Urukundo Rw’Imana Rwa Kibyeyi Rudushoboza Gutsinda Satani
Itegeko ngo «uyu munsi jya guhingira uruzabibu rwanjye, « ni igipimo cyo gusuzuma kwizera kwa buri muntu. Mbese hariho amagambo n’ibikorwa ? Uramutse ufashe neza uruzabibu rw’umutima wawe, wabona icyo ukora, atari wowe wikorera gusa, ahubwo ukorera n’abandi. Kristo ntatwigisha kwita ku bacu gusa. Umurima w’Umwana wacu wo mu migabane yose yo ku isi agomba kwaguka. Umwami wacu areba ko dukora uko dushoboye ngo tube abakozi b’abahanga mu ruzabibu rwe rwo ku isi, kugira ngo tuzinjire muri Paradiso y’Imana.IyK 136.1
Nk’uko umubyeyi abigenza, Imana na Yo itubaza kuyikorera. Kristo uhagaze ku ruhembe imbere y’ikiremwa-muntu, ni we ugomba kubera icyitegererezo abahungu n’abakobwa. Imana ishaka ko abantu bumvira nk’uko Kristo yumviraga. Kristo yumviraga se kandi akarangwa n’urukundo n’ubushake n’umudendezo. Yarivugiye ati «Mana yanjye nishimira gukora iby’ushaka. « Zaburi 40 :8. Kugira ngo Kristo asohoze umurimo yaje gukora, ntiyigeze avuga ati iki gitambo kirakomeye cyane, cyangwa ngo agire ati uyu murimo uraruhije cyane. Amaze imyaka cumi n’ibiri y’ubukuru yaravuze ati «Ngomba kuba mu nzu ya Data. « Luka 2 :49.IyK 136.2
Yongeye kuvuga ati” Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo Uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we.” Yohani 4:34.IyK 136.3
Bityo dukwiriye gukorera Imana. Abagomba kuba abana b’Imana bose bakwiriye kugaragaza ko ari abakozi bafatanya n’ Abamarayika bo mu ijuru gukorana n’Imana. Uwiteka avuga ku byerekeye abamukorera ati «Bazaba abanjye... umunsi nzabahindura ubutunzi bwanjye. Nzabababarira nk’uko umuntu ababarira umwana we, umukorera. « Malaki 3:17.IyK 136.4
Umugambi ukomeye w’Imana ni uguha abagabo n’abagore uburyo bwo gukuza imico yabo. Bityo Imana ikabona ko twumvira amategeko yayo cyangwa se ko tutayumvira. Imirimo myiza ntigura urukundo rw’Imana, ahubwo igaragaza ko dufite urwo rukundo ; kandi iyo tuyikunda twishimira no kumvira amategeko yayo.IyK 137.1
Ku munsi w’urubanza hazagaragara abantu b’uburyo bubiri gusa ; abica amategeko y’Imana n’abayumvira. Dore uko Kristo abisuzuma : «Nimunkunda, muzumvira amategeko yanjye... utankunda ntakurikiza ibyo mvuga. « Yohani 14 : 15,24.IyK 137.2