Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 17 - Imana Yihanganira Igiti Kitera Imbuto

    (Ibiri muri iki gice bishingiye muri Luka 13:1-9).

    “Umwana w’umuntu ntiyaje kurimbura abantu, ahubwo yaje kubakiza.” Luka 9:55. “Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi guciraho iteka abari mu isi, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we. ” Yohana 3:17. Imbabazi z’Imana zigendana n’ubutabera bwayo bwasobanuwe mu mugani w’umutini.IyK 99.1

    Kristo ntiyahwemye guhwiturira abantu kwakira ubwami bw’Imana. Yarabacyashye kubera uburangare bari bafite. Bashoboraga gusobanura ibimenyetso by’ikirere, ariko ntibashobore kumenya ibimenyetso by’ibihe byerekezaga ku murimo we.IyK 99.2

    Abari bateze Yesu amatwi, bibwiye ko ibyo avuga bitabareba, maze batangira kumutekerereza ibyerekeye umuvurungano watewe ba Pilato, umutware w’i Yudeya. Yagerageje gukoresha igitugu ahosha izo mvururu zari zabereye i Yerusalemu. Abasirikari be bateye mu rusengero maze batemagura Abanyagalilaya bari baje gutambira Imana ibitambo. Abamubwiraga ibyo bibwiraga ko bo ari intungane kuruta abo Banyagalilaya batemaguwe n’ingabo za Pilato. Bibwiraga ko bo ari intungane imbere y’Imana kurusha abo Banyagalilaya. Bibwiraga kandi ko Yesu ashima iryo teka baciriye kuri bagenzi babo.IyK 99.3

    Kristo yari yarigishije abigishwa be uko bakwiriye kwifata mu gihe bahuye n’ikibazo cyo gucira abandi urubanza. Nyamara bari biteze ijambo rica iteka ko abo Bantu bari abanyabyaha ruharwa. Batangajwe n’ igisubizo cye ubwo yavugaga ati, “Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi ubwo bababajwe batyo? Ibyo byago byabereyeho kugira ngo bibere akabarore abigishwa na rubanda rwose maze ngo bihane ibyaha byabo. Umuraba w’uburakari wari ugiye guhitana abanze gushaka ubwihisho muri Kristo bose. Yesu yakoresheje amaso n’ibitekerezo bya gihanuzi maze abona Yerusalemu igoswe n’ingabo z’abanzi. Yabonye abantu ibihumbi n’ibihumbi barimbukira muri uwo murwa wari ugoswe n’ababisha. Yesu arababwira ati “Ahubwo namwe nimutihana, muzarimbuka mutyo mwese.” Arakomeza ati, “Hariho umuntu wateye umutini mu ruzabibu rwe Bukeye araza awushakiraho imbuto arazibura. Abwira umuhinzi ati, dore uyu mwaka ni uwa gatatu nza gushaka imbuto kuri uyu mutini, sinzibone; uwuce: urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?”IyK 99.4

    Dawidi yaririmbye Israyeli ayita umuzabibu wakuwe mu Misiri. Yesaya na we yaranditse ati “Uruzabibu rw’Uwiteka Nyiringabo ni inzu y’Israyeli.” Yesaya 5:7. Abantu bo mu gihe cya Yesu bashushanywa n’umutini mu ruzabibu rw’Uwiteka. Imana yateye Israyeli nk’umuzabibu iruhande rw’amasoko y’ubugingo “ku musozi urumbuka. Yarurimbuyemo amabuye, aruteramo insina y’uruzabibu y’ubwoko bwiza cyane.”IyK 100.1

    “Yiringiye ko ruzera inzabibu, ariko rwera indibu.” Umurongo wa 2. Abantu bo mu gihe Yesu yari ku isi bakundaga kwirata ubutungane kurusha Abayuda bo mu bihe bya kera. Ariko bari bakeneye cyane ubuntu bw’Umwuka, kuko ari we utuma imico y’abantu yera imbuto nziza.IyK 100.2

    Umwana w’Imana yaje ashaka amatunda kuri icyo giti ariko ntiyagira na rimwe akibonaho. Abisrayeli bari barerekanye Imana nabi mu yandi mahanga. Ntibari imburamumaro gusa, ahubwo bari n’inkomyi. Idini yabo yari ikabije kurimbura abantu mu cyimbo cyo kubayobora ku gakiza.IyK 100.3

    Mu mugani, umuhinzi yifatanije na nyir’uruzabibu mu kibazo cy’icyo giti kitera imbuto. Nta cyamunezeza kindi kitari uko yabona gikura kandi kikera imbuto. Niko kumubwira ati, “Databuja, uwureke n’uyu mwaka, nywuhingire, nywufumbire. Ahari hanyuma wakwera imbuto; icyakora nutera, uzawuce. ” Umuhinzi atangira kuwitaho cyane, no kuwukuyakuya uko ashoboye kose.IyK 100.4

    Nyiruruzabibu n’umuhinzi bashishikajwe no kumenya iby’uwo mutini. Bityo, Data wa twese n’Umwana bari bahuje intego mu rukundo bakundaga ubwoko bwatoranijwe. Imana yari yarakoresheje uburyo bwose kugira ngo bere imbuto babone uko bahesha isi yose umugisha.IyK 101.1

    Yesu ntiyigeze avuga amaherezo y’umurimo w’umuhinzi. Umwanzuro w’uwo mugani wahariwe abumvise amagambo ye. Mu byago byose byari byarabaye ku Bisrayeli, nyir’uruzabibu ntiyahwemaga kubaburira.IyK 101.2

    Aho wowe ntiwaba uri igiti kitera imbuto mu ruzabibu rw’Uwiteka? Aho amaherezo ntuzabwirwa amagambo yo kurimbuka? Ni igihe kingana iki Imana yakwihanganiye itegereje ko nawe wayitura urukundo? Utwara izina rya Kristo ku izina gusa, ariko imibereho ye ntikurangwamo. “Imbuto z’umwuka” ntizigaragara mu mibereho yawe.IyK 101.3

    Icyo giti cyarumbye ariko cyari cyarabonye imvura, umucyo, no kwitabwaho n’umuhinzi. Amashami yacyo atonda hejuru y’ibindi bimera ku buryo abibuza kwera imbuto kubera igicucu cyacyo. Bityo imigisha Imana iguha urayikubira ntuyisangire n’abandi batuye kuri iyi si.IyK 101.4

    Aho waba uzi ko upfusha “ubutaka ubusa.”Nyamara ku bw’imbabazi z’Imana nyinshi, ntiyigeze igutsembaho. Ntiguhana ngo urimbuke. Irakuririra nk’uko yaririye Abisrayeli iti “Naguhana nte? ” Hoseya 11:8. Umukiza w’impuhwe nyinshi arakuzirikana ati, cyihanganire uyu mwaka gusa, mbanze ngihingire, ngifumbire. Biratangaje kubona uburyo Kristo yagerageje gufasha Abisrayeli mu gihe bari begereje iherezo ry’igihe cy’imbabazi bongerewe. Ku musaraba yarabasabiye ati “Data, ubababarire, kuko batazi icyo bakora ” Luka 23:34. Amaze gusubira mu ijuru, ubutumwa bwabanje kubwirizwa i Yerusalemu, Mwuka Muziranenge asukwa ku baturage baho. Aho ni ho hahanzwe itorero rya mbere ry’intumwa ryamamaje inkuru y’Umukiza wazutse. Aho ni ho Sitefano bamutereye amabuye arasinzira. Kristo yaravuze ati, “Ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye ni ikihe?” Yesaya 5:4. Nirwera amatunda, ni byiza. Ariko se nirutera?IyK 101.5

    Umutima utumvira intumwa zo mu ijuru ugakomeza kwinangira, amaherezo ntuba ucyumvira n’ibyo Mwuka Muziranenge awubwira. Ubwo ni bwo rya jambo rivugwa ngo: “Uwuce; urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka? ” Uyu munsi Kristo arakubwira ati “Israyeli we, garukira Uwiteka Imana yawe ... Nzakiza gusubira inyuma kwawe, nzagukunda urukundo rutagabanije.” Hoseya 14:1,4.IyK 102.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents