Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Icyo Wakora Mu Gihe Cyo Kugeragezwa

    Nubwo twagirirwa nabi dute, twirinde kurakara. Iyo twishyizemo igitekerezo cyo kwihorera ni twe tuba twikomerekeje kandi bikababaza Mwuka Muziranenge. Iruhande rwacu tuhafite intumwa yo mu ijuru ishobora kudukiza imikirwe yose y’umwanzi. Izadukingira ikoresheje imirasire ya Zuba ryo gukiranuka. Satani ntashobora gutambuka ingabo y’uwo mucyo.IyK 80.1

    Ingorane zijya zitugeza mu cyumba cy’Ishoborabyose. Uwiteka aravuga ati “Unyambaze ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago. Zaburi 50:15. Igihe ingorane zitangiye kuvuka, tugomba guhita dutakambira Imana. Data wo mu ijuru yumva gutaka kwacu.IyK 80.2

    Abarenanywa bajya bagira ibigerageza bituma bibwira ko Imana yabaretse. Abanzi babo iyo babibonye batyo babishima hejuru. Ariko ntibakwiriye kwiheba, kuko batarwana urwo rugamba bonyine. Amasengesho atuma Imana Ishoborabyose idutabara. Ukuboko kw’Imana “kwatsinze abami, ... kwazibye iminwa y’intare, kwazimije umuriro ugurumana cyane, ... kwanesheje ingabo z’abanyamahanga.”IyK 80.3

    Abaheburayo 11:33,34. Nitwegurira Imana imibereho yacu, ntituzashyirwa mu mwanya Imana itaduteganirije. Dufite Umuyobozi utayobya; dufite inshuti ibabarana natwe. Nubwo twateshuka inzira mu bujiji, Kristo ntazadusigirira. Ijwi rye ryumvikana neza rivuga riti “Nijye nzira, n’ukuri, n’ubugingo. ” Yohana 14:6. “Kukoazakiza umukene ubwoazataka.”Zaburi 72:12. “Ugushikamishijeho umutima, uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringira. ” Yesaya 26:3. Jya mbere, ni ko Uwiteka avuga: Nzakoherereza ubufasha. Abategereje kuguseka utsinzwe bazabona ijambo ryanjye riganje.IyK 80.4

    Mureke abarenganywa batakire Imana. Menyesha Umuremyi wawe ibyo umukeneyeho. Imana yumva gutaka k’umunyantegenke. Uko tugenda mu nzira tujye duhumeka amasengesho,maze amagambo yacu abone uko agera ku ntebe y’Umwami w’isi n’ijuru. Icyo umutima ushaka kigera mu ngoro yo mu ijuru maze amasengesho yacu akumvikana.IyK 81.1

    Wowe wiyumvamo ko udakwiriye, ntutinye kubwira Imana ikikubabaje. “Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose? “Abaroma 8:32.IyK 81.2

    Nta kindi Kristo yishimira kirenze gucungura umurage we akawuvana mu maboko ya Satani. Ariko mbere y’uko ducungurwa ku mubiri tugomba kubanza gucungurwa mu mutima. Uwiteka yemerera ibigeragezo ko bituzaho kugira ngo bitwezeho inarijye, n’ingeso mbi zose zidahuje n’amatwara ya Kristo. Yemera ko amazi y’ibigeragezo aturengaho, kugira ngo twezweho imyanda yose, maze tuve mu bigeragezo dutunganye, twera kandi tunezerewe. Kenshi twinjira mu bigeragezo dufite inarijye; ariko iyo twihanganye tubivamo dufite ingeso zishimwa n’Imana.IyK 81.3

    Nta kaga kariho gaterwa n’uko Imana yirengagije amasengesho y’abantu bayo. Gusa aho akaga kari ni uko iyo abantu bahuje n’ ikigeragezo bacika intege, maze bakananirwa kwihangana no gukomeza gusenga.IyK 81.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents