.IyK 176.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents