Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umuti Umwe Rukumbi Uvura Indwara Z’Abantu

    Ubutumwa bw’ubuntu bwa Kristo bwonyine ni bwo bushobora kurangizaho ibibi biteza abantu umuvumo. Abakire bagirira nabi abakene, n’abakene bakanga abakire urunuka ; umuzi w’ubwo bubi bwabo bose ni ukwihugiraho. Kristo wenyine ni we utanga umutima w’urukundo ngo usimbure umutima w’urwangano. Mureke abagaragu ba Kristo babwirize ubutumwa bwiza kandi bakore nk’uko yakoraga. Bityo mgaruka zizagaragarira mu guhesha abandi umugisha no gushyira hejuru ikiremwamuntu, ibintu bitajyaga gushoborwa n’imbaraga z’umuntu.IyK 122.3

    Umukiza wacu yageze ku ndiri y’icyabuzaga amahoro umuntu wamubazaga ni ko kuvuga ati «Muramenye, mwirinde kugira irari ry’ibintu, kuko umuntu atazaheshwa ubugingo n’ibyo atunze, naho byaba ari byinshi bite! Ni ko kubacira uyu mugani ati habayeho umuntu w’umukungu wari wejeje imyaka myinshi. Aza kwibaza ati ndabigenza nte, ko ntafite ibigega bihagije byo guhunikamo imyaka yanjye ? Nyuma aribwira ati nzi icyo ngiye gukora : reka nsenye ibigega byanjye, nubake ibindi binini, maze nteranirizemo ingano zanjye zose n’ibindi bintu ntuze. Ubwo ni bwo nzibwira nti Genda naka, ufite ibintu byinshi wateganirije kumara imyaka myinshi. Ngaho noneho iruhukire, urye, unywe, wishimishe! Ariko Imana iramubwira iti waba umupfu, waba umupfu! Iri joro urapfuye, nturaye! Ubwo se, ibyo bintu byose warunze bizaba ibya nde ? Nguko uko bimerera umuntu wese wirundaniriza ubutunzi, kandi atari umutunzi mu byo kumenya Imana.IyK 122.4

    “Ibintu byose umukungu w’umupfapfa yari yarabihawe n’Imana. Izuba ryari ryaremerewe kuvira ibimera byo mu isambu ye. Uwiteka yari yaratumye ibyo uwo muntu yateye bizana uruyange maze imirima irarumbuka. Ibigega by’umukungu byari byuzuye, maze abura aho ahunika ibindi byinshi yari asaruye. Ntabwo yari azi yuko Imana ari yo yamujyize igisonga cy’ubutunzi bwayo kugira ngo afashe abakene. Aba yarahagije imihana myinshi ibyo yifuza, agahaza abashonji benshi, akambika abambaye ubusa ; aba yarashubije amasengesho menshi y’abasaba ibyokurya n’imyambaro maze abantu bagahimbaza Imana. Imana yumvise amasengesho y’abanyamubabaro, (Zaburi 68 :10) maze kugira ngo iteganya ibihagije kumara ubukene benshi, irunda imigisha ku mukungu. Ariko umukungu yugariye umutima ngo atumva gutaka kw’imbabare ahubwo aribwira ati “Genda Naka, ufite ibintu byinshi wateganirije kumara imyaka myinshi ; ngaho noneho iruhukire, urye, unywe, wishimishe.”IyK 123.1

    Uwo mukungu yabagaho nk’umuntu wibwira ko ari nta Mana ibaho, nta juru, nta bugingo buzaza, mbese nk’aho atita ku Mana cyangwa ku bantu. Yarishimaga ngo azi gutegeka ; yari umuntu wubahwa n’abo mu mujyi w’iwabo nk’umuturage ukize koko. “Abantu bagushima witungishije.” Zaburi 49:18.IyK 123.2

    Ariko «ubwenge bw’iyi si ni ubupfu ku Mana.” 1 Abakorinto 3:19. Igihe umukungu yashakaga imyaka yo kwishimisha, Imana yo yari ifite imigambi itandukanye n’iye by’ihabya. Ubutumwa buraza ngo “waba umupfu, waba umupfu! Iri joro urapfuye, nturaye.” Mu kanya gato ibyo yari yararuhiye byose mu mibereho ye yose biba bitakiri ibye. Imirima ye n’ibigega bye aba atakibitegeka. “Umuntu arundanya ubutunzi atazi uzabajyana.” Zaburi 39 :6.IyK 123.3

    Ku bwo kubaho imibereho yo kwihugiraho, wa mutunzi yanze urukundo rw’Imana rwajyaga gutuma agirira impuhwe bagenzi be. Bityo aba yanze ubugingo, kuko Imana ari urukundo, kandi urukundo rukaba ubugingo. Uwo muntu yahisemo iby’isi mu cyimbo cyo guhitamo kuyoboka Imana, maze biba ngombwa ko ajyana n’iby’isi “nk’inyamaswa zipfa.” Zaburi 49 :20.IyK 124.1

    Nguko uko bimerera umuntu wese wirundaniriza ubutunzi kandi atari umutunzi mu byo kumenya Imana. « Kubaho imibereho yo kwihugiraho ni ugupfa. Kamere ya Satani ni ugushaka ibintu no kwikubira ; naho kamere ya Kristo ni ugutanga no kugirira abandi neza aho kwihugiraho. «Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo ; naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite. « 1 Yohana 5 :12. «Mwirinde kugira irari ry’ibintu, kuko umuntu atazaheshwa ubugingo n’ibyo atunze, naho byaba ari byinshi bite!”IyK 124.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents