Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Mujye mukorera byose guhimbaza Imana

    Nta tegeko rihamye dutegeka ko rikurikizwa mu byokurya; ariko icyo tuvuga ni uko mu bihugu birimo amatunda, n’ibyokurya by’impeke, n’ububemba bwinshi, inyama atari ibyokurya bitunganye ku bwoko bw’Imana. Nigishijwe yuko inyama zitera kamere y’umuntu kuba nk’iy’inyamaswa, zambura abagabo n’abagore umkundo n’impuhwe bakwiriye kugirirana, kandi zigatera iruba ribi kuba ari ryo ritegeka imbaraga z’umuntu. Niba hari ubwo inyama zigeze kuba ibyokurya bitunga umubiri, noneho zirimo akaga. Ikimungu, ibibyimba, n’indwara zo mu bihaha, ziterwa cyane no kurya inyama.IZI2 175.4

    Gukoresha inyama ntidukwiriye kukugira ikigeragezo cy’ubuyoboke, ariko dukwiriye kuzirikana icyo imibereho y’abarya inyama ikora ku bandi. Nkatwe intumwa z’Imana mbese ntidukwiriye kubwira abantu tuti: “Namwe iyo murya, cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana?” (1 Abakorinto 10:31). Mbese ntidukwiriye kugira ubuhamya bukomeye burwanya kugira irari ribi? Mbese abagabura b’ubutumwa. bamamaza ukuri gufite icyubahiro gikomeye bwahawe abapfa, bazerekanira icyitegererezo ku nkono zo mu Misiri? Mbese abatunzwe n’icyacumi kiva mu nzu y’ububiko y’Imana bazemera babitewe no kwinezeza kuroga amaraso atanga ubugingo atemba mu mitsi yabwo? Mbese bazasuzugura umucyo n’imiburo Imana yabahaye? Ubuzima bw’umubiri bukwiriye kurebwa yuko ari ingenzi ku bwo gukurira mu buntu no kugira imico iboneye. Niba igifu kitarinzwe neza, gutungana, n’ingeso nziza bizakomwa mu nkokora. Ubwonko n’imitsi yumva bigirira ibambe igifu. Gucumura mu kurya no mu kunywa bitera gucumura mu gutekereza no mu bikorwa. Twese ubu turiho turageragezwa kandi turasuzumwa. Twabatirijwe muri Kristo, none niba dukora uwacu mugabane tubikoresheje kwitandukanya n’ikintu cyose kibasha kudukururira hasi no kudutera kuba uko tudakwiriye kuba, tuzahabwa imbaraga yo gukurira muri Kristo, umutware wacu uhoraho, kandi tuzabona agakiza k’Imana.IZI2 176.1

    Igihe turi abanyabwenge ku byerekeye imibereho y’umuze muke nibwo tubasha gukangukira kureba ibibi bituruka ku byokurya bibi. Abamaze kubona amafuti yabo, bakagira ubutwari bwo guhindura ingeso zabo, bazabona yuko inzira yo kugorora igomba gushebeka no kwihangana kwinshi; ariko mu gihe bazaba bamaze kubigenzura, bazamenya yuko kurya ibyokurya bahoze bareba ko ntaeyo bitwaye, buhoro buhoro ari byo byabateraga kumererwa nabi mu gifu no kurwara izindi ndwara.IZI2 176.2

    Babyeyi b’abagabo n’abagore, mujye mubera maso gusenga. Mwitondere kurwanya kutirinda k’uburyo bwose mukomeje. Mujye mwigisha abana banyu ibyigisho nyakuri by’umuze muke. Mubigishe ibyo bakwiriye kwirinda kugira ngo bagire umuze muke. Umujinya w’Imana wamaze kugera ku bana batumvira. Mbega ibibi bikomeye, mbega ibyaha, mbega imirimo mibi yo gukiranirwa ngo biragaragara impande zose! Twebwe twese dukwiriye kwitonda bikomeye, tukarinda abana bacu kubana n’incuti mbi.IZI2 177.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents