Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kurenza urugero byonona ubugorozi w'iby'umuze muke

    Igihe abantu bamwe bacu bagambiriye kwigomwa ibyokurya bidakwiriye, birengagiza kwigaburira ibikwiriye bibasha gutunga umubiri. Abarenza urugero mu by’ubugorozi bw’iby’umuze muke bari mu kaga ko gushyira ibyokurya bibishye ku masahani, bakabibishya cyane bituma biba bitanejeje. Ibyokurya bikwiriye gutegurwa mu buryo butuma biryoha kandi bigirira umubiri akamaro. Ntibikwiriye kwamburwa ibyo umubiri ushaka. Nkoresha umunyu, kandi nabikoze kenshi, kuko umunyu mu kigwi cyo kugira icyo utwara, ari mwiza ku maraso. Imboga zikwiriye kuryoheshwa amata make cyangwa urukoko, cyangwa ikindi kintu kimeze nka byo. Ubwo hatanzwe imiburo yerekeye ku kaga k’indwara zandurirwa mu mavuta y’inka, n’ibibi bituruka ku gukoresha amagi ku bana, ntidukwiriye gutekereza ko ari ubugizi bwa nabi gukoresha amagi y’inkoko zirindwa neza kandi zikagaburirwa mu buryo bukwiriye. Mu magi harimo imbaraga zibasha kuba imiti yo gukingira ubumara bumwe na bumwe.IZI2 178.1

    Bamwe bibujije kunywa amata, kurya amagi n’amavuta y’inka, bananirwa kugaburira umubiri ibyokurya bikwiriye, nuko ingaruka yabyo iba kugira intege nke no kunanirwa gukora. Uko ni ko ubugorozi bw’iby’umuze muke bivugwa nabi. Umurimo twagerageje kubaka mu buryo bukomeye watewe imivurungano n’ibintu by’inzaduka Imana idashaka, maze imbaraga z’itorero ziraremara. Ariko Imana izadutabara iturinde ibyaturuka kuri iyo migambi ikabije. Ubutumwa bukwiriye gufatanyiriza hamwe abantu bacumuye, ni uguhuriza abakire n’abakene ku birenge bya Yesu.IZI2 178.2

    Hariho igihe kizaza ubwo tuzaba dukwiriye kureka ibintu bimwe mu byokurya dukoresha, nk’amata n’urukoko n’amagi; ariko ntidukwiriye kwizanira guhagarika umutima bitewe no kubikora igihe kitaragera, no gukabya mu gihe tugira ibyo twibuza. Mube muretse kugeza ubwo bizaba, kandi Uwiteka arategura inzira yabyo. Abashaka kugira amajyambere mu byo kwamamaza ibyigisho by’ubugorozi bw’iby’umuze muke bakwiriye kugira Ijambo ry’Imana umuyobozi n’umujyanama wabo. Abigisha b’ibyigisho by’ubugorozi bw’iby’iby’umuze muke nibakora ibyo ni ho bazabasha guhagarara bashikamye. Nimutyo twe kuzahemukira ubugorozi bw’iby’umuze muke tubikoresheje kunanirwa gukoresha ibyokurya biryoshye mu cyimbo cy’ibyokurya byangiza twamaze kureka. Muramenye ntimuzahe urwaho irari ry’ibikangura umubiri. Mujye murya ibyokurya bisanzwe, byoroheje, bikwiriye umubiri, kandi mujye muhora mushimira Imana ihirwe ry’ubugorozi bw’iby’umuze muke. Mujye muba abanyakuri n’abakiranutsi mu bintu byose, amaherezo muzanesha bihimbaje.IZI2 178.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents