Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 39: AKAMARO K’ISUKU

    Kugira ngo tugire amagara mazima, dukwiriye kugira amaraso meza; kuko amaraso ari yo bugingo. Asana ahasenyutse, kandi akagaburira umubiri. Iyo amaraso ababuriwe ibyokurya byiza kandi iyo yejejwe akongerwa imbaraga no kubona umwuka mwiza, aha umugabane wose w’umubiri ubugingo n’imbaraga. Amaraso n’agenda mu mubiri mu buryo butunganye biruseho, nibwo uwo murimo uzasohozwa neza biruseho. 1 MH 271,IZI2 153.1

    Kwiyuhagira amazi ni imwe mu nzira zoroshye cyane kandi inejeje kuruta izindi yo gutuma amaraso agenda neza mu mubiri. Kwiyuhagira amazi akonje ni umuti uruta iyindi yose utera imbaraga. Kwiyuhagira amazi ashyushye byasamura utwenge tw’uruhu, maze bigafasha bityo kuvana imyanda mu mubiri. Kwiyuhagira amazi ashyushye cyangwa ay’akazuyaze bigusha neza imitsi yumva kandi bigatuma amaraso agenda mu mubiri ku rugero rutunganye. Imyitozo ngororamubiri yihutisha urugendo rw’amaraso igatuma abonera, ariko ubunebwe butuma amaraso atagenda neza, kandi guhinduka ko muri yo gukenewe kubw’bugingo n’amagara mazima ntikubeho. Uruhu na rwo rubura imbaraga, imyanda ntivanwe mu mubiri nk’uko byari kumera iyo urugendo rw’amaraso rwihutishwa n’imyitozo ngororamubiri y’imbaraga. Uruhu rukarindwa mu buryo burutera kuba rwiza, n’ibihaha bikagaburirwa umwuka mwiza kandi uboneye. 2238’IZI2 153.2

    Ibihaha bikwiriye guhabwa umudendezo uhagije cyane uko bishobotse kose. Ubunini bwabyo buturuka ku gukora; biba bito iyo bihobewe kandi bigafunganywa. Guhora ukora umurimo wicaye, cyangwa se kutagira icyo ukora bizana uburwayi. Iyo umuntu amaze atyo, ntabasha guhumeka umwuka mwinshi. Bidatinze guhumeka umwuka muke biba ingeso, maze ibihaha bikabura imbaraga yatuma bibi bigari.IZI2 153.3

    Uko ni ko umuntu abona umwuka mwiza udahagije. Amaraso agenda buhoro. Imyanda ari yo bumara bukwiriye kuvanwa mu bihaha mu gihe cyo guhumeka ugumamo, maze amaraso akandura. Ibihaha si byo byandura byonyine, ahubwo igifu n’umwijima n’ubwonko na byo birandura. Uruhu rureruruka, ibyokurya bigatinda mu gifu; umutima ukagira intege nke; ubwonko bugacura umwijima; ibitekerezo ntibisobanuke, agahinda kakuzura mu mutima; umubiri wose ugacika intege kandi ukananirwa gukora, cyane cyane ukabasha gufatwa n’indwara vuba.IZI2 153.4

    Ibihaha bihora byivanamo imyanda, kandi bikeneye guhora bibona umwuka mwiza. Umwuka mubi ntutanga ibikwiriye biba mu mwuka mwiza, maze amaraso agaca mu bwonko no mu yindi myanya y’umubiri atongerewe imbaraga. Icyo ni cyo gituma umwuka wo hanze ukwiriye kuboneka mu nzu. Kuba mu byumba by’inzu byegeranye bitagerwamo n’umwuka mwiza, birimo umwuka wanduye, binaniza umubiri wose. cyane cyane bituma umubiri ugira imbeho bitagira impamvu, waba ukubiswe n’akabeho, ugaherako urwara. Kuguma mu nzu itagerwamo n’umwuka ni byo bitera abagore benshi kugira amaraso make mu mubiri no kugira intege nke. Bahora bahumeka hato na hato umwuka bahumetse mbere, kugeza ubwo uhindurwa mubi n’uburozi bwinjiye mu bihaha no mu myenge y’uruhu; maze imyanda ikagaruka mu maraso ityo. 3 MH 272-274;IZI2 154.1

    Abenshi bababazwa n’indwara bitewe n’uko banze kwakira umwuka mwiza nijoro mu mazu yabo. Umwuka mwiza utangirwa ubuntu ni umwe wo mu migisha myinshi cyane tubasha kwishimira. 4 2T 528;IZI2 154.2

    Isuku ni ingenzi cyane ku mubiri no ku bwenge. Imyanda ihora ivanwa mu mubiri, inyuze mu ruhu. Utwenge uduhumbagiza tw’uruhu tuziba vuba, iyo rutagiye rusukurishwa kwiyuhagira iminsi yose, kandi imyanda ikwiriye kunyura mu ruhu ibera indi myanya ivana imyanda mu mubiri umutwaro.IZI2 154.3

    Abantu benshi bakwiriye kubona inyungu iturutse ku kwiyuhagira amazi akonje cyangwa ay’akazuyaze buri munsi, mu gitondo na nimugoroba. Kwiyuhagira kumara imbeho mu kigwi cyo gukonjesha, kuko gutuma amaraso agenda neza, amaraso aza mu ruhu, maze akarushaho kugenda neza kandi ku rugero. Ubwenge n’umubiri byombi byongerwa imbaraga. Imihore irushaho kubasha guhina no guhinuka neza, ubwenge bukarushaho gusobanukirwa. Kwiyuhagira kugusha neza imitsi yumva. Kwiyuhagira gufasha ubura, igifu n’umwijima, kugatera iyo myanya yose imbaraga, kandi kugafasha umurimo wo kugusha neza ibyokurya.IZI2 154.4

    Ni ikintu cy’ingenzi na none ko imyenda igirirwa isuku. Imyenda yambarwa inyunyuza imyanda ivuye mu myenge y’uruhu; iyo idahinduranyijwe hato na hato kandi ngo imeswe, ya myanda na none yongera kunyunyuzwa n’umubiri.IZI2 155.1

    Umwanda w’uburyo bwose utera indwara. Imbuto z’indwara zizana urupfu zibanda mu mwijima, no mu mfuruka zitarebwamo, mu myanda yaboze, ahatose kandi hari uruhumbu n’ibishishwa biboze. Nta cyavu gikwiriye kuba hafi y’inzu, kuko byanduza kandi bikaroga umwuka. Nta kintu cyanduye cyangwa kiboze gikwiriye kwemererwa kuba mu nzu.IZI2 155.2

    Isuku isesuye, umucyo w’izuba mwinshi, kwitondera ibyo kwitungira amagara mu kantu kose ko mu mibereho yo mu rugo, ni ngombwa kugira ngo bikurinde indwara, kandi bitere ababa mu rugo kugira umunezero n’imbaraga. 5 MH 276; IZI2 155.3

    Mujye mwigisha abana yuko Imana itanezezwa no kubabona bafite imyanda ku mubiri kandi bambaye imyambaro icitse. Kwambara imyambaro kuri gahunda kandi ikaba iboneye bizaba inzira imwe yo mu nzira zitera ibitekerezo kubonera no kuba byiza. Cyane cyane ikintu cyose cyegera uruhu rw’umubiri gikwiriye kubonezwa.IZI2 155.4

    Ntabwo ukuri gukoza ikirenge cyako cyiza mu nzira irimo imyanda cyangwa yanduye. Uwahoraga yitaye ku Bisirayeli kugira ngo bagire ingeso z’isuku ntazakundira umwanda w’uburyo bwose ko uba mu ngo z’ubwoko bwe muri iki gihe, Imana yanga umwanda w’uburyo ubwo ari bwo bwose.IZI2 155.5

    Imyanda, kwirengagiza imfuruka zo mu nzu, byazatuma umuntu ageza aho yirengagiza n’imfuruka z’umutima. Ijuru riraboneye kandi rirera, kandi abazanyura mu marembo y’ururembo rw’Imana bakwiriye kugirira mu isi isuku y’imbere n’iy’inyuma. 6MLT 129.IZI2 155.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents