Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 19: NTUGASHYINGIRWE UWO MUDAHUJE KWIZERA

    Dutangazwa n’umwete muke uteye ubwoba mu Bakristo benshi wo kutita kubyo Imana yigisha byerekeye ku Mukristo ushyingirwa utizera. Benshi mu bavuga ko bakunda Imana kandi bakayubaha, bahitamo kwikururira ingeso zabo kuruta kwemera inama itangwa n’Imana. Ibikwiriye rwose byerekeye umunezero no kugira amagara mazima kw’abashyingiranywe bombi, muri iyi si no mu isi izaza, inama, kumenya, no kubaha Imana bishyirwa hirya; iruba ryo mu bujiji, no kudakurwa ku ijambo bikaba ari byo byimikwa.IZI2 19.1

    Abagabo n’abagore basanganywe ubwenge n’umutima uhana biziba amatwi ngo batagirwa inama, baba ibipfamatwi ntibemere kwinginga no guhendahenda kw’incuti na bene wabo n’abagaragu b’Imana. Amagambo yo guhana cyangwa ababurira bayareba ko ari ukubarushya, kandi incuti nziza ibasha kubabwira amagambo yo kubaburira, ikagenzerezwa nk’umwanzi. Ibyo byose bikorwa na Satani. Abashyiramo ibibacurika umutima, ubwenge bukamuka, umutima ugahurama. Bagira impamvu ituma ingoyi zo kwitegeka zishyirwa mu ijosi ryo kwifuza ibibi; bategekwa n’irari ribi, kugeza ubwo bitinda cyane, uwo byatsinze bikamugeza mu buhanya n’ububata. Ibi si ibitekerezo by’iby’umuntu yibwira ahubwo ni iby’ukuri. Imana ntiyemera gufatanywa yabuzanije rwose.IZI2 19.2

    Uwiteka yategetse Abisirayeli ba kera ko badakwiriye gushyingirana n’amahanga asenga ibigirwamana, abihanangiriza agira ati: “Kandi ntuzashyingirane na bo, ngo umukobwa wawe umushyingire umuhungu wabo, n’umukobwa wabo ngo umusabire umuhungu wawe.” Imana yatanze impamvu. Ubwenge bw’Imana bureba amaherezo ya bene uko gushyingirana, buravuga buti: “Kuko bahindura umuhungu wawe,IZI2 19.3

    ntayoborwe nanjye, ahubwo agakorera izindi mana; ibyo bigatuma wikongereza uburakari bw’Uwiteka, akakurimbura vuba. “Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka Imana ikagutoranyiriza mu mahanga yose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye.”IZI2 19.4

    Mu Isezerano Rishya hari amategeko nk’ayo abuza Abakristo gushyingirana n’abantu batubaha Imana. Mu rwandiko wa mbere intumwa Pawulo yandikiye Abakorinto batizera aravuga ati: “Umugore ahambirwa ku mugabo we akiriho; ariko iyo umugabo apfuye, nta kimubuza gucyurwa n’uwo ashaka; icyakora iyo ari mu Mwami wacu.” Arongera kandi yandika mu rwandiko rwa kabiri at: “Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye: mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite? Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali; cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki? Mbese urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo bisengwa, ko turi umsengero rw’Imana rwahuza rute urusengero rw’Imana ihoraho? Nk’uko Imana yabivuze iti: ‘Nzatura muri bo ngendere muri bo; nzaba Imana yabo nabo bazaba ubwoko bwanjye.’ Nuko muve hagati ya ba bandi, mwitandukanye, ni ko Uwiteka avuga, kandi ntimugakore ku kintu gihumanye; nanjye nzabakira. Kandi nzababera So, namwe muzambera abahungu n’abakobwa;’ Ni ko Uwiteka ushobora byose avuga.”IZI2 20.1

    Ntabwo ubwoko bw’Imana bukwiriye guhangara gukora icyabuzanyijwe. Gushyingiranywa k’uwizera n’utizera kwabuzanyijwe n’Imana. Ariko kenshi cyane umutima utahindutse wikurikirira ibyo wishakiye, maze ubwo bukwe butemewe n’Imana bugacyuzwa. Ku mpamvu z’ibyo, abagabo n’abagore benshi nta byiringiro bafite, kandi nta Mana bafite ku isi. Irari ryabo ryo kwifuza gukora ibyiza rirapfa; maze ibyo bikabakanangirira mu ngoyi z’ikigoyi cya Satani. Abategekwa n’irari no kubenguka bazasarura umusaruro usharira muri ubu bugingo, kandi amaherezo y’ingeso zabo azaba kubura ubugingo bwabo.IZI2 20.2

    Abatura yuko bakurikiza iby’ukuri bakandagirisha iby’Imana ishaka gushyingirwa abatizera; babura ubuntu bwayo maze kwihana kukabasharirira. Utizera abasha kugira ingeso nziza cyane, ariko kuko aba atemeye ibyo Imana ishaka kandi agahinyura agakiza gakomeye kangana gatyo, ni impamvu ihagije yo gutuma bene uko gufatanywa kutabaho. Ingeso z’utizera zibasha gusa n’iza wa muhungu w’umusore Yesu yabwiye ati:“Ushigaje kimwe”; ngicyo igikenewe gusa.IZI2 20.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents