Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kristo Aburira Ishvanga Ry’Abavuda

    Benshi bo mu Bayuda bari abo kubabarirwa ku bwo kumera nk’uyu mukire, bakoresha iby’Imana mu byo kwihimbaza. Imana yahaye Abayuda ubutunzi bw’ibintu nkenerwa byo ku isi n’iby’iyobokamana, maze ibasaba na bo kubitangaho imigisha. Ntibagombaga gushaka inyungu zabo bwite, ahubwo bagombaga kwibuka abakene no gusaranganya na bo ibyo bafite. Nyamara babaye nka wa mukire, ntibigeze bagoboka imbabare ngo bazunganire. Biyitaga abantu batoranijwe n’Imana, nyamara kandi ntibayikorere. Bavuganaga ubwirasi bati «Dukomoka kuri Aburahamu. « (Yohana 8 :33). Biringiraga Aburahamu nk’abiringira Imana.IyK 129.2

    Kristo yashatse kumurikira ubwenge bwabo buhumye. Yigishije yuko kugirana umushyikirano n’Imana biruta cyane gushyikirana n’abantu. Abagaragaza ko bunze ubumwe n’Aburahamu babyerekanisha kumvira ijwi ry’Imana, ni bo baba ari abe by’ukuri. Kristo yavuze ko uwo mukire aza kwemerera Umwuka w’Imana gutunganya ubwenge bwe n’umutima we, yari kugira umwanya utandukanye n’uwo yarimo. Ni ko byari bimeze no kuri bene wabo. Iyo baza kwitaba uguhamagara kw’Imana, imibereho yabo yo hanyuma yajyaga kuba ukundi. Nyamara bananiwe gukoresha impano zabo nk’ibisonga by’Imana, ingaruka yabyo iba kurimbuka kw’igihugu cyabo cyose.IyK 129.3

    Kristo yari azi ko mu gihe cyo kurimbuka kwa Yerusalemu Abayuda bazibuka ko yababuriye. Ni ko byagenze koko, igihe ishyano ryagwaga, bibutse wa mugani n’ubusobanuro bwawo.IyK 129.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents