Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imico v ‘uni wigisha tv ‘ishuri

    Nimwishakire umugabo wo kubabera umukuru w’ishuri, umugabo ufite imbaraga z’ umubiri zizamubashisha gukora umurimo wo kuba umurezi; umugabo ukwiriye kwigisha ingeso zo kugira gahunda, isuku n’umwete. Nimukore umurimo wose muwurangize ku cyo mutangiye gukora cyose. Niba muri abakiranutsi mu byo kwigisha ibyigisho rusange, abenshi mu bigishwa banyu bashobora gukora umurimo wo kugurisha ibitabo, bakaba n’ababwirizabutumwa. Ntidukwiriye kwiyumvamo yuko abakozi bose bagomba kugira ubwenge bwinshi. 18 CT 213,214;IZI2 136.1

    Mu byo gutoranya abigisha, dukwiriye kwitonda cyane, tukamenya yuko icyo ari ikintu cy’icyubahiro nko gutora abantu bo gukora umurimo w’ubugabura. Abantu b’abanyabwenge bashobora kugenzura ingeso, ni bo bakwiriye gutorwa; kuko iyo ari impano iruta izindi ikenewe mu kwigisha no gutunganya ubwenge bw’abasore, no gukomeza neza imirimo ikwiriye gukorwa n’abigisha mu mashuri y’itorero. Ntimugashyire mu bana abasore, cyangwa abigishwa batamenyereye badafite ubwenge bwo gukoresha; kuko umurimo wabo uzana umuvurungano. 19 CT 174,175;IZI2 136.2

    Ntihakagire umwigisha ukoreshwa, keretse mufite ubuhamya bugaragazwa n’ibigeragezo n’ibishuko, by’uko akunda Imana kandi atinya kuyicumuraho. Niba abigisha bigishwa n’Imana, niba ibyigisho byabo byigirwa buri munsi mu ishuri rya Kristo, bazakora umurimo wa Kristo. Bazayobora abantu babakurure bafatanyije na Kristo; kuko umwana n’umusore wese bafite agaciro gakomeye. 20 FH 260;IZI2 136.3

    Imico n’imigirire by’umwigisha bikwiriye kuzirikanwa ko ari iby’agaciro gakomeye biruseho kuruta ubwenge bwe bwo mu bitabo. Kugira ngo akoreshe ubwenge buboneye, akwiriye kwitegeka bisesuye, kandi umutima we ukwiriye gusabwa n’urukundo rwinshi akunda abigishwa be, rukagaragara ku ndoro ye, ku magambo ye no mu mirimo ye. 21 FH 19;IZI2 136.4

    Umwigisha akwiriye guhora yiyobora ari n’Umukristo w’umugwaneza. Akwiriye kuba incuti n’umujyanama w’abigishwa be. Iyaba abantu bacu, abigisha, abapasitoro n’Abakristo n’abatabazi bari bafite umutima w’ubupfura bwa Gikristo, babashije kugera ku mitima y’abantu; abenshi cyane baba baragize umwete wo gusuzuma no kwakira iby’ukuri. Igihe umwigisha wese azibagirwa inarijye, maze akuzurwamo n’ubwuzu bwo kujya mbere kw’abigishwa be, azi ko ari ab’Imana, kandi akaba azi ko azabazwa uko yabahaye icyitegererezo mu bwenge no mu mico, tuzagira ishuri abamarayika bazakunda kubamo. 22 CT 93, 94;IZI2 136.5

    Amashuri y’amatorero yacu akennye abigisha bafite imico yera cyane; bashobora kwiringirwa; bafite kwizera gushikamye, kandi bafite ubwenge no kwihangana; bagendana n’Imana, kandi banga ikibi n’igisa nacyo cyose.IZI2 137.1

    Guha abana bacu abigisha b’abibone kandi badafite urukundo ni icyaha. Umwigisha umeze atyo abasha kugirira nabi cyane abafite ingeso zigikura vuba vuba. Niba abigisha batagandukira Imana, niba badakunda abana bategeka, cyangwa niba bagaragaza ko batonesha ababashyeshyenga, maze bakagaragariza abadafite igikundiro ko batabitayeho, cyangwa bakabigaragariza abadafite ituze cyangwa abararuka, ntibakwiriye gukoreshwa, kuko amaherezo y’imirimo yabo azaba ayo kuvutsa abantu Kristo.IZI2 137.2

    Abigisha barakenewe, cyane cyane kubwo kwigisha abana, abigisha bafite ituze mu mutima kandi b’abagwaneza, bagaragaza kwihangana n’urukundo kubabikeneye cyane. 23 CT 175, 176;IZI2 137.3

    Umwigisha nadasobanukirwa n’akamaro k’amasengesho kandi ntacishe umutima we bugufi imbere y’Imana, ntazasobanukirwa n’agaciro gakomeye rwose k’ubwenge. 24 CT 231;IZI2 137.4

    Akamaro k’imimirere y’umubiri w’umwigisha ntawabasha kubona uko agasoganura; kuko uko ubuzima bwe bungana ari nako umurimo we uzarushaho gutungana. Ubwenge ntibubasha gutekereza neza kandi ngo bukorane imbaraga mu gihe umubiri ubabajwe n’intege nke cyangwa indwara. Umutima utegekwa n’ibitekerezo; ariko iyo umubiri ufite intege nke, ubwenge bubura imbaraga, umuyoboro unyuzwamo ibitekerezo bikomeye n’imigambi ukaziba, maze umwigisha akananirwa kurobanura icyiza n’ikibi. Iyo aremejwe n’indwara, ntibimworohera kwihangana no kunezerwa, cyangwa gukorana gukiranuka no kutabera. 25 CT 177;IZI2 137.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents