Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gusoma konona ubwenge uko ari ko

    Kubw’ibitabo byinshi bihora byoherezwa biva mu icapiro, abasaza n’abasore bagira ingeso yo gusoma bafite ubwira kandi bagasoma ibyo hejuru gusa, maze ubwenge bukabura imbaraga yabwo yo gutekereza ibigize umumaro. Ikindi kandi, ibinyamakuru n’ibitabo byinshi bimeze nk’ibikeri byo mu Misiri byuzuye mu gihugu, si uko ntacyo bimaze gusa, bikaba bitagize icyo byungura, ahubwo biranduye kandi byangiza umutima. Amaherezo yabyo si ukwangiza ubwenge gusa, ahubwo byonona kandi byica umutima. 3 Ed. 189, 190;IZI2 85.5

    Mu by’abana n’abasore bigishwa, umwanya munini uhabwa ibitekerezo bitari iby’ukuri, birimo ibinyoma n’ibitekerezo by’ibihimbano. Ibitabo bimeze bityo ni byo bikoreshwa mu mashuri kandi biri mu ngo nyinshi. Ababyeyi b’Abakristo bashobora bate kwemerera abana babo gukoresha ibitabo byuzuye amagambo y’ibinyoma? Igihe abana babajije ubusobanuro bw’ibitekerezo binyuranye cyane n’iby’ababyeyi babo bigisha, icyo basubizwa ni uko ibyo bitekerezo atari ukuri; nyamara ibyo ntibikuraho ingaruka mbi iturutse ku kubikoresha. Ibitekerezo byo muri ibyo bitabo biyobya abana. Byerekana imibereho mu buryo bw’ibinyoma. bigatera ubushake bwo kwemera ibinyoma.IZI2 86.1

    Ntabwo ibitabo birimo amagambo ahindura iby'ukuri bikwiriye gushyirwa mu maboko y'abana n’abasore. Mu byerekeye kujijurwa. abana bacu ntibakwiriye kugira inama bahabwa zibasha kuba imbuto z’icyaha. 4 CT 384, 385, 385; CT 135,136 ;IZI2 86.2

    Ahandi akaga gakomoka dukwiriye guhora twirinda ni ugusoma ibitabo byanditswe n’abatari Abakristo. Bene iyo mirimo iyoborwa n’umwanzi w’iby’ukuri, kandi nta n’umwe wabisoma ngo abure gushyira umutima we mu byago. Ni iby’ukuri yuko abo byamaze guhindura hanyuma bakira; ariko abamaze gukururwa n’ibibi byabyo, baba bishyize mu butware bwa Satani, maze akabagira abe rwose. Igihe bararikira ibishuko bye kubazaho, nta bwenge baba bafite bwo kubisobanukirwa cyangwa imbaraga zo kubitsinda. Imbaraga ireshya kandi iroga, no kutizera no gukiranirwa byibohera ku bwenge bwabo.IZI2 86.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents