Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Akaga ko gusoma ibitekerezo bisamaza

    “Abana bacu bazasoma iki?” Iki ni ikibazo gikomeye gikwiriye gusubirishwa igisubizo gikomeye. Birambabaza iyo mbonye ab’ingo bubahiriza Isabato bafite ibinyamakuru n’amagazeti arimo ibitekerezo bitagira icyiza bisiga mu bwenge bw’abana n’abasore. Nitegereje abafite irari ry’ibitekerezo by’ibinyoma bimenyereje batyo. Bagize amahirwe yo kumva iby’ukuri, bamenye neza impamvu zo kwizera kwacu; ariko barakuze bageze ku myaka ishyitse bareka kubaha Imana k’ukuri no gukora ibyiza.IZI2 86.4

    Abasomyi b’ibitekerezo by’amanjwe by’ibihimbano bahinduka abadakwiriye inshingano z’imibereho ikwiriye. Bibera mu isi y’ibihimbano. Nitegereje abana bemerewe kugira akamenyero ko gusoma bene ibyo bitekerezo. Ari iwabo imuhira, cyangwa ahandi ntibaba bafite amahoro, basa n’abasinziriye, batabasha kugira icyo baganira kitari ibintu bisanzwe. Ibitekerezo by’idini n’ibiganiro byayo byari invaduka rwose mu bwenge bwabo. Kuko barereshejwe kugira irari ry'ibitekerezo biteye ubwoba, iranri ry’iby’ubwenge ryarahindutse, maze bituma ubwenge butanyurwa keretse bugaburiwe ibyokurya bigirira amagara nabi. Nta rindi zina nabona nkwiriye abishimira bene uko gusoma rirenze kubita abasindishabwenge. Ingeso zo kutirinda mu byo gusoma zifite icyo zitwara ubwonko zimeze nk’uko ingeso zo kutirinda mu byokurya no mu kunywa zifite icyo zitwara umubiri. 6 CT 132-135;IZI2 87.1

    Bamwe bataremera ukuri ko muri iki gihe bari baramenyereye gusoma ibitabo by’ibitekerezo, bamaze gufatanya n’itorero bagira umuhati wo kunesha iyo ngeso. Bene abo kubaha ibyo basoma bihwanye n’ibyo baretse bihwanye no guha umusinzi ibisindisha. Bahora bishyira ibishuko, bidatinze bakabura uburyohe mu gusoma ibikomeye. Ntibaterwa ubwuzu no kwiga Bibiliya. Imbaraga yabo y’ubutungane irazongwa. Icyaha kikagaragara ko ari kibi buhoro buhoro. Bikagaragara yuko gukiranirwa byiyongera, no kwanga inshingano zikwiriye mu mibereho bigakura. Iyo ubwenge bumaze kuyobywa, buba bwiteguye gusoma igitabo cyose gitera ugisomye ibitekerezo bibi. Uko ni ko inzira yugururwa, Satani akigarurira umutima burundu. 77T 203;IZI2 87.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents