Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kuki Bamwe mu Ba Mbere Bazaba Aba Nvuma?

    Kubwo kutagira umutima wo kwamamaza Kristo, benshi bagaragaza ko ari aba mbere bazaba aba nyuma, nyamara abafite uwo mutima n’ubwo bitwa aba nyuma bazaba aba mbereIyK 198.1

    Abantu benshi biyeguriye Kristo ntibashaka uburyo bwo kugira ikintu gikomeye bakora mu murimo we. Bene abo bashukwan’igitekerezo cyo kwibwira ko ku Mana: umukristo utsinda inarijye buri munsi, akagira ibitekerezo biboneye, akaba umugwaneza igihe bamwiyenzaho, agakiranuka mu byoroheje, mu rugo rwe akaba asa na Kristo, aba arusha agaciro umubwirizabutumwa w’ikirangirire mu isi yose, cyangwa se uwahowe Imana.IyK 198.2

    Ingero Imana ikoresha isuzuma imico zitandukanye n’ingero z abantu. Imana izi neza ibigeragezo umuntu yatsinze, bimwe abo ku isi batabasha kubona ndetse n’ibyo inshuti za bugufi zitigeze zimenya. Ireba mu mutima w’umuntu wicisha bugufi ikamenya n’intenge nke ze, n’ukuntu yihana by’ukuri ikibi yaba yarigeze atekereza. Ireba ibihe umuntu yaba yarakoresheje arwana n’inarijye. Umuntu ufite ubushake kandi akumvira Imana, ashobozwa kunesha na Nyir’imbaraga zose.IyK 198.3

    Turamutse tugarukiye Kristo dufite kwizera, nta bwo twazakorwa n’isoni zo kubura ingororano, n’ubwo twaba dukoreye Imana igihe gito kandi dukora umurimo woroheje. Icyo umunyabwenge adashobora guhembwa, umuny antegenke wicisha bugufi cyane ashobora kukibona. Amarembo y’ijuru nta bwo yugururirwa abishyira hejuru cyangwa abirasi, ahubwo yugururirwa abafite umutima nk’uw’umwana muto.IyK 198.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents