Igice Cya 27 - Mugenzi Wanjye Ni Nde ?
(Ibiri muri iki gice bishingiye muri Luka 10 :25-37).
Ikibazo ngo : «Mugenzi wanjye ni nde” cyateje impaka z’urudaca mu Bayuda. Barebaga ko Abasamariya n’abatari Abayuda ari abanyamahanga n’abanzi. Ariko se batandukanya bale abantu bo mu gihugu cyabo bwite n’amoko atari amwe ari muri cyo ?IyK 183.1
Mu mugani w’Umusamariya mwiza Kristo yerekanye ko ibya mugenzi wacu bitareba ubwenegihugu, ibara, cyangwa amoko. Mugenzi wacu ni umuntu wese ukeneye ubufasha bwacu, umuntu wese waremwe n’Imana.IyK 183.2
Igihe Umukiza yigishaga, «umwe mu bahanga mu by’amategeko yahagurukijwe no kumugerageza, aramubaza ati Mwigisha, nkore iki ngo ndagwe ubugingo buhoraho ? « Abafarisayo bategereje bafite amatsiko icyo Umukiza ari busubize. Ariko Umukiza we yashatse ko uwabajije ari we uri busubize, ni ko kumubaza ati «Byanditswe bite mu mategeko ?” Icyo uyasomamo ni iki ? « Yesu yavuze ko ushaka gukizwa agomba gukomeza amategeko y’Imana.IyK 183.3
Umuhanga mu by’amategeko aramusubiza ati «Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, ubwenge bwawe bwose ; kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda. « Yesu aramubwira ati «ushubije neza, n’ugenza utyo uzagira ubugingo.”IyK 183.4
Uwo muhanga mu by’amategeko ajya gusubiza, yaciye ku mategeko y’imihango atagira ingano, maze yerekana amahame abiri akomeye ari yo amategeko yose n’ibyavuzwe n’abahanuzi bishingiyeho. Mu byo Kristo yigishije yagaragaje ko amategeko y’Imana adatandukanye ; ntibishoboka ko hari uwakomeza rimwe ngo agomere irindi, kuko amategeko yose agendera ku mahame amwe. Kristo yari azi ko umuntu atakwishoboza kumvira amategeko. Icyashoboza umuntu waguye mu cyaha gukundisha Imana umutima wose no gukunda mugenzi we nk’uko yikunda ni uko yakwemera ubuntu bwa Kristo gusa.IyK 183.5
Uwo muhanga mu by’amategeko yacengewemo n’amagambo ya Kristo maze aramwemeza, ariko mu cyimbo cyo kwihana ibyaha bye agerageza kwerekana ko gukomeza amategeko biruhije. Yiringiye ko ari bwijijishe nk’udasobanukiwe kandi ko ari bwivane imbere y’abo bantu nk’udatsinzwe n’urubanza.IyK 184.1