Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Uruhare rwa Bibiliya mu burezi bwa Gikristo

    Mu bikoresho byo kwigisha ubwenge, Bibiliya ni yo ngirakamaro kuruta ikindi gitabo icyo ari cyo cyose, cyangwa ibindi bitabo byose bifatanyirijwe hamwe. Gukomera k’umugambi wayo, koroshya kw’icyubahiro kw’amagambo yayo, ubwiza bw’ibyitegererezo byayo, bibyutsa kandi bishyira hejuru ibitekerezo kurusha ikindi icyo ari cyo cyose. Nta kindi cyigisho gishobora gutanga imbaraga y’ubwenge nk’umuhati wo gusobanukirwa cyane n’iby’ukuri bw’ibyahishuwe. Iyo ubwenge bumaze kwakira ibitekerezo by’Uhoraho, buraguka bukagira imbaraga.IZI2 138.1

    Bibiliya ni yo ifite imbaraga ziruseho zo gukuza amajyambere ya kamere y’umwuka. Umuntu yaremewe kugirana ubucuti n’Imana, muri ubwo bucuti honyine ni ho ashobora kubonera ubugingo nyakuri no gukuza amajyambere. Yaremewe kubonera umunezero mwinshi cyane mu Mana, nta handi yabonera ibishobora kumara irari ryinshi ry’umutima, ngo yimare inzara n’inyota by’umutima. Uwiga Ijambo ry’Imana akiranutse kandi afite umutima wemera kwigishwa, agashakashaka gusobanukirwa n’iby’ukuri byaryo, azamenya cyane nyiraryo; kandi nta kizamubuza kujya mbere, keretse aramutse yitengushye. 26 Hd 124, 125;IZI2 138.2

    Imirongo y’ingenzi y’Ibyanditswe Byera ikwiriye gufatwa mu mutwe, ntibigirirwe ko ari umurimo ahubwo bikagirirwa ko ari ihirwe. Nubwo bwa mbere kuyibuka byakurushya ariko hanyuma byakoroshywa no kubyimenyereza, ukanezezwa n’uko ubitse ubutunzi bw’Ijambo ry’ukuri. Nuko rero imico izazahamya ubufasha bukomeye bwazanye gukura mu by’umwuka. 27 CT 137. 138;IZI2 138.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents