Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubushobozi bw’umutegarugori bwo gukora ibyiza

    Umutegarugori ashobora kuba afite icyubahiro gike; ariko icyitegererezo cye hamwe n’icy’umugabo we bishobora guhoraho. Imbaraga y’umutegarugori yo gukora ibyiza ikurikiye iy’Imana kandi ifite ubushobozi ku isi.IZI2 52.1

    Umubyeyi w’Umukristokazi azajya ahora ari maso agenzure akaga kagota abana be. Azajya arinda umutima we ube uboneye kandi wera; azajya ategekesha umutima we n’ingeso ze Ijambo ry’Imana kandi azajya asohoza inshingano ze akiranutse, agire imibereho isumba ibishuko by’amanjwe bizajya bimutera iminsi yose. Abana bazi kureba vuba, bakamenya uwihangana, bakamenya gutandukanya ijwi rivuganye urukundo n’iry’uburakari, n’iryo gutegekana ubukana, ari byo byumisha urukundo rushyitse n’impuhwe mu mitima y’abana. Umubyeyi w’Umukristokazi ntazajya yirukanisha abana be kuvuga amagambo akarishye no kutagira impuhwe.IZI2 52.2

    Bategarugori, nimukanguke kugira ngo imigenzereze yanyu n’icyitegererezo cyanyu bihindure ingeso n’imibereho by’abana banyu, kandi ku by’inshingano yanyu mugire ubwenge butunganye n’ingeso ziboneye, zirabagiranisha ukuri n’ubwiza.IZI2 52.3

    Abagabo benshi cyane n’abana batagira icyo babona kinezeza mu rugo, bahora bahura n’ibitutsi no kwivovota, bashakira ihumure n’ibiganiro ahandi hatari imuhira, bakajya mu mayira cyangwa ku mihanda cyangwa ahandi hakorerwa ibintu bidakwiriye byo kwinezeza. Umubyeyi w’abana uhora uhugiye ku mirimo y’urugo, akenshi ntiyita ku bintu bito akwiriye gukora kugira ngo urugo rubere umugabo we n’abana be ahantu h’umunezero, nubwo yakwirengagiza imiruho ye n’amagorwa ye igihe bamureba. Mu gihe ahugiye mu gutegura ibyokurya n’ibyo kwambarwa, umugabo we n’abana be baba binjira kandi basohoka nk’abashyitsi.IZI2 52.4

    Niba abategarugori biyambarira uko babonye bitagira gahunda mu gihe bari imuhira, baba bigisha abana babo gukurikiza inzira yabo y’umwanda. Ababyeyi benshi b’abagore batekereza yuko umwambaro umo ari wo wose uhagije kwambarira imuhira, nubwo waba ari umwanda cyane kandi ari incabari. Ariko bidatinze abo mu ngo zabo baba batakibumva. Abana bagereranya imyambaro ya nyina n’iy’abandi bambaye neza, maze icyubahiro bari bamufitiye kigabanuka.Umugore nyakuri w’umutegarugori azajya akorana imirimo ye icyubahiro n’umunezero, atazirikana yuko kuyikoresha amaboko ye bimugabanurira agaciro mu gihe akora igikwiriye gukorwa cyose muri gahunda gikorerwa urugo.IZI2 52.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents