Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kuruhuka bisesuye no kwinezeza

    Abasore bose bakwiriye kwibuka yuko bazabazwa uko bakoresheje amahirwe bagize yatuma bakoresha igihe cyabo n’ubushobozi bwabo. Bashobora kubaza bati: “Mbese ntidukwiriye kugira ibihe byo kwinezeza cyangwa ibiruhuko? Mbese twahora dukora, dukora, tugakora ubudahinduranya?” 14 CT 337;IZI2 78.2

    Guhinduranya igihe gito imirimo y’umubiri yananije imbaraga cyane byaba byiza, kugira ngo bongere babone uko baza kuyikora, bashyizeho umwete wo kuyitunganya cyane biruseho. Ariko kuruhuka bisesuye ntabwo ari ngombwa, nubwo baba bibwira yuko amaherezo yabyo yaba meza ukurikije uko imbaraga zabo z’umubiri zimeze. Ntibakwiriye gukinisha ibihe byabo by’igiciro cyinshi, nubwo baba bananijwe n’umurimo w’ubwoko bumwe. Wenda bashaka gukora ikindi kitabananije cyane, ariko kikaba cyabera nyina na bashiki babo umugisha. Baramutse bikuyeho kwibabarira bakemera kwikorera imitwaro iremereye ari yo bakwiriye kwikorera, ubwo ni bwo babona ibikino bikomotse ku mpamvu nyakuri maze bikabazanira umunezero nyakuri, kandi rero igihe cyabo ntikizaba cyapfuye ubusa cyangwa se cyakoreshejwe mu byo kwinezeza. Umwanya wabo uba ukoreshejwe ku bigize akamaro, bitewe no guhinduranya, baba bacunguye igihe kandi rero umwanya wose uba ugize uwo ugiriye akamaro. 15 3T 223;IZI2 78.3

    Abenshi bavuga yuko kurinda umubiri neza biterwa no kwinezeza mu bikino. Ni iby’ukuri koko, hakwiriye kubaho guhinduranya kugira ngo umubiri ubone uko ukuza amajyambere cyane, kuko ubwenge n’umubiri bisubizwamo imbaraga kandi bigakomezwa no guhinduranya; ariko ibyo ntibiboneshwa kwinezeza mu bupfapfa ngo umusore yirengagize imirimo ikwiriye gukorwa ya buri munsi. 16 AH 508;IZI2 78.4

    Ahantu henshi hateye akaga cyane hashakirwa umunezero ni mu nzu yo gukiniramo. Mu kigwi cy’aho habaye ishuri ryo kwigiramo kubonera no kwera, nk’uko bivugwa kenshi cyane, ahubwo ni ahantu ho gukorera ibyaha bibi. Ingeso z’ubusambanyi n’irari ry’ibyaha bikururwa kandi bigaterwa imbaraga n’ibyo birori. Indirimbo mbi, gukoresha amaboko ibimenyetso by’ubusambanyi, imvugo, n’ingiro y’ibintu byonona ibitekerezo bigasubiza hasi ingeso nziza.IZI2 78.5

    Umusore wese ujya aho berekanira ibyo, bizatera ingeso ze kononekara. Nta kintu kiri mu gihugu cyacu gifite imbaraga cyane zo kuroga ibitekerezo, no konona ibishakwa n’idini, no gucubya uburyohe bw’umunezero utuje n’ingeso y’imibereho yirinda ibisindisha, cyaruta kwinezeresha ibikino byo mu nzu ikinirwamo. Gukunda ibyo ureba kuriyongera ukabyifuza cyane nk’uko irari ry’ibinyobwa by’uburozi bigwizwa no kubikoresha. Inzira y’amahoro gusa, ni ukwitandukanya no kujya mu nzu ikinirwamo, n’ibibuga bikinirwamo n’ahandi hose habarizwa ibyo kwinezeza. 17 CT 334, 335;IZI2 79.1

    Kwiyerekera imbere y’Imana kwa Dawidi agaragaza umunezero yiyorojeje kwavuzwe n’abakunda kwinezeza batsindishiriza imbyino zo muri iki gihe. ariko ibyo si ibyo kujyamo impaka. Kubyina ko muri iyi minsi yacu kugendana n’ubupfapfa no kurema ibirori byo kwinezeza byo mu gicuku. Amagara mazima n’ingeso nziza bikamarwaho no kwinezeza. Abajya mu mbyino z’abagabo hamwe n’abagore ntibatekereza Imana ngo bayubahe; aho bateraniye nta masengesho cyangwa indirimbo zo guhimbaza zihumvikana. Icyo kigeragezo kirakomeye. Ibikino byo kwinezeza bieogoza umuntu ntabe agikunda ibyera kandi bikagabanura umunezero wo gukorera Imana, ntibikwiriye gushakwa n’Abakristo. Indirimbo no kwiyereka (imbyino) bitewe n’umunezero wo guhimbaza Imana igihe bimuraga isanduku y’isezerano ntibyari bifite ishusho na ntoya cyane yo gusa n’ibikino byo kwiyereka ko muri iki gihe. Dawidi yabikoze ashaka kwibuka Imana kandi yashyize hejuru izina ryayo ryera. Imbyino z’ubu ahubwo ni inama ya Satani ngo yibagize abantu Imana kandi be kuyubaha. 18 PP 707;IZI2 79.2

    Ubusanzwe abasore bifashe nkaho igihe cy’agaciro kenshi, igihe cy’imbabazi tugifite, ari igihe cyo kwiruhukira, no kwibera mu isi binezeresha ibikino by’urwenya byo hirya no hino. Satani yashyizeho umwete mwinshi wo kubatera gushakira umunezero mu bikino byo mu isi kandi ngo bikirishe kwerekana yuko ibyo bikino ntacyo byangije, ko ari byiza ndetse ko bifitiye ubuzima akamaro. 19 IT 501;IZI2 79.3

    Abenshi bagira ishyushyu ryo kugira umugabane mu b’isi, bakiyandurisha kwinezeresha ibikino Ijambo ry’Imana ribuzanya. Uko ni ko bitandukanya n’Imana bakishyira mu bakunda umunezero wo mu isi. Ibyaha byarimbuye abariho mbere y’umwuzure n’imidugudu yo mu kibaya biracyariho n’ubu. Ntibiri mu bihugu by’abapagani gusa, si mu bantu biyita Abakristo gusa, ahubwo biri muri bamwe bavuga yuko bategereje kugaruka kw’Umwana w’umuntu. Iyaba Imana yashyiraga ibyo byaha imbere yawe nk’uko bigaragara imbere yayo, wakorwa n’isoni kandi ukagira ubwoba. 20 5T 218;IZI2 80.1

    Kurarikira gusamara no kujya mu birori byo kwinezererwa ni igishuko n’umutego ku bwoko bw’Imana, cyane cyane ku basore. Satani ahora yiteguye ibintu byo gukurura ubwenge kugira ngo bwe kwita ku mwiteguro w’ibintu bizaboneka mu gihe kigiye kuza. Akoresha abakunda ibinezeza byo mu isi ngo babe ari bo bakomeza gutera abantu gusamara, bakururira abatitonda gufatanya na bo umunezero wo mu isi. Hariho ibyo berekana, n’ibyigisho n’ibirori by’uburyo bwinshi cyane bigambinwe gutera abantu gukunda isi; nuko bahurira n’ab’isi muri ibyo, kwizera kukagabanuka,IZI2 80.2

    Umuntu wishakira ibimunezeza si uw’Imana, si umuyoboke wayo. Abiyanze basa, ni abafite imibereho yanga ibisindisha, yicisha bugufi, kandi yera ni bo bayoboke nyakuri ba Yesu. Kandi bene abo ntibashobora kwishimira ibiganiro by’amanjwe bitagira umumaro by’ukunda isi. 21 CT 325 328;IZI2 80.3

    Niba uri uwa Kristo by’ukuri, uzagira ibihe byo kumuhamya. Uzararikirwa kujya aho bakinira, maze abe ari bwo uzaba ubonye umwanya wo guhamya Umwami wawe. Niba uri umunyakuri wa Kristo, noneho ntuzashake urwitwazo rwo kutajyayo, ahubwo uzavuga weruye kandi ufite ikinyabupfura yuko uri umwana w’Imana, kandi yuko umutima wawe utagukundira ko uba ahantu haba na rimwe utabasha kurarikira Umwami wawe kuhaba. 22 AH 5191IZI2 80.4

    Hagati y’urugaga rw’abayoboke ba Kristo bateraniye gukina ibikino byo kugarura ubuyanja bya Gikristo n’inteko y’ab’isi bateraniye kugira ibirori byo kwinezeza haba itandukaniro rinini. Mu kigwi cyo gusenga no kuvuga ibya Kristo n’ibyera, uzumva mu minwa y’ab’isi havamo igitwenge cy’ubukubaganyi n’ibiganiro by’amanjwe. Umugambi wabo ni ukugira igihe cyiza cyo kunezerwa kwa bose. Umunezero wabo utangira mu bupfapfa kandi ukarangirira mu bitagira umumaro. 23 AH 512IZI2 81.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents