Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igitabo kiruta ibindi byose

    Kamere y’iby’idini ry’umuntu ihora igaragazwa n’uko igitabo umuntu ahisemo gusoma kimeze muri icyo gihe. Kugira ngo abasore bagire ubwenge buzima n’ingeso z’ukuri z’idini, bakwiriye kubaho basabanye n’Imana mu Ijambo ryayo. Bibiliya yerekana inzira y’agakiza kabonerwa muri Kristo, ni yo muyobozi wacu utugeza ku bugingo bwo hejuru burushijeho kuba bwiza. Irimo ibitekerezo by’ibyabaye, n’ibitekerezo by’imibereho y’abantu binejeje cyane kandi bigira icyo byigisha. kuruta ibindi byigeze kwandikwa byose. Abafite ubwenge butayobejwe no gusoma ibitekerezo by’ibihimbano bazasanga Bibiliya ari igitabo giteye ubwuzu kuruta ibindi bitabo byose.IZI2 87.3

    Bibiliya ni igitabo kiruta ibindi byose. Niba ukunda Ijambo ry’Imana, ukarisesengura uko ubonye umwanya kugira ngo wironkere ubutunzi bwayo bwinshi, kandi ngo ube ufite ibigukwiriye ngo ukore imirimo myiza yose, ubwo ni bwo ubasha kwiyemeza neza yuko Yesu ari we ukwikururira. Ariko gupfa gusoma Ibyanditswe, udashaka gusobanukirwa n’ibyo Kristo yigishije kugira ngo ubisohoze, ibyo ntabwo bihagije. Mu Ijambo ry’Imana harimo ubutunzi bushobora kubonwa n’umuntu ucukura yimbitse cyane mu rwobo rucukurwamo ukuri.IZI2 88.1

    Umutima wa kamere y’umubiri wanga iby’ukuri; ariko umutima wahindutse ugira guhinduka gutangaje. Igitabo cyahoze ari kibi kuko cyahishuraga iby’ukuri cyahamyaga umunyabyaha, noneho gihinduka ibyokurya by’umutima, n’umunezero n’ihumure by’ubugingo. Zuba ryo gukiranuka amurikira impapuro z’Ibyanditswe Byera, maze Umwuka Wera akazivugiramo abwira umutima.IZI2 88.2

    Abakundaga gusoma ibitagira umumaro bose ni bahugukire noneho ijambo ry’ukuri ry’ubuhanuzi. Nimufate Bibiliya zanyu, maze mutangire gusomana ubwuzu ibitekerezo byera byo mu Isezerano rya Kera n’Irishya. Uko uzajya urushaho kwiga Bibiliya yawe kenshi kandi ukarushaho kugira umwete ni ko izarushaho kukubera nziza, kandi ni ko uzagira urukundo ruke rwo gusoma ibitagira umumaro. Nimuhambirire icyo gitabo cyiza ku mitima yanyu kizababera incuti n’Umuyobo. 8 MYP 273, 274IZI2 88.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents