Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Satani ashaka gucogoza kwitegeka

    Satani ashaka gusubiza hasi umgero rwo kwera no gucogoza kwitegeka kw’abashyingiranwe, kuko azi yuko igihe irari ribi ribategeka, imbaraga zo kwera zigabanuka maze ntibabe bacyitaye ku gukura mu by’umwuka. Azi kandi yuko nibategekwa n’iruba rya kinyamaswa, imbaraga zabo z’umutima zizacogora, maze ntabe akirushwa n’ibyo gukura kwabo mu by’umwuka. Kandi azi ko nta buryo burenze ubwo bwo gushyira ikimenyetso ku rubyaro rwabo maze agahindura imico yabo vuba kuruta uko ahindura imico y’ababyeyi babo.IZI2 38.2

    Bagabo n’abagore, hariho umunsi muzamenya irari icyo ari cyo n’amaherezo yo kunezezwa na ryo: Irari ribi ryabaye ingeso ribasha kuboneka mu bashyingiranwe n’abatashyingiranwe.IZI2 38.3

    Amaherezo yo kwanga kwimika irari ni ayahe? Icyumba kirarwamo, aho abamarayika b'Imana bakwiriye gutegeka, handurishwa ingeso zanduye. Kandi kuko ingeso za kinyamaswa zikojeje isoni ari zo zitegeka, imibiri irangirika, ingeso mbi zikabyara indwara mbi. Nuko icyo Imana yatangiye kuba umugisha kigahinduka umuvumo.IZI2 38.4

    Imibonano y’abashakanye ishayishije izamaraho urukundo rwo gusenga Imana, bizatuma imbaraga zo mu bwonko zitunga umubiri zigabanuka, kandi cyane cyane bizatera umubiri kunanirwa. Nta mugore ukwiriye gufasha umugabo we muri uyu murimo wo kwirimbura. Umugore namurikirwa n’umucyo kandi akaba akunda umugabo we ntabwo azabikora.IZI2 39.1

    Uko ingeso za kinyamaswa zo gukunda kwinezeza zirushaho kugwira, ni nako zirushaho kugira imbaraga, kandi ni nako zirushaho cyane kurwanira kwinezeza. Nimureke abagabo n’abagore bubaha Imana bakangukire gusohoza inshingano yabo. Abenshi biyita Abakristo barembejwe n’indwara yo kugwa ikinya mu mitsi yumva no mu bwonko bitewe no kutirinda kwabo muri ubu buryo.IZI2 39.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents