Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Iminsi yo kuvuka: Igihe cyo guhimbaza Imana

    Ku mari Umuyuda yagaba yarazigamye, igihe umwana yabaga yavutse bakuragamo ituro ryo gutura Imana, nk’uko yabitegetse. Ubu tubona ababyeyi bihatira gushaka impano zo guha abana babo ku munsi wo kuvuka kwabo, ibyo babikorera kubahiriza umwana, nkaho icyubahiro gikwiriye umuntu. Ibyo Satani yabibonyemo iye nzira; yayobeje ubwenge bwabo n’impano abyerekeza ku bantu; uko ni ko intekerezo z’abana ziba izo kwihugiraho, nk’aho ari bo bakwiriye guhabwa izo mpano.IZI2 71.5

    Mu gihe cy’umunsi wo kuvuka, abana bakwiriye kwigishwa yuko bakwiriye gushimira Imana ineza y’urukundo rwayo kuko yarinze ubugingo bwabo ikabageza mu wundi mwaka. Uko ni ko ibyigisho by’ingenzi bishobora kwigishwa. Dukwiriye gushimira Utanga imigisha yose, ubugingo, amagara mazima, ibyokurya n’imyambaro, kandi cyane cyane tukamushimira ibyiringiro yaduhaye by’ubugingo buhoraho. Imana ikwiriye guhabwa impano ziyikwiriye kandi tugatura amaturo y’ishimwe kuri nyir’ubuntu waduhaye ibyo dufite byose. Impano zitangwa ku munsi wo kuvuka zishimirwa cyane n’ijuru.IZI2 72.1

    Mujye mubigisha kwibuka imibereho yabo y’umwaka ushize, bazirikane ko banezezwa no kubona raporo y’ibyo bakoze uko biri mu bitabo byo mu ijuru. Mubatere umwete wo kwibaza cyane yuko ingeso zabo, n’ibyo bavuga n’ibyo bakora binezeza Imana. Mbese bahirimbanira gutuma ubugingo bwabo burushaho gusa n’ubwa Yesu, buba bwiza kandi bunezeza imbere y’Imana? Mubigishe kumenya Umwami n’inzira ze, n’amategeko ye.IZI2 72.2

    Nabwiye ab’urugo rwanjye n’incuti zanjye yuko ntashaka ko hagira n’umwe umpa impano y’umunsi wo kuvuka cyangwa iy’umunsi wa Noheli, ahubwo ko byanshimisha bazishyize mu bubiko bw’Uwiteka, kugira ngo zizakoreshwe umurimo wo guhanga amatorero. 1 AH 472-476.IZI2 72.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents