Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Inama yerekeye ku bana benshi

    Abana ni umwandu uturuka k’Uwiteka, nitwe twanshinzwe kurera uwo mwandu we. Ababyeyi bakwiriye gukorera abo mu ngo zabo bafite urukundo no kwizera kandi basenga, kugeza ubwo bazabasha kuza imbere y’Imana bafite umunezero bavuga bati: “Dore, ndi hano, jye n’abana Imana yampaye.”IZI2 55.4

    Imana ishaka yuko ababyeyi bakorana ubwenge bakagira imibereho ituma umwana wese abona uko yigishwa neza, kandi ko nyina agira imbaraga n’igihe cyo gukoresha ubwenge igihe yigisha abana be gufatanya n’abamarayika. Umutegarugori akwiriye gukoresha umugabane we ubutwari, maze agakora umurimo we yubashye kandi akunze Imana, kugira ngo abana be babere umugisha abo mu rugo n’abo babana.IZI2 55.5

    Umugabo akwiriye kuzirikana ibyo byose kugira ngo umugore we ataremererwa akicwa n’agahinda. Akwiriye kureba yuko nyina w’abana be atari mu mwanya atabasha gukorera utwana twe twinshi ibikwiriye, kugira ngo badakura badafite ubwenge butunganye.IZI2 56.1

    Hariho ababyeyi batazirikana ngo bamenye yuko bashobora cyangwa badashobora gukorera ab’urugo rwabo benshi ibikwiriye, nuko bakuzuza amazu yabo utwo twana duto tutagira gifasha, duteze amakiriro yose ku babyeyi batwo ngo baturere kandi batwigishe. Icyo ni ikibi giteye agahinda. Si bibi kuri nyina gusa, ahubwo no ku bana be no kuri bene wabo.IZI2 56.2

    Kugira ngo mu maboko y’umubyeyi hajye hahoramo agahinja uko umwaka utashye ni ukumugirira nabi bitavugwa. Ibyo bigabanura kandi byonona umunezero w’ab’inzu maze bikongera ubutindi mu rugo. Bibuza abana kurerwa no kwigishwa n’umunezero ababyeyi bibwiraga ko abana babo bakwiriye kugira.IZI2 56.3

    Ababyeyi bakwiriye kuzirikana bitonze inshingano z’ibyo bakwiriye gukorera abana babo. Ntibemererwe kubyara abana mu isi bo kubera abandi umutwaro.IZI2 56.4

    Mbega ukuntu agaciro k’umwana kazirikanwa bya nikize! Umutima uba ku munezero w’iruba ryabo, maze imitwaro iremereye ikikorezwa umugore ari we nyina w’abana, ikangiza ubugingo bwe kandi ikaremaza imbaraga z’umwuka. Igihe afite amagara make kandi acogoye mu mutima, agira atya akabona agoswe n’umukumbi muto atabasha kurera nk’uko bikwiriye. Babura ibyigisho bibakwiriye, bagakurira gukoza Imana isoni no gufatanya n’abandi ibibi bya kamere yabo ubwabo, maze uko akaba ari ko ingabo Satani yishimira gukoresha ziboneka.IZI2 56.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents