Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ku Kara No Mu Nzira

    Umugani w’umubibyi uvuga imukurire y’imbuto ukurikije ubutaka zabibwemo. Kristo yabwiye abari bamuteze amatwi yuko imibereho yabo yo mu gihe kizaza izaterwa n’uburyo bemera cyangwa bahakana ubutumwa bwe. Yabasobanuriye ibyerekeye imbuto zaguye mu nzira ati: ” Abo nibo bamara kumva, uwo mwanya Satani akaza, agakuramo iryo jambo ryabibwe muri bo.” (Mariko 4:15).IyK 11.4

    Nk’uko ubutaka bwo mu nzira nyabagendwa buribatwa n’abantu n’inyamaswa bugakomera, ni ko n’umutima wuzuye ibirangaza by’isi n’ibinezeza by’ibyaha umera. Kubera imigambi mibi yuzuye kwikunda no kwikubira, umutima unangirwa n’ibihendo bibi by’ibyaha.” Abaheburayo 3:13. Abantu ntibamenya ubukene bwabo cyangwa se akaga barimo. Birengagiza ubutumwa bw’ubuntu nk’aho ari ikintu kitabareba.IyK 11.5

    Nk’uko inyoni zitoragura imbuto zigwa mu nzira, ni ko Satani adaha imbuto nziza zabibwe mu mitima akazimaramo. Burya we n’abamarayika be baba bicaye mu biterane bibwirizwamo ijambo ry’Imana. Mu gihe abamarayika bo mu ijuru banoza imitima y’abantu ngo bumve ubutumwa, umwanzi we aba ari maso ngo atume ubwo butumwa bubabera imfabusa. Satani yuzuza ibitekerezo inyungu z’isi, agatera mu bumva ubutumwa ibitekerezo by’ihinyu, gucyocyora, kunnyega no gushidikanya. Ndetse n’igihe imvugo y’umubwiriza ishobora kuba atari nziza ngo inezeze abamwumva, usanga iryo hinyu rituma ukuri Imana yifuzaga kumenyesha abantu kutagira icyo kubamarira.IyK 12.1

    Abantu benshi biyita abakristo hari ubwo usanga bafasha Satani. Iyo bageze imuhira bavuye gusenga, bataramira ku magambo y’umubwiriza nk’aho ari ay’umunyapolitiki bumvise. Ugasanga baraca amateka akabije, bagakomeza gupfobya umubwiriza mu maso y’abatarihana no mu y’abana babo.IyK 12.2

    Bityo urubyiruko rukigishwa kugomera Imana. Hanyuma ugasanga ababyeyi bibaza impamvu abana babo badashimishwa n’ubutumwa, bagahora bashidikanya ukuri kwa Bibiliya, bakinangira ku buryo kubumvisha iby’idini usanga biruhije. Icyitegererezo kibi cy’abo babyeyi kinangira imitima y’abana babo. Imbuto nziza ntibona aho ishora imizi, maze Satani agahita ayisahura.IyK 12.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents